Digiqole ad

Ijambo rya Minisitiri w’Intebe rigiye gutuma inzego za Leta zivugururwa byihuse

Mu mwiherero wa 11 w’abayobozi bakuru Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ijambo rikameye, ryari rishingiye kuri raporo y’uko imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi wa 10 wagenze, agaragaza imikorere idahwitse y’abayobozi bose b’igihugu ndetse agasaba ko hagira igikorwa kuko iyo mikorere mibi ikomeje kudindiza igihugu.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Minisitiri w'Intebe Pierre Damien Habumuremyi mu mwiherero wasojwe kuwa mbere w'iki cyumweru.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi mu mwiherero wasojwe kuwa mbere w’iki cyumweru.

Ijambo rye ryaranzwe no kugaragaza imikorere idahwitse y’abayobozi bakuru b’igihugu uretse Perezida wa Repubulika nk’uko yabivuze.

Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi yavuze ko iyo mikorere idahwitse y’abayobozi ishingiye ku kutumva kimwe no kudaha uburemere umuvuduko bagomba kugenderaho kugira ngo bageze u Rwanda ku iterambere ryihuse.

Muri iri jambo Minisitiri w’intebe yibanze kubyo yise indwara eshanu (5) abenshi mu bayobozi b’igihugu bari muri uwo mwiherero n’abatari bawurimo barwaye n’ingaruka z’izo ndwara.

Indwara ya mbere ni iyo “Gusunikwa”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko abayobozi bose bari muri uwo mwiherero, bategereza gusunikwa mbere y’uko bakora ibiri mu nsingano zabo.

Ati “Iyo Perezida wa Repubulika atasunitse, nanjye nsunike n’undi asunike, asunike gusunika bigira iherezo, bitwara umwanya munini kandi bigira ingaruka mbi kubyo tugomba gukora, bituma imishinga myinshi igira ubukererwe ntirangirire ku gihe cyateganyijwe.”

Aha Dr Habumuremyi yatanze urugero rw’imishinga yadindiye kandi yari ifitiye akamaro abaturarwanda bose kubera ko gusunika.

Iyo mihsinga ni nk’ibitaro bya Bushenge byagombaga kuzura muri 2010, ariko kugeza uyu munsi bikaba bitaratangira gukora; ingomero z’amashanyarazi n’imihanda kandi nabyo ngo nta na rimwe bijya birangirira igihe cyagenwe.

Akarorero ni Kivuwatt na Rukarara 2 yagombaga kurangira mu 2012, Nyabarongo 1 wagombaga kurangira mu Kuboza 2013, umuhanda wa Masaka wagombaga gutangira kubakwa muri Mata 2012, ariko uzatangira muri Mata 2014, ibilometero 54 bya kaburimbo byagombaga gutangira kubakwa mu Mujyi wa Kigali muri 2012, n’indi myinshi yagiye yongererwa igihe kubera gutegereza gusunikwa kw’abayobozi bireba kugira ngo bakore ibiri mu nshingano zabo.

Minisitiri Habumuremyi yagize ati “N’ubwo rimwe na rimwe habaho ikibazo cy’amafaranga, sicyo kibazo, impamvu nyamukuru y’idindira ry’imishinga ituruka ku nzego zidaha agaciro igihe haba mu mikorere, imikoranire ndetse no gufata ibyemezo.”

Minisitiri w'intebe mu mwiherero, aha yari hanze hamwe n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu.
Minisitiri w’intebe mu mwiherero, aha yari hanze hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Indwara ya kabiri ni iyo “kudakorera hamwe mu bwuzuzanye”

Minisitiri Habumuremyi yavuze ko indi ndwara abayobozi barwaye kandi bagomba kwemera kugira ngo ikosorwe, ari ituruka ku muco mubi wo kudashaka kuzuzanya no gukorera hamwe.

Yagize ati “Ibi nabyo bigira ingaruka mu kudindiza gahunda ziba zateganyije, kuko usanga buri rwego rukora gahunda rutitaye ku ruhare rw’izindi nzego bagombye gufatanya kugira ngo ibikorwa bigerweho.”

Aha yatanze urugero rw’inganda zubakwa zikarinda kuzura zikabura ibikorwa remezo cyangwa umusaruro wo gutunganya, avuga ko inganda z’icyayi za Gatare, Mushubi na Nyabihu, uruganda rwa Soya rw’i Kayonza, Trust Industries n’uruganda rw’ibiryo by’amatungo rw’i Rwamagana n’izindi zatewe n’iki kibazo.

Indwara ya gatatu ni iyo “kudakurikirana ibyo bashinzwe”

Minisitiri yavuze kandi ko abayobozi bafite indi ndwara iterwa n’umuco mubi wo kurangara no kudakurikirana bihagije ibyo dushinzwe.

Ibi akenshi ngo biterwa no kudashyira imbere inyungu rusanjye z’igihugu, ahubwo akenshi bagashyira imbere inyungu zabo bwite, bigatera igihombo n’abaturage.

Ati “Ariko iyo ari inyungu zacu bwite turanyaruka ndetse tukabiha umwanya uhagije ntihabeho uburangare.”

Ubu burangare bukagaragazwa n’imitegurire n’imicungire y’amasezerano arebana n’imishanga ateza Leta igihombo, nk’umushinga wa Kivuwatt, Rukarara 2, imanza Leta ishorwamo igatsindwa n’ibindi.

Indwara ya kane ni iyo “gusiragiza abaturage”

Minisitiri w’intebe kandi yavuze ko abayobozi barwaye indi ndwara iterwa n’umuco mubi wo gusiragiza no gutererana abaturage, abikorera n’abashoramari, bigahesha isura mbi igihugu, bigatera igihombo kuri bo no ku gihugu.

Yagize ati “Ubundi tubereyeho abaturage ariko ikigaragara mu mikorere yacu ya buri munsi ahubwo twishyira hejuru, tukikakaza kuruta uko dukorera abaturage.”

Aha yatanze ingero z’inganda n’imishinga itandukanye byahombye cyangwa bikadindizwa, bigatuma bihomba ndetse ubu bimwe bikaba biri mu manza na Leta.

Minisitiri w'Intebe Dr Habumuremyi aganira na Minisitiri w'Ingabo Gen. James Kabarebe.
Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi aganira na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe.

Indwara ya gatanu ni iyo “kudafata ibyemezo ngo ejo utazabibazwa”

Minisitiri w’intebe kandi yavuze ko mu bayobozi harimo umuco wo kudashaka gufata ibyemezo no gushaka kwihisha buri gihe inyuma yo gusaba amabwiriza (guidance) buri gihe ku nzego nkuru, kugira ngo haramutse habaye ikibazo kizabarirwe ku bandi.

Minitiri w’intebe Dr Habumuremyi yabwiye abari mu mwiherero ko ari intege abayobozi bafite kandi zikwiye gufatirwa ingamba zihamye kugira ngo bikosoke.

Ati “Imikorere mibi nk’iyi ituma umwanya munini ugendera mu gukemura ibibazo aho gushyira mu bikorwa ibyihutisha iterambere ry’igihugu.”

Ingamba zafatiwe muri uyu mwiherero zifite aho zihuriye n’ijambo rya Minisitiri w’Intebe:

-Kwihutisha ivugurura ry’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire yazo bikaba byatangiye bitarenze Werurwe 2014.

-Gushyiraho uburyo bunoze abayobozi bifashisha mu gusobanurira abaturage gahunda za Leta.

-Gukosora imikorere mibi yagaragajwe mu mwiherero, imishinga yadindiye yose ikaba yarangiye ku bufatanye bw’inzego zibishinzwe

-Gushyiraho ingamba zituma abakozi bashora Leta mu manza, bivuye ku makosa yabo, bamenyekana kandi bakaryozwa igihombo baba bateje Leta.

-Gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga abikorera bakwifashisha mu kugaragaza ibibazo bahura nabyo kandi inzego bireba za Leta zikabikurikirana.

-Urwego rwa Leta ruteza igihombo umushoramari rugomba kwirengera icyo gihombo mu gihe bigaragaye ko umushoramari atabigizemo uruhare.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Minister yavuze ukuri niba hari abayobozi badakora neza nibyo bakwiye guhanwa ndetse bakavanwa ku mirimo kuko iyo badakora neza bididindiza iterambere ry’igihugu ndetse ugasanga n’abaturage babihomberamo umuyobozi mwiza n’ukora ibyo ashinzwe neza kandi akibikora binamurimo atagombye gusunikwa.

  • abayobozi badakora ibyo bashinzwe usanga aribo batudindiza mu iterambere. abadashoboye baveho hajyeho abashoboye maze barebe ko hario cyo duhomba

  • Ibyo nyakubahwa yavuze byose nukuri peee ariko yibagiwe kimwe kandi gikomeye cyane ni indwara YA RUSWAA WEEEEEEEEE kandi niwo muzi widindira ryiterambere ry’uRwanda…Ibaze aho umuntu ruswa imurenga akagerekaho nokuyakira undi…ushobora kwibaza aho umuntu yihanukira akabwira ndashaka unzagurire akamodoka ko guha indaya yanjye?nki cyacumi kugirango akemure ikibazo amuzaniye kumeza kandi kiri munshingano ze afitiye ubushobozi bwokugikemura…barwiyemeza mirimo baragowe ahubwo abantu barakomera cyane…… barangiza bafatwa bakwirukanwa cg bagafungwa ejo bavamo bagotoroka si ukujya kumaradio bakavuga ngo baramfunze
    kandi yarazize inda gusa…

  • ibi nibyo ahubwo nihagire igikorwa bicike, kuko hari abantu bari kwihisha inyuma yibyo bakora bakazonga abaturage kimwe n’abayobozi barya za ruswa bagaha uburenganzira abashoramari bwo kwigarurira ibikorw byose kandi n’abaturage bafite gukora

  • Ese Prime Minister yakoze igenzura nyaryo mu nzego zikorera hafi ye muri Primature asanga zo zikora neza zose? Niba zikora neza nta makemwa, ni uwo gushimwa.

    Ku bijyanye na za Minisiteri, ubundi Primature niyo igenzura imikorere ya za Minisiteri zose. Niba hari za Minisiteri zidakora neza kuki bategereza ko haba umwiherero ngo abe aribwo bivugwa, Kuki mu gihe ibintu bitagenda neza muri Minisiteri runaka, badahita bihanangiriza Minisitiri mu gihe akora nabi, noneho babona ativuguruye bakamukuraho.

    Za Minisiteri cyangwa Ibigo bya Leta zihozwa mu majwi n’abaturage bavuga ko zidakora neza (mu gihe atari amatiku kuko nayo arahaba) abayobozi bazo bari bakwiye kujya bisobanura ku byo abaturage bavuga, byagaragara ko koko ibivugwa ari ukuri Minisitiri cyangwa Umuyobozi w’ikigo agasezererwa.

  • Dukeneye abayobozi babona kandi bakavuga ibintu uko bimeze ndetse bakagira ishyaka ryo guhindura ibitagenda neza ku bw’nyungu za rubanda nka PRIME minister Dr. PIERRE DAMIEN HABUMUREMYI! Abandi bose bakwiye kumwigiraho!

  • Minister w”Intebe arasobanutse, ngaho se nawe inama ifashe ibyemezo ariko wagera kumurenge ngo icyo kintu nticyemwe wamwibutsa aho byavugiwe (recommended) ngo uzanjye kubaza uwabivuze, noneho wabaza hejuru ngo urashaynuka

  • bwana minisitiri w’intebe avuze ukuri kwambaye ubusa, wa mugani we ugasanga hari abahari bikkkaje mugani we, ibintu bikarindira ubwo umukuru w’igihugu arinda kwimanukira , abaturage bakarinda kuba riwe batura ibibazo , kandi sha wumva byoroshye na gitifu w’umurenge yakwigaho bigakemuka, bagakwiye kumva impanuro za PM rwose, ibikorwa byinshi bidindira atari uko byabuze amafaranga ahubwo harimo uburangare bukabije.

  • Ndakebura RPPA ku mishinga ya Leta yatangiye isoko hashize imyaka itatu nubu ikaba itararangira kandi bakaba ntacyo babitangazaho.Mwerekeze Remera murahasanga imwe muri iyo mishinga n’ahandi n’ahandi.Ndabeshya?Oya da

  • Aha ariko ngirango nkuko hari uwabivuse ntabwo na PM akwiye gutegereza ko ko haba umwiherero akavuga ibijyanye n’inshingano yagakwiye kuba yarakoze ahubwo akaza ababwira ko kanaka yavuyeho kubera impamvu nawe yavuze haruguru.Ashobora kuba nawe aba ashaka kwigaragaza ibukuru kuko ntacyo yabikozeho.Hari n’imishinga ariko usanga irimo ibikomerezwa by’indahangarwa hagira ushaka kubikurikirana agahamagarwa ibukuru bati iyo dossier yireke ntikureba,nkumushinga wa Rukarara 2.Naho ubundi ibyo PM yavuze nibyo.Ariko hari n’ikindi mukwiye kwitondera, icyo kuvugurara inzego za Leta nubwo ntasobanukiwe n’icyo yashatse kuvuga,ese ni uguhindura na cabinet?ese ni uguhuza ibigo n’azaministeres? I dont understand.Ariko niba ari reform yo kwirukana abakozi bakazana abandi bashya,ndabarahiye ahubwo muzamera nk’imdokora iri marche arriere,ntaho bizageza igihugu.

    • aha ngewe icyo nasubiriza PM nuko we yakoze ibishoboka ahwtura kuko mbere yavuzeko hari indwara yo GUSUNIKA ibyo se urumva na we ataragerageje gusunika ariko bakamupinga?!

  • Ibi PM avuga nibyo. Koko ibintu bipfira ku bayobozi ubona baba badashaka guhagurukira ibibazo bashinzwe ngo bive mu nzira. Iyo mikorere kandi akenshi ntitana na ruswa cg ugasanga umuyobozi yahinduye icyererekezo aho guharanira guteza imbere abo ashinzwe, ugasanga ahubwo aharanira kuvanamo aye mu gihe ataravanwa ku ntebe.

    Ibi biraboneka ahantu henshi. Nsanga Leta ikwiye guha imbaraga urwego rusuzuma imikorere y’umuyobozi rwasanga ntacyo akemura agahita asimbuzwa undi hakiri kare. Murakarama.

  • niba wakurikye neza PM na Ruswa yayivuzeho aho yagize (aho gukora baba bibereye mu byabo ) , ikindi kandi umwiherero ni nk’inama rusange yiga kuri byinshi kandi ivugirwamo cyane ibitaragenze kugirango bikosorwe ntabwo ari ukuregana ahubwo ni uguhwiturana. naho agiye ajya muri buri minisiteri akavuga ibitagenda muri yo hari igihe byateza ikibazo kurusha uko yabanza agashungura hanyuma akavugira mu ruhame kugirango uwo bireba wese ashake icyo gukora , nk’urugero rw’ibitaro bya bushenge rurafatika kuko hariya hararebwa Minisiteri y’ubuzima, y’ibikorwa remezo, y’ubutegetsi bw’igihugu, akarere ka Nyamasheke na Rwiyemezamirimo (Tom ADEPR); urumva hatarabuze ubufatanye koko. yewe nibyinshi gusa rubanda rugufi nirwo ruhura nizo ngaruka zose kandi aribo bitw ngo barakorera .

  • Muri make Perezida na PM nibo bakora neza gusa. Abandi bose batahe maze recrutement itangire bushya. Ariko na none, ivugururwa ni ryari ridakorwa ko ari kenshi? Rimara iki se ko numva kugeza nubu ibintu biba byadindindiye. Aho abo bavuguruzi bo baba bazi icyo bakora n’icyo kizamara? Jye mbona ivugurura rya buri kanya icyo rimara ari ukobuza umukozi wa Leta umutuzo (stabilite) mu buzima bwe bwose. Uzi gusaba credit mu kanya ngo taha abavuguruzi ntibakigukeneye? Uzi gushyira umwana mu ishuri rya 50.000 nyuma yigihembwe Muvuguruzi akagusezerera ntubashe kongera kubonera umwana minerval ngo agume ku ishuri amenyereye? Abo bavugurura se ahubwo bagiye biheraho? Baba barasanze bo bari shyashya? Ivugurura rya buri kanya ryerekana guhuzagurika. Hagombye kubaho inzego ziri sustainable, abazirimo badakora neza bagakurwaho mu nzira zemewe namategeko aho kwitwaza ivugurura rya buri kanya ridahitana abadashoboye necessairement

  • Kimwe mu bintu bitakintangaza cyane ni ugusoma imyanzuro y’inama n’ingamba ziba zafashwe, kubera ko akenshi iyo myanzuro iba ishingiye gushaka kwiyaka ibihano ku bantu baba baradindije iterambere ry’igihugu cyacu.
    Ibi bikorwa kubera bamwe mu bahanga bamaze kumva ko ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu umugambi wa mbere bufite ari ukugorora abanyatrwanda kurusha guhana!!!!

    Ibi bigatumba mu ngamba berekana ko ibifutamye bigiye kuvugururwa ariko wagaruka mu yindi nama ugasanga bya bindi biracyarimo.
    Nkuko Dr haburemyi Damien yabigarutseho nirinze kugaruka mu ndwara yise eshanu 5 zimunga igihugu usanga izo ndwara zituma “Imikorere mibi nk’iyi ituma umwanya munini ugendera mu gukemura ibibazo aho gushyira mu bikorwa ibyihutisha iterambere ry’igihugu.”.

    Nibaza igihe tuzarengera iyi kitekerereze yo guhora mu makosa aho kureba ibyiza bimaze gushyirwa mu bikorwa kugira ngo tubyongere. Twari dukwiye kuva muri iyi mitekerereze twarazwe na za kiliziya yo guhora ku ntebe yo kwicuza ariko tutareka ibibi twakoze ahubwo tukubaka ibyiza twakoze kuko nibyo bituma n’ibyo bibi bicika intege.

    Ntarugera François

  • NSHIMYE KO IZO NDWARA NAMWE MUZIZI GUSA IKIBAZO NI UKO IYO HAGIZE UGAYA IMIKORERE Y’UMUYOBOZI RUNAKA AHINDUKA UMWANZI W’IGIHUGU.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish