Digiqole ad

Igitangaza cy’u Rwanda gusa: Abishe n’abiciwe babaye inshuti zitumirana

 Igitangaza cy’u Rwanda gusa: Abishe n’abiciwe babaye inshuti zitumirana

Iyi ni imwe mu miryango y’abagize uruhare mu bwicanyi n’abiciwe barokotse, umurunga w’imbabazi niwo utumye ubu babana nta rwikekwe bahujwe no kwiteza imbere

Muhanga – Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka mabi cyane akomeye yabayeho mu Rwanda, amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge ni andi mateka meza cyane nayo ariho ubu mu Rwanda, ariko kuba imwe mu miryango irimo abishe Abatutsi ubu ibanye neza isangira kandi itumirana n’abarokotse yiciye abantu bayo byo ni igitangaza kihariwe n’u Rwanda. Francois Ngirabatware wagize uruhare mu bwicanyi ubu ni inshuti ni umuturanyi wa Evariste Rutakamize wiciwe abe uyu abigizemo uruhare. Imbabazi zonyine niwo murunga wabahuje, nicyo kiraro cy’amahoro ari mu Rwanda uyu munsi.

Iyi ni imwe mu miryango y'abagize uruhare mu bwicanyi n'abiciwe barokotse, umurunga w'imbabazi niwo utumye ubu babana nta rwikekwe bahujwe no kwiteza imbere
Iyi ni imwe mu miryango y’abagize uruhare mu bwicanyi n’abiciwe barokotse, umurunga w’imbabazi niwo utumye ubu babana nta rwikekwe bahujwe no kwiteza imbere

Mu cyaro cy’Akagali ka Mbiriri Umurenge wa Nyarusange muri Muhanga hariyo imiryango igizwe n’abantu 180 ihuriye ku kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye mu makoperative y’ubuhinzi n’ubworozi.

Iyi miryango irimo abiciwe abantu n’abagize uruhare mu kubica bafunzwe bagakatirwa bakemera icyaha bagasaba imbabazi bakababarirwa.

Ameteka mabi asaritse imitima yabo bayarengejeho imbaraga z’imbabazi, icyo bapfaga nta shingiro ubu gifite icyo bapfana ubu ni ubunyarwanda no gufatanya mu kwiteza imbere.

Abaganiriye n’Umuseke muri bano icyo bahurizaho ni uko nyuma ya Jenoside abasigaye bibazaga ko bitazashoboka ko babana nanone nk’abaturanyi. Mu muryango w’Abibumbye naho hari ba nyakubahwa batanze igitekerezo ko u Rwanda rucibwamo Hutuland na Tutsiland.

Abagize uruhare mu kwica, gusahura no kwangiza imitungo babwiye Umuseke ko byari bikomeye cyane kumena umutima ukawucisha bugufi ukemera ibibi wakoze ukabisabira imbabazi uciye bugufi nk’uko bivugwa na Ngirabatware.

Francois Ngirabatware, wari mu bitero byakozeho abo mu muryango wa Evariste Rutakamize wiciwe abavandimwe umunani, yabwiye Umuseke ko nyuma ya Jenoside yabuze amahoro agahungira ahantu hatandukanye.

Gusa nyuma yaje gufatwa aca bugufi yemera ibyaha bye abisabira imbabazi abohoka umutima we. Ati “Nibwo nagize umutuzo ntigeze mbona mbere.”

Evariste Rutakamize wabuze abe agasahurwa akanangirizwa imitungo bikozwe n’abaturanyi be icyo gihe, avuga ko umutima we wari wuzuye agahinda n’umujinya gusa ngo asabwe imbabazi umutima we warakiriye urazitanga nawo urakira ubohoka iyo ntimba ndetse abasonera imitungo yari kubishyuza.

Rutakamize ati “Usibye kubabarira nanasoneye abampemukiye bakanyangiriza imitungo yabariwe agaciro ka Miliyoni 10.”

Bombi hamwe n’abandi babanye muri ubu buryo bavuga ko babohotse imitima. Ubu ni inshuti zisangira kandi zitumirana mu manza zitandukanye.

Aba baturage bashimira Leta y’u Rwanda yashishikarije abanyarwanda kwiyunga, kubabarirana no kubana mu mahoro, kuko ngo ntibyajyaga gushoboka iyo Leta itabigenza ityo, bavuga ko u Rwanda rwari kujya mu rindi curaburindi.

Imbabazi n’ubworoherane (ku batarababarira) nibyo byatumye iyi miryango y’i Muhanga n’indi iri ahatandukanye mu Rwanda yongera kubana nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iki ni igitangaza cy’u Rwanda gusa.

Imibanire yabo ni urugero rwiza ku bataragira ubushake bwo gusaba imbabazi n'abatarafungura imitima yabo ngo ibabarire
Imibanire yabo ni urugero rwiza ku bataragira ubushake bwo gusaba imbabazi n’abatarafungura imitima yabo ngo ibabarire

 

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

2 Comments

  • Ejide icyo yazize yajyaga kuri home affairs ya zambia kubiro bya commisioner for refugees,agatara amakuru yose yerekeranye ni mpunzi za banyarwanda yarangiza agahita ayajyana kuri ambasadeur yu rwanda,ubwo bamaneko ba zambia basanze atifuriza impunzi amahoro,kuko yakoranaga na leta ya kgli mwibanga.kandi nubwo urwanda rufite embassy muri zambia, zambia burya nabwo ijya irwizera nagato,niyo mpamvu muri embassy yabo hakoramo bamaneko benshi baba zambia,movement zose zihakorerwa zijyenzurwa na zambia.

  • Reka ntimukatubeshye! Simbona bose ari abahutu ra!!!! Nta gitangaza kirimo!

Comments are closed.

en_USEnglish