Digiqole ad

Ikambi ya Nkamira yahawe miliyoni 3,6$ na Ambasade ya USA mu Rwanda

Donald W Koran Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda niwe kuri uyu wa kane washyikirije inkambi y’agateganyo ya Nkamira i Rubavu inkunga ya miliyoni 3,6 y’amadorari yahawe umuryango wa HCR hariya ngo urusheho kwita ku banyecongo bahahungiye.

Umuyobozi wa HCR mu Rwanda yerekana sheki ya miliyoni 3,6 $ yari amaze guhabwa na Ambasaderi wa USA mu Rwanda (iburyo)
Umuyobozi wa HCR mu Rwanda yerekana sheki ya miliyoni 3,6 $ yari amaze guhabwa na Ambasaderi wa USA mu Rwanda (iburyo)

Ambasaderi Koran yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ifashe impunzi z’abanyecongo zayihungiyeho, n’uburyo ngo yitaye ku mibereho yazo nkuko yabitangaje.

Izi mpunzi ziganjemo izaturutse mu duce twa Masisi zivuga ko zahunze umutekano mucye w’ubuzima bwabo iwabo bugeramirwa n’imitwe ya FDLR, mai mai Nyatura n’indi, ariko ko icyifuzo cyabo ari uko izo nyeshyamba zavanwa iwabo bagataha.

Mme Warsame Neimah uhagarariye HCR mu Rwanda yashimiye inkunga bahawe n’abanyamerika, anaboneraho gusaba ko Amerika yagira uruhare rukomeye kurenzaho mu gukemura ikibazo cya Congo mu nzira ya politiki maze izo mpunzi zigataha.

Ati “ kugeza ubu impunzi zigera ku 29 000 zavuye mu byazo, ni abantu benshi. turashimira inkunga ya Amerika mu kwita ku buzima bwabo aho bahungiye. Turashima kandi Leta y’u Rwanda ku kubahiriza neza amasezerano mpuzamahanga agenga uko ufata impunzi ziguhungiyeho.”

Kabahizi Celestin, umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba iyi nkambi ibarizwamo we yabwiye abanyecongo baba muri iyi nkambi ko kuba impunzi bivuna ariko u Rwanda ruzagerageza kubitaho uko rushoboye.

Amb. Donald yashimiye u Rwanda uko rwakiriye impunzi zarugannye
Amb. Donald yashimiye u Rwanda uko rwakiriye impunzi zarugannye

Ambasaderi Donald Koran we ati “ igihugu cyanjye gitanze iyi nkunga nkuko gisanzwe kibikora buri mwaka kuri HCR, PAM n’indi miryango ni inkunga yo kwita ku mpunzi, yo kubaha amazi meza, ibiribwa by’ibanze no kugirango bagire isuku.”

Yavuze ko kuba barongereye inkunga yatangwaga ari uko n’umubare w’impunzi wiyongereye, anasezeranya ko igihugu cye kizakomeza gukora ibishoboka gikoranye n’ibindi ngo ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo kibonerwe umuti urambye.

Ambasaderi Donald yashimiye Leta ya Kigali kuba yaravugurye inakmbi ya Kigeme ikagurwa ngo impunzi zibone uko zitura neza, zigahabwa uburezi, amazi, ndetse ngo cyane cyane amahoro n’umutekano ziba zaje gushaka mu buhungiro. Yizeza ko bazakomeza gukorana n’ababishinzwe mu kwita kuri abo banyecongo bahungiye mu Rwanda.

Bamwe mu mpunzi twaganiriye tugenda bo muri iyi nkambi twababajije uko bakiriye iki gikorwa batubwira ko bakishimiye, ariko ko bazishima kurushaho babonye uko iyo nkunga bazaniwe ihindura imibereho yabo mu nkambi.

Ambasaderi wa Amerika asobanurirwa imibereho y'impunzi
Ambasaderi wa Amerika asobanurirwa imibereho y’impunzi
Yatemberejwe mu nkambi yerekwa uko byifashe
Yatemberejwe mu nkambi yerekwa uko byifashe
Aha ni mu cyumba cy'abarwayi mu nkambi
Aha ni mu cyumba cy’abarwayi mu nkambi
Guverineri Kabahizi aha ikaze umuyobozi wa HCR mu Rwanda
Guverineri Kabahizi aha ikaze umuyobozi wa HCR mu Rwanda
Nemiah umuyobozi wa HCR
Neimah umuyobozi wa HCR mu Rwanda
Impunzi zo mu nkambi ya Nkamira zari zaje kwakira abo bayobozi
Impunzi zo mu nkambi ya Nkamira zari zaje kwakira abo bayobozi
Nta buhunzi bwiza bubaho, baribaza igihe bazasubirira mu rugo
Nta buhunzi bwiza bubaho, baribaza igihe bazasubirira mu rugo

Photos/D S Rubangura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ambassador arakoze cyane,ariko ababishinzwe bazacunge muzuri ubu ba rugotomezi bari maso,maze ubundi impunzi zikaviramo ahoo!!

  • Aho bakomoka se ko numva byacitse,nibihangane Imana buriya irabareba izabatabara.

  • Nyamuneka nimutabarize izi nzirakarengane , Nyiribiremwa aze azirenganure .We ashoboye byose kurangiza ikibazo cyabo burundu Imana irabishoboye nubwo bigaragara ko abantu bo bananiwe.Tekereza utu twana ari utwawe gira icyo ukora nk’uwikorera.

  • Nonese! aba politicians barasubiranamo bapfa ubusa! barirukanana kandi batazi ko abantu babo bari gupfa! Dushimire Ambassador ariko tunabwire abantu ngo baramenye inda ntizibategeke ngo barye amafaranga y’izo mpunzi!

  • ikibabaje ni kimwe gusa ..barubiranyemo ..bafpa ubuyobozi nabo badafite ..ngo basangira….ariko se koko abantu barwana bonyine kandi nabo batishoboye? ese nti bibuka igihe cya Mutebutsi na Masunzu Bisogo na Masunzu abana barafpuye barashira kubera inda ndende ninyungu za bayobozi babo koko baranze babaye iciro ryimigani …?yayayayaya ni bareke politique yarananiranye ya kariya karere …kabila nabategeke kabisa impunzi zabariya bana ziteye agahinda nabo ngo barimo kurasana ..bafpa imyanya ubwo se niyo barimo barwanira?

  • basangira amaraso ntibasangira amata biteye isoni n’agahinda bariya bana baraziri iki koko kubera abaginga sinumva sinzigera n’ababyumva jye ndashaka kumenya amasengero yino yirirwa atoza icyacumi kuki badafasha benewabo ibyanyu ntibisobanute kandi birababaje.

  • Leta y’urwanda niya congo
    Zifatane mu mugongo zigoto
    mere negative forces zose
    mu karere dore ko byagaraga
    ye ko nta gahunda

  • Yewe barapfa inda mbi zabo
    Ariko buriya barinvikana vuba kuko iriya ni friendly
    Fire hababaje izi nzirakarenga
    ne z’abana

Comments are closed.

en_USEnglish