Digiqole ad

Igiciro cy’inkwano kiri gutuma abasore basaza ari ingaragu

Cyera mu Rwanda no mu muco warwo umukobwa yakobwaga inka kuko nta mafaranga yabagaho, ndetse utaragiraga inka ntiyaburaga kurongora kuko yasabaga umugeni akamuhabwa aribyo bitaga “Gutenda”. Ubu ibintu byarahindutse cyane.

Muri iki gihe ifaranga riravuza ubuhuha mu kugirango umusore abashe kurongora. Abatarifite bo bamwe ngo bari gusaza ari ingaragu kuko batabashije.

Abasore benshi mu Rwanda muri iki gihe batewe impungenge n’igiciro cy’inkwano kuko ngo ubu umukobwa usobanutse utamuhagurutsa iwabo mu rugo ku mafaranga macye agera nibura ku bihumbi Magana atanu kuzamura.

Abahungu iki gihe utagize ibyago (cg se amahirwe) ngo atere inda umukobwa aba agowe cyane no kubona iyo nkwano, kubona amafaranga yo gukoresha ubukwe, ay’ubukode n’ubundi bucogocogo buhenda cyane muri iki gihe.

Abasore bateye inda muri iki gihe, bamwe bategekwa n’imiryango kuvana abo bana b’abakobwa ku karubanda bakizezwa ubufasha bw’imiryango bakarongora. Iki gihe inkwano ntiba ikiri ikintu gikomeye kuko akenshi umuryango wa nyamwari nawo uba umwikiza ngo atabyarira mu rugo, bityo agaciro k’inkwano kakagwa.

Aya makwe n’ubwo ariyo yeze cyane mu Rwanda, abareba kure bavuga ko iby’izi ngo ari ukubitega amaso mu myaka 10-15 iri imbere. Izizaba zigikomeye bavuga ko ari mbarwa kuko ngo nyinshi zitubakiye ku rukundo ahubwo zubakiye kuri ‘situation’.

Umusore witwa Twahirwa Emmanuel ni umuseribateri umaze kurenza imyaka 30, iyo muganira akubwira ko nta gahunda afite yo kurongora kuko atabasha kwishyura inkwano y’umukobwa yakunda. Ati “Kereka mvuye mu mujyi nkajya gukunda umukobwa mu cyaro nakwa nka cent milles, ariko se bwo ay’ubukwe nayavana he?”

Mu basore iki gihe, impungenge ni zose, usibye icyo giciro cy’inkwano, agahendo k’ubukwe ngo ku mpungenge zabo haniyongeraho abakobwa baba bagiye gushaka kuko ngo ab’iki gihe abenshi usanga abakwitwa abari b’ukuri ari mbarwa.

Abakobwa b’iki gihe usanga abenshi ngo barajarajaye muri abo basore, uwakundanye na bacye ari batanu kandi nabo hafi bose baragiye bimara ipfa mu buriri.

Umusore akareba gukwa ku gihendo umukobwa umeze utyo maze intege zigacika niyo ngo yaba amukunda agahitamo kujya bahuza urugwiro bakikiza imisonga n’ibiryana mu myambaro. Umwe agca aha undi agaca aha. Ugasanga umusore w’ingaragu arakabakaba imyaka 45 akitwa umujeni ugitereta abana.

 

Abasore bafite imirimo myiza ngo hari ubwo birindiriza bakegeranya utwo dufaranga tw’inkano n’ubukwe bwiza ngo bazahacane umucyo maze muri iyo myaka akisuganya ugasanga ntihabuzemo rwangendanyi ibamo, umukobwa akibonera undi dore ko ubuhemu muri iki gihe ari ibintu bisanzwe.

Ibiciro bihanitse by’inkwano ariko ubu ngo bisigaye bituma abakobwa bamwe na bamwe nabo bishakira kurushinga bahitamo kwishyingira mu gihe babonye imiryango yabo yatsimbaraye ku nkwano zihenze.

Mu gihe rwose umukobwa ngo yikundira umusore ariko imiryango yabo ikananiranwa mu nkwano cyangwa ikaba itaboneka neza neza, umukobwa ataha ku musore bakibanira, uwo mugisha wa kibyeyi bakawihorera bakawuhabwa n’uwiteka kandi urugo rukanakomera.

Hari n’ubwo kandi iyo umusore n’inkumi babonye ibintu by’inkwano bizabahenda n’imiryango ikazana amananiza menshi bumvikana guterana inda maze amananiza y’inkwano n’amakwe ahenze bikavaho hakaba ubukwe bwa macye kandi bwihuse ibintu bikarangira. Hagasigara sakwe sakwe.

Inkumi z’iki gihe ariko nazo ngo zinenga abasore cyane gukunda no kwibera mu maraha. Abahungu benshi iki gihe ngo bitwaza inkwano maze bakibera mu buraya.

Abakobwa bageze igihe cyo gushaka usanga mu biganiro byabo bavuga bati “Nta bahungu bari serieux bakibaho”

Ibi ngo babiterwa no kubona n’iyo bari mu rukundo n’umusore bakaba bageze igihe cyo kurushinga batabura gutungurwa no kumva umusore yagiye guheheta mu twana tw’utwangavu dore ko ngo natwo muri iki gihe dushyushye cyane.

Abasore benshi ngo usanga bakunda gukomeza kwiberaho mu buzima mu tuzu bita ‘guetto’ aho batagira ubacunga, ubabaza byinshi ndetse habe n’umuganda bakora kuwa nyuma w’ukwezi.

Abakobwa bageze igihe cyo gushaka bakaba barahebye banenga abasore kubaho mu busambane gusa kuko ngo batabura abo basambana.

Ibi ngo rimwe na rimwe bituma bene aba bakobwa baba barakomeye ku busugi bwabo iyo babonye umusore ashobora kubacika kubera utwo dukumi tundi amenyereye birekura maze bigaca iyo byagaciye ari ngo basigasire uwo musore bazabane.

Ng’uko uko bihagaze ubu rero.

Abasore barataka inkwano ihenze kandi gutenda bitakibaho, abakobwa nabo bagashinja abasore kutaba ‘serieux’

Amaherezo!!!???

0 Comment

  • Inkwano ntabwo ari ikibazo kirekire. Ahubwo ubukwe nyirizina burahenze ariko ahanini bitegwa numuhungu n’umukobwa baba bashaka kwiyemera ngo bakore ibitangaza. Umusore n’umukobwa bashatse gukora uko ubushobozi bwabo bungana babikora kandi bigakunda. Niba twariganye n’umusore runaka jye nkaba mbembwa miliyoni we agebwa magana atatu, aba ashaka gukodesha imodoka nkiyo nakodesheje, niho bipfira. Hari za salle zihendutse kandi nziza. Ugendeye muri benz 220, ubukwe bwaba bwiza, uwagendeye muri cross country biramureba na cash ye. Please ntitukabeshye ngo nubushobozi buke. Ahubwo nuguhunga responsabilite kandi ntabugabo burimo. Tujye tubaho uko turshya please. Niba jye nywa nido, nawe urashaka kuyinywa kandi nta bushobozi ufite. Nywa mukaru cyangwa amazi.

    • AHUBWO ABASORE BARENGEJE IGIHE CYO GUSHAKA IWACU TUBITA ABAHUNGU.ABABYEYI CYANE EB’UMUKOBWA BE KUJYA BAGORA ABASORE KU NKWANO KUKO SI IKIGUZI. ABASORE KANDI NABO BAJYE BOROHERA ABABYEYI B’UMUKOBWA KU BIJYANYE N’IBISHYINGIZWA, N’UBUNDI IBYO BABA BAZASHAKIRA HAMWE NIBYO BYINSHI.

  • Ubukwe ni uko ari ingingo ikorwa uko umuntu abyumva ubundi buroroshye ku bakundana.Umaze gukwa ukajya no ku murenge haba hasigaye iki? Ufashe abantu bawe 20 undi afata 20 kuri buri ruhande ntimwabereka ibirori mutarinze kwaya.Nimureke kwirarira mushime aho mushyikira kuko aribyo bishobokeye abakene!

  • niba uhembwa amafaranga ayariyoyose cg wikorera ukagiraho utaha hawe wigengaho kora ubukwe muhuze ibitekerezo ubuzima buraza gusa umusore utarabona umurongo w’ubuzima nategereze.

  • Bantu bifuza kubana,hari nikindi kibazo mwirengagiza kubakobwa nabo,ukamukunda muziko muzabana akubwira ati”reka mbanze ndangize kwiga kuko urabizi ko iyo umukobwa ashatse atararangiza kwiga aba acikirije kubera kubyara kubera ubushobozi buke uba ufite bwo gutunga uruko no kwishyurira umugore muri kaminuza,wabyihanganira ugasanga hari inkubiri ije yiruka ikamugutwara,so abakobwa babe serieux.
    Gusa ikindi nzi nuko umukobwa wakunze burya aba yakunze kandi uranabibona,so abahungu nabo babe serieux kuko kujarajara atari byiza ngo wanga 8 ugatora 7 mushake cash kandi mwumvikane hamwe n’imiryango bizashoboka,kuko urugo rwubakwa na 2 umukobwa n’umuhungu,ikindi ntihakagire umwe muri bo wumva amabwire inama niyo yingenzi kandi ukubwiza ukuri uramubona.
    Ikindi hari abantu babona abantu bikundaniye bagatangira kumvisha umwe ngo uriya ntashobotse ngo nta cash nta mashuri afite urumva azakumarira iki?ugasanga cyane cyane umukobwa utabaye serieux bamuca intege kandi yari yamukunze ariko ugasanga hari nutabyitaho kubera urukundo,so gusa abahungu nabo ntibakirarire ibyo badafite cg batazashobora kubera yabonye umukobwa ari mwiza kandi adashaka ko amucika ngo ajye ahandi.
    Ni byiza kubwazanya ukuri kuko umuntu agukundira uko uri muri duke twawe ufite kuko umugisha uva ku Mana iyo 2 muhuje ibitekerezo.
    Dukwiye kujya tugirana inama kandi nukuri bikaba byiza atari ugusebanya no gusenyana kuko twese dukeneye gubona bagenzi bacu bakora ubukwe kandi bikadushimisha aho kuvuga ngo aramuntwaye ugasanga ukubita agatoki ku kandi ngo ntizabana uzabateranya,wategereje uwawe ko Imana nawe ikuzi,ikindi mukirinda kwiriraw musambana kuko ariho mukura za sida ndetse n’izindi ndwara ugasanga ni wowe wizize.
    Tegereza kwihangana gutena kunesha,kunesha nako kukaguha ibihembo,kandi iyo wabibonye unezerwa kurusha wawundi utarihanganye waciye iy’ubusamo ugasanga arahora yicuza impamvu yabikoze.
    Ikindi ntakwibagirwa kubabwira niba umuntu atagukunda wikwirirwa uforusa mureke,kuko habahari impamvu ngo kunda ugukunda kuko uwo ukunda akunda abandi,so tugerageze kuba abantu bakuru kandi bafite ibitekerezo byahejo hazaza,kandi burya ugukunda byukuri uramubona utiriwe ujya kure.
    Ndabifuriza amahirwe no kuzakundana mukabana mugatandukanwa n’urupfu cg Kristo agarutse kandi nanagaruka asanga mwese mutunganye ntekereza ko azabareka mukabana mu bundi buzima buzaba bukomeje.
    Murakoze mugire ibihe byiza.

  • uku nukuri pee! abakobwa basigaye barabaye abakuzi bibyinyo peee

  • Ndabasetse! ubwo ni uko mutazi amarido ari hanze aha. njye ndishoboye, ariko nashatse umugore mukoye amafaranga kuri njye nawe twabonaga atatugoye kandi ari make (300.000frws kandi ni umusirimu wanarangije Kaminuza afite n’akazi)naje gutungurwa no kumva musaza we ambwiye ngo ubukwe bubamereye nabi mu gihe njye n’umukobwa wanjye twumvaga ari itariki itinze. icyo nashakaga kubabwira rero nk’abasore bagenzi banjye ariko nasize, ni uko imiryango ishobora kubabarisha nabi, kuko ntibyorohera umukobwa mwavuganye kumukwa 300.000 ariko bagakenera kumwambika muri 2.000.000 ngo batisebya nk’umuryango we. inkwano mujye muyivugana mwe ubwanyu, muzigamire n’ubuzima buzaza. ushobora kuba nk’umuhigi ukarya n’akari kuzagutunga ejo mu gihe ubaye nk’umuhinzi wakwinaza imbuto wigomwe kandi ejo bundi ikazera byinshi ukabaho neza kurushaho.
    amahoro kuri ba celibataires!

Comments are closed.

en_USEnglish