Digiqole ad

Igiciro cya Lisansi cyazamutse bigendanye n’ikigega gishya

 Igiciro cya Lisansi cyazamutse bigendanye n’ikigega gishya

Habayeho ihindagurika ry’igiciro cy”ibikomoka kuri Petrol mu mezi atandatu ashize

Ni ibyasohotse mu itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ko igiciro cy’ibikomoka kuri Petrol kuva kuri uyu wa mbere Nyakanga 2015 gishyizwe ku mafaranga 935 kuri litiro imwe ya lisansi na mazutu. Nibwo bwa mbere mu mezi atatu ashize kizamutseho amafaranga agera kuri 95 ingunga imwe.

Habayeho ihindagurika ry'igiciro cy''ibikomoka kuri Petrol mu mezi atandatu ashize
Habayeho ihindagurika ry’igiciro cy”ibikomoka kuri Petrol mu mezi atandatu ashize

Iki giciro kivuye ku mafaranga 840 kuri Litiro imwe.

Minisiteri y’inganda ivuga ko iri zamuka rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol ku isoko mpuzamahanga byahereye mu kwezi kwa Gashyantare 2015.

Ibi biciro bishya kandi ngo bishingiye ku cyemezo cya Leta cyo kongera ku giciro cy’ibikomoka kuri Petrol amafaranga azakoreshwa mu gushyiraho ikigega cya Petrol y’ingoboka gihugu mu gihe biri ngombwa. Ndetse no kongera amafaranga ngo asanzwe ashyirwa mu kigega cyo gusana imihanda.

Ku rwego mpuzamahanga igiciro cy’akagunguru ka lisansi ubu karagura $58.34 (30/06/2015) mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka kaguraga $51.53 ku isoko mpuzamahanga mu gihe kari ku $115 mu mpera za 2014.

 

Uko ibiciro byahindaguritse mu mezi ashize:

Muri Werurwe 2014 litiro imwe ya lisansi yaguraga amafaranga 1 030.

Mu Ukuboza 2014 litiro imwe ya lisansi yamanutse ku mafaranga 1 010.

Muri Gashyantare 2015 litiro imwe ya lisansi yashyizwe ku mafaranga 845.

Muri Werurwe 2015 Igiciro cya Litiro ya lisansi cyageze ku mafaranga 810.

Muri Gicurasi 2015 litiro imwe ya lisansi yazamutse ku mafaranga 840.

Muri Nyakanga 2015 ibi biciro bishyizwe kuri 935.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ndayibuka igura 135Frw /L
    Primus yari 75Frw
    Icyuzuzo 50Frw
    Isikali 75Frw/ kg
    Taxi muri Kigali 25Frw

    Iterambere ry’igihugu (i frastrucutures) zateye imbere peeee.

    Ariko se pouvoir d’achat yu muturarwanda aba bishinzwe ntacyo mwakora ngo ivuduke nkuko ibikorwaremezo birimo kuvuduka maze umudabagiro usange abanyarwanda ???

    Thank you.

  • @Mubaraka uvuze ukuri;nta wahakana ko igihungu cyacu cya teye imbere;Amazu meza;imihanda myiza ;transport irahari etc; Ariko amafranga mubaturage ntayo kabisa.Icyo n’ikibazo gikomeye cyane muri economie y’igihugu.H.E asura abaturage ari sindumva n’ umuntu n’umwe umubaza icyo kibazo.

  • Ku batazi ingano y’akagunguru reka mbabwire ko kaba gafite 159L

  • Ikibazo cy’amafaranga make mu baturage kirahari kuko akazi kataboneka ukurikije abagashaka. Ibi ndibaza ko ari MINECOFIN bireba kuko ariyo ifite gucunga economy mu gihugu. Ariko n’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Statistics nacyo cyari gikwiye kujya gikora inshingano zacyo, zo kumenyekanisha uko ibintu bihagaze,mu byukuri, kugirango abafata ibyemezo babifate bafite aho bashingira. Buri kwezi bakagiye batangaza umubare w’abashaka akazi, umubare w’imyanya y’umurimo yahanzwe muri buri gice cya economy, imyanya iteganyijwe guhangwa n’ibindi, nkuko bikorwa ahandi. Ibi byafasha abayobozi gufata ingamba zihamye zo gukemura ibibazo by’abaturage.

Comments are closed.

en_USEnglish