Digiqole ad

IFOTO itazwi cyane ya RUKARA rwa BISHINGWE wishe umuzungu!

 IFOTO itazwi cyane ya RUKARA rwa BISHINGWE wishe umuzungu!

Inkuru ye yo mu 1910 – 1912 irazwi cyane mu Rwanda ariko bacye cyane nibo baaba barabonye iyi foto ye mbere yo kunyongwa. Ni Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi na Nyirakavumbi nyina w’Amavubi. Ngo yangaga cyane agasuzuguro, ntiyaripfanaga kandi ntiyatinyaga. Iyi foto ye umusaza wayitanze avuga ko yavuye mu bubiko bw’Amateka mu Budage.

Rukara rwa Bishingwe uyu yabayeho ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931.

Rukara yari umutware w’imitwe y’ingabo zitwa Abakemba, Uruyenzi, Abemeranzige n’Urukandagira. Ariko ngo agahora rwose atumva uburyo abazungu baje kubayobora babasanze i Rwanda. By’umwihariko akaba atarajyaga imbizi n’uwo bitaga Rugigana, ariko ubundi witwaga Lupiyasi wari umuvugabutumwa w’Umudage.

Baje guhurira ahitwa kuri Nyabyungo, nuko bapfa indamukanyo uyu muzungu  yaramukije Rukara ati “Yambu”, rukara yafataga nk’igitutsi, umuzungu akubita urushyi Rukara maze rukara aramugarika amudimba hasi, umwe mu ngabo ze abimufashamo Rugigana bamutsinda aho.

Umusaza FURERE Filipo atuye mu Kagari ka Nyagahinga, mu Murenge wa Cyanika munsi y’ikirunga cya Muhabura, si kure cyane yo mu Gahunga k’Abarashi, ibi bice niho kavukire ka FURERE wakurikiranye cyane amateka yaho n’ay’abasekuru be bahatuye kuva mu myaka ya 1500 nk’uko yabibwiye Umuseke.

FURERE avuga ko abasekuruza be baje aha ubwo Umwami Ruganzu Ndoli yahoherezaga murumuna we MUCOCORI ngo ahayobore. Uyu akaba ariwe bakomokaho.

Umusaza FURERE utunze iyi foto ati “Hhum?! Rukara…. yari yaranywanye na data, yabanye na data, babanye mu ngabo z’ingangurarugo z’igihugu.

Se w’uyu musaza avuga ko yapfuye mu 1961 ari umusaza w’imyaka 108, nabwo ngo yari agikomeye yishwe no kugenda bamuhungana. Yabyaye uyu mzee Furere ngo afite imyaka 85.

Ati “Data rero niwe wambwiraga ayo mateka yoooose… n’ay’inshuti ye Rukara kandi nanjye naje gusanga ari uwo koko uri kw’ifoto kuko abuzukuru be n’abandi bo mu muryango we barahari baramuzi.”

Mzee Furere avuga ko iyi foto yayihawe n’abantu bayivanye mu bubiko bw’amateka bw’Abadage, maze nawe akamenya ibyayo abajije n’abo kwa Rukara kuko ari abaturanyi,  bakemeza neza ko uyu uri kw’ifoto ari Rukara rw’Igikundiro, urwa Semukanya Intahanabatatu nk’uko ingabo ze zamwitaga.

Aha yari ahagaze ngo ni ku mazu y’Urukiko rwa Ruhengeri ubwo yacibwaga urubanza n’umuzungu bitaga bwana Lazima nawe ngo yari umudage, uyu niwe wamuciriye urwo gupfa yicwa anyonzwe mu 1912.

Ni mu nkuru ndende izwi na benshi y’uko Rukara yaje guhunga akagambanirwa na Ndungutse yahungiyeho mu Ndorwa, akaza kumugambanira akamuha abazungu bakamuburanisha bakamunyonga.

Abanyarwanda benshi usanga bafata Rukara nk’ikimenyetso cyo kwanga agasuzuguro kakorerwaga abanyarwanda n’abazungu bari baraje kubayobora ku ngufu.

Rukara rwa Bishingwe Intahanabatatu wanze agasuzuguro k'umuzungu
Rukara rwa Bishingwe Intahanabatatu wanze agasuzuguro k’umuzungu, aha yari aboshye acibwa urubanza mbere yo kunyongwa akicishwa urufaaya

UM– USEKE.RW

58 Comments

  • Ariko iyi photo ibiyambaye n’imiringa ? Cyangwa bari bamuboshye ?

    • Bari bamuboshye, ubutaha muzatugezeho amakuru ya Basebya

    • Rukara yari umuntu w’umugabo cyane pe! Nta muntu yatinyaga n’umwe. Na ba Musinga na Nyina Kanjogera baramutinyaga, ku buryo yajyaga i Nyanza ajyanye amaturo agatuka Kanjogera ku mugaragaro yarangiza akigarukira kandi ntihagire umukoraho kubera kumutinya; na Kanjogera ubwe ntacyo yavugaga kandi ubusanzwe nawe yaratinywaga kubera ubugome bwe.

      Ubundi bavuga ko kuriya kurwana n’uriya muzungu Lupiyasi byari nko gukoma imbarutso kuko n’ubundi bari basanzwe bamurwaye barabuze aho bamuhera haba i Bwami kwa Musinga na Kanjogera cg abazungu bo ubwabo, kuko yari atinyitse cyane. Amaze kwica umuzungu rero byabaye nko gusakirwa kuko bahise babona impamvu yo kumwirenza.

      • @ Amateka

        Wize cyangwa wigishijwe amateka atari yo ashingiye ku macakubiri! None se n’ubwo hariho ubworoherane ni gute Rukara yashoboraga gutuka no gusuzugura Umwami n’Umugabekazi ingabo ntizimutere ngo zimuhe isomo? Uretse n’amacakubiri birimo n’agasuzuguro ku gihugu..

        • @ Kalisa, nyamara uwitwa Amateka ibyo avuze birimo ukuri. Niba uri mu Rwanda uzashake igitabo cya MUGIRANEZA ZEFIRINI kivuga kumateka ya Rukara. Dore bimwe mubyo yamwandinseho. Uwitwa Kamananga Kasebajura yashanse gutera Umurera kuko Rukara yakundaga kwigomeka kubera kamereye bwite yo kwanga guhakirizwa no kutaniganwa ijwambo. Kamananga yasabye umwami gutera umurera ariko umwami aramwangira kuko yabonaga Kamananga atansinza izarukara.
          Nyuma yibyabereye kurucucu. Ibintu byahumiye kumirari Rukara yanga no gusubira ibwamwi. Noneho umwami amutumaho ngo bunvikane ajye amutegekera umurera, kuko umwami yabonaga atansinda iza rukara doreko byari byarageraagejwe icuro nyinshyi baramunaniwe. Ruakara yaremeye aza ibwami. Ahageze asanga umwamikazi kanjogera ari guca imanza, kanjongera kubera agasuzuguro ngo yacaga imanza ari inyuma yinyegamo kugirango ategerana na rubanda rugufi. Rukara arabyitegereza aravuga ati ” Niba ari izimanza zicibwa nuwihishe munyegamo, na mama kavumbi nyina wivumbi yazica mba ndogabishyingwe.” Mugihe yabonanaga numwami, umwami yaje kuhaguruka kuntebeye yinteko (intebe yacyami) Rukara abonye umwami agiye mugikari nawe ayicaraho. Abantu bose baraho bariyamira bati ” Rukara ukoze ushano.” Rukara arabasubiza ati ” ntakibuno kiruta ikindi.” Nubwo rukara yakoze ibyo yatashye ningaboze yisubirira iwabo i murera ntawe umuriye akara, kuberako umwami yatinyaga ingabo za Rukara. Iyo bagerageza kumufata izibwami zari kuhashirira. Rukara yari afite ingabo zikomeye, kuburyo igihe yagiranye ibibazo nabazungu umwami yiruhukije. Ibi nabikuye mugitabo cya mugiraneza Zefrini. Andi makuru nunvise nyabwiwe numwarimu wanyigishije amateka muri ecole scondaire nuko abazungu baza murwanda umwami atabashakaga, ariko kuko umwami wurwanda yari yara perereje mubihugu abazungu banjemo, bamubwirako ntawurwanya abazungu ngo abansinde kuko bari bafite imbunda. None umwami wunrwanda akora amayeri aja yohereza abazungu gushyinga za paroisse muduce yari azi nezako turimo ibibazo aziko abazungu bazahagirira ingorane bagasubira iwabo, nyamara umwami ntiyari aziko abazungu bafite imiti, nizinde technology zihambaye. Ahubwo nyuma umwami byajyekumutangaza abonye aho yabashyize bahashyize amajyambere bakigarurira nabaturage baho. Dore uduce twambere umwami yahaye abazungu.
          1. Save. Kumusozi wasave kera habaga irimbi, havugwaga abarozi ndense no gucuragura, habaga nimibu. Umwami yahahaye abazungu aziko abarozi, imizimu, ama shitani nimibu bizabica, bishyo akaba arabakize.
          2. Zaza. Aha izaza havugwa isazi ya nsense, abarozi baroga ubugenge, nko guhekesha umuntu inyonjo, guhindura amaso yomuntu bakayashyira mugikanu, no kugendera kurutaro. Umwami yibwiragako abanyezaza bazahangamura abazungu kubera ubwo bukorikori bwabo.
          3. Rwaza. Umwami yohereje abazungu gushyinga paroise ya Rwaza mumurera kuko hari haramunaniye kwigarurira kubera ingabo za Rukara, Basebya na Ndungutse bose bari bafite ingabo zikomeye kandi baranze kuyoboka Umwami. So, umwami yibwiragako aba bazungu bazahangana nizongabo zo mumajyaruguru, bakahasiga ubuzima. Bazinsinda nabwo akaboneraho akahayobora.
          4. Nyundo. Umwami yohereje abazungu kunyundo kuko yari aziko abagoyi bagira amahane bakagira nibirozi bita ibitama. umwamnvi yatekerezagako amahane yabagoyi nibitama byabo bizamerera nabi abazungu. Ariko uko umwami yabitekerezaga siko byagenze kuko abazungu bari bafite amayeri menshyi yo gushukisha abantu. mumayeri bakoreshaga ninko guha abantu : isukari, indorerwamo, imyenda, ibisugutu, kubavura nibibindi nibindi.

          • @ simba Jean

            Amateka menshi yanditswe ku Rwanda yagiye agorekwa kubera impamvu zitandukanye. Ibyo wasomye muri icyo gitabo harimo amakabyankuru menshi. Rukara rwa Bishingwe ntiyigeze ahangana n’ingoma nyiginya nk’uko byagiye byandikwa na bamwe kubera inyungu runaka.
            Ibi ni nka bya bindi by’inanga za ba Rwishyura Apollinaire ubeshya ibya Rwabugiri na Rwanyonga…

          • @Kalisa ko uyu Simba jean asobanuye ibintu bifatika wowe wazanye ibyawe ugatanga na reférences zawe maze tukareba niba koko yaragoretswe wowe ukaba uzi ataragoretswe? Kunenga nibyo ariko ujye unyomoza nawe werekana ibyo wifashisha unenga maze natwe tujye kwisomera doreko twagize imana tukaba dufite ubwo bumenyi bwo gusoma inyuguti.Ese kuvugako Kanjogera yarumugome nabyo ugiye kubihakana?

          • @none se Kalisa twe twabwirwa n’iki ko ibyo uvuga ari impamo ?Ntiwari uhari ngo tuvuge ngo warabibonye !Uravugako ibitabo byose byanditswe kuri Rukara byagoretse amateka !Wowe twabwirwa n’iki ko utayagoretse kubera inyungu zawe?Ndumva ibyo uvuga ari amaranga mutima kuko ntagihamya ufite usibye kuvuga ngo ntibishoboka!Ntimugapfe guhakana gusa.

          • @ Kalisa. Nemeranya nawe ko amaateka y’uRwanda yagiye agorekwa kubera inyungu za politic kuva kungoma yacyami kugeza uyu musi. Icyo ntemeranya nawe nuko ushaka kubwirako nemera ko ibyo uvuze ariko kuri kandi nta na evidence utanze, cyangwase ngo uzane andi mateka avuguruza ayuriya mushakashansi MUGIRANEZA ZEFRINI. Kwandika igitabo ntabwo ari ibintu byoroshye uba wabanjye gukora ubushakashansi nubwobwose bushakansi bwazamo amakosa cyangwase kugoreka amateka burya ntihaburamo ibintu bimwe nabimwe biba ari ukuri. Nikimwe niyo nanga ya Rwishyura uvuga. yes, rwishura nkundi muhanzi wese ashoborakubayarashyizemo ibikabyo kugirango inanga iryohere abayunva, ariko inkuru nyamukuru, wakura munangaye nuko Rwanyonga na Rwabugiri babayeho kandi bakaba baracunganaga, banatinyana rimwe narimwe bagahangana kuberako bombi bari intwari kandi ntanumwe ushaka kwerekanako arushwa ubutwari nundi. Nikimwe nibyo nigeze kunvako munyeshamba hari ubwo umuyobozi winyeshamba atinya bamwe mubasirikli ayoboye kubera ubutwari abaziho, kandi nabo bagahora bamucunga ndense rimwe narimwe bakamufata nkumunyapolitic kurushya kumubona nkumusirikali. harinubwo aya makimbiriane akomeza bamwe bakikiza abandi kubera kubatinya. urundi rugero ni ibituobona muri za filme ndense nindirimbo, no mumakinamico nk’ Urunana nibindi. Nubwo ibyo bavuga biba ataribyo 100% ariko bury biba bishushanya case zimwe na zimwe ziba zibera muri cosiety barimo. Urugero ni indirimbo ni danger. Nubwo byaba bitarabaye kuriya. Ikigaaragara nuko abantu bose nuburyo bateye, umuhanzi Denny Vumbi yavuze mundirimbo ye in Danger bariho muri society nyarwanda. So, ntakintu mbona wanenga Rwishyura. We yaracuranze ashushanya uko abo bagabo bombi bashobora kuba bari bameze, agendeye kubyo yunvise; Ahasigaye ni ahacu gushushungura tugakuramo inkuru nyamukuru kandi yingenzi.

          • Ntabwo Rwabugiri yigeze ahangana cyangwa ngo acungane na Rwanyonga kuko Rwanyonga nta ngabo yagiraga ahubwo yari intwari yo mu ngabo za Rwabugiri. Mujye mushyiramo n’ubwenge.

  • Icyo umwandinsi abesheyeho nuko avuzeko bamfuye indamukanyo ” iyambu”. Oya ntabwo bamfuye indamukanyo ya iyambu, ahubwo icyo bamfuye ni inka za Zabitahurugamba. Uyu Bitaharugamba yari umugaragu wa Rukara, yari atuye hariya kugacaca hejuru yo ku Karwasa, kera bahitaga mucyuve iwabo na Oto Rusingizandekwe. Rukara yari yaragabiye uyu Bitahaurugamba inkanyinshyi kandi za roronse. abazungu bashyinze Mission(Paruwasi) ya Rwaza, uyu Bitaharugamba, ayoboka abazungu arabatizwa aba numukozi wabo, ibyo guhakwa kwa Rukara arabireka. Rukara amutumaho kugirango amubaze ikimutera kwigomeka akaba yararense gukomeza kumuyoboka, undi yangakumwitaba kuko yari yishyingikirije abazungu.

    Rukara abibonye acyo amugabaho igitero amunyaga inka zose. Uyu Bitaharugamba ajya kuregera ba sebuja babazungu i Rwaza, Uyu Lupiyasi rero aza kuri nyabyungo aho bari gusiza ikibanza cyo kubakamo paroisse ya GAHUNGA, atumaho Rukara, amutegeka gusubiza Bitaharugamba inka yamunyaze. Rukara ati ” ko waje kwigisha waje mu Rwanda guca Imanza? Ibibazo by’imanza z’abanyarwanda nkawe ubizi ute?

    Umuzungu rero yunvako asuzuguwe n’umwirabura doreko abazungu bicyogihe bunvaga ko icyo bavuze abanyarwanda n’abandi bo mukarere bagomba kucyemera nta comments (aha niho havuye ijambo ryigiswayile “ndiyo Bwana.” Icyo umuzungu avuze, abatuye mukarere kwari kwemera ntakindi. ) muri uko guterana amagambo hagati uyu muzungu na Rukara kubera umuzungu wategekaga Rukara gusubiza inka za bitahurugamba niho intambara hagatiyabo yaturunse.

    Abazungu bagera mu Rwanda Rukara yarafite inka zirenze igihumbi.

    Nanjye hari indi foto ya Rukara mfite, kandi ndi umwe mu bamukomokaho.

    • @Simba Jean mpise ngukulira ingofero, uzabishyire mu gitabo mpite nkugura, ayo mateka yagombye kuba yigishwa mu rwanda.

      • @Kidwingira….nawe uja ukora commentaires za fake,umuntu akaba yakibaza niba uba wikinira cyangwa utasomye neza inkuru!!! ndabeshye??? IMANA ikugirire neza.

    • Please please iyo photo ya RUkara yindi ufite uzayitange ku umuseke nayo tuyitunge kuko uwo mugabo ni intwari

      • ariko rero rukara rwabishingwee ashobora kuba yarakag kabisa.ariko abagenda mungoro z’umurage nihehe wasanga amateka ya rukara & namafoto yeee ari in color kuburyo biri clear.Ikindi mwakwiyumvisha nukuntu yatinyutse umuzungu nukuntu mbere batinyaga abazungu even nubu abantu benshi barabatinya .

        • Nanubu baracyabatinya.

    • Wampa kuri iyo foto [email protected]

    • Urakoze cyane rata utubwiye amateka nyayo ureke uyu wari utubeshye

    • @ Simba Jean…..kuki nkunda kubona ukora za commentaires za fake kandi ukomoka k’umuntu w’umugabo? Guhera ubu wikosore ntukajye uvuga ibintu bitari ukuri cyangwa bitagendeye ku kuri kuko waba uri gutesha agaciro iriya ntwari twemera turi benshi!!!! Njye nkunda Rukara(n’ubwo tutari muri Génération imwe), uzi ziri mbwa agasuzuguro zigira???cyane iyo uri iwabo ho!!! nanjye ni uko kwica umuntu ari bibi(icyaha ku MANA),kandi n’amategeko akaba abihanira… ubundi nanjye nakishe nk’abazungu icumi(10).

      • @ Umufana wa Rukara
        Ntabwo nunva ibyo ushanse kuvuga wita comments za fake. Kuko comments zitangwa hano usanga zirimo ibice bibiri. comments abashyigikiye ubutegensi buriho, na comments zabashyigikiye ubutegensi bwavuyeho. Iyo uvuganeza ubutegensi buriho ugirana ibibazo nabashyigikiye ubutegensi bwavuyeho. Iyo uvuga neza ubutegensi bwavuyeho ugirana ibibazo nabashyigikiye ubutegensi buriho. Kugiti cyanjye ntaruhande muri izozombi nvuze mbogamiyeho. Nkora comments nkurikije byo nunva ari ukuri ntakubogama. Ikindi hari nabandi bashyima comments zanjye hano kumuseke. So, ntawanezeza bose, ahubwo iyo ugarura comments ya fake natanze byarikumfasha. Zana urugero nibura rumwe muri comments zanjye ugaragazeko ari fake. Byanamfasha kwikosora.

        • @ simba Jean

          Wowe ufite ikibazo gikomeye kuva wumva abantu bose bakora comments baba bafite ubutegetsi babogamiyeho akaba ari wowe gusa udahengama mu byo wandika. Abanyarwanda barayamaze ngo “utazi ubwenge ashima ubwe…”

          • @Kalisa, ubwose ushubije ikibazo Simba Jean akubajije?

          • @ Kalisa,
            Ntabwo navuze ko arinjye jyenyine hano kumuseke utabogama. Njye nivuzeho kugiti cyanjye ko nkora comments ukobyunva kandi ntabogamye. Nubwo rimwe narimwe hari abanyita ko nari umwambari wa Habyara. Cyangwa se ko yari databuja. Habyara sinamuzi, ntanicyo yampaye, doreko yanategense nkirimuto kuko 94 nari ndangije umwak wa gatanu kandi niga ecole prive. so, nta avantage nimwe Kinani yampaye. Gusa ntibimbuza kugaragaza ibyiza mbona yakoze, kimwe nuko ibyiza FPR yakoze mbivuga. Kandi ibibi izongoma zombi zakoze nabyo nkabivuga, urenseko akenshyi iyo uze ibibi bya FPR umuseke udatambunsa comments zawe. Muri rusange, ngenekereje comments mbona hano kumuseke, nuko umuntu uvuze neza leta yavuyeho kunze kwitwa interasi, ikinwamaraso nibindi. Kurundi ruhande umuntu uvuze neza FPR akundwa kwitwa intore, umumonsi cyngwa umwambari wa FPR. ntamibare ifatika mfite yabene aba bantu, gusa ngenekereje navugako bari hejuru 50%. Ikindi nakugayaho nuko utasubije ikibazo nabajije. Nabajije uwavuzeko ntanga comment za fake, icyo ashanse kuvuga, musaba no gutanga urugero rwa comment yanjye ya fake. Ubundi ijambo fake rishobora gusobanura ibintu byinshyi. rishobora gusobanura kubeh=sha, ibintu bitari ukuru, ibintu bituzye, ibintu byamafuti nibindi.so, sinzi uwavuzeko ntanga comment za feke icyo yashakaga kuvuga muri ibyo bisobanuro byose bisobanura ijambo fake, kandi byari nokumfasha kwikosora iyo atanga urugero rwa comment ya fake natanze.

          • @simba Jean
            Wavuze ko uri umwuzukuru warukara. Ariko urabesha kuko Ntamuntu wo kwarukara wigaga muwagatanu secondaire mbere ya 94 ubaho. Njye ubikubwira ndabazi bose. Sindi umurashi ariko abarashi bose ndabazi kuko nabavukiyemo

        • @Simba Jean
          Njyewe nanga ukuntu wandika ikinyarwanda nabi. Jya ugerageza ugikosore pe!
          Reka ngufashe gato: BandikaTS ntibandika NS
          Urugero: ubutegeTSi

          • @ Kalisa. Nemeranya nawe ko amateka y’u Rwanda yagiye agorekwa kubera inyungu za politic kuva kungoma yacyami kugeza uyu musi. Icyo ntemeranya nawe nuko ushaka kubwirako nemera ko ibyo uvuze ariko kuri kandi nta na evidence utanze, cyangwase ngo uzane andi mateka avuguruza ayuriya mushakashansi MUGIRANEZA ZEFRINI. Kwandika igitabo ntabwo ari ibintu byoroshye uba wabanjye gukora ubushakashansi nubwobwose bushakansi bwazamo amakosa cyangwase kugoreka amateka burya ntihaburamo ibintu bimwe nabimwe biba ari ukuri. Nikimwe niyo nanga ya Rwishyura uvuga.

            yes, rwishura nkundi muhanzi wese ashoborakubayarashyizemo ibikabyo kugirango inanga iryohere abayunva, ariko inkuru nyamukuru, wakura munangaye nuko Rwanyonga na Rwabugiri babayeho kandi bakaba baracunganaga, banatinyana rimwe narimwe bagahangana kuberako bombi bari intwari kandi ntanumwe ushaka kwerekanako arushwa ubutwari nundi. Nikimwe nibyo nigeze kunvako munyeshamba hari ubwo umuyobozi winyeshamba atinya bamwe mubasirikli ayoboye kubera ubutwari abaziho, kandi nabo bagahora bamucunga ndense rimwe narimwe bakamufata nkumunyapolitic kurushya kumubona nkumusirikali.

            harinubwo aya makimbiriane akomeza bamwe bakikiza abandi kubera kubatinya. urundi rugero ni ibituobona muri za filme ndense nindirimbo, no mumakinamico nk’ Urunana nibindi. Nubwo ibyo bavuga biba ataribyo 100% ariko bury biba bishushanya case zimwe na zimwe ziba zibera muri cosiety barimo. Urugero ni indirimbo ni danger. Nubwo byaba bitarabaye kuriya. Ikigaaragara nuko abantu bose nuburyo bateye, umuhanzi Danny Vumbi yavuze mundirimbo ye in Danger bariho muri society nyarwanda.

            So, ntakintu mbona wanenga Rwishyura. We yaracuranze ashushanya uko abo bagabo bombi bashobora kuba bari bameze, agendeye kubyo yunvise; Ahasigaye ni ahacu gushushungura tugakuramo inkuru nyamukuru kandi yingenzi.

          • @ Chris,
            Thanks Chris, ibyo uvuga nukuri. Mite ikibazo mumyandikiye yikinyarwanda, hakiyongeraho nuko buri gihe nkunda kwandika nkoresheje smart phone. Sinzi niba ababa murwanda ikikibazo bakigira, njye mbahanze in USA. iyo nandinse ikinyarwanda nkoresheje smart phone, usanga phone yagiye ihindura amagambo nandinse ikazana andi bijya gusa amwe atari nayikinyarwanda cyangwa igahindura inyuguti bitewe nibyo phone iba ifite muri meemoire yayo. Iyo ntabonye akanya ko kubisubiramo, cyangwa ntabyibunse ngo nongere checkinge usanga comments zanjye zirimo ibintu byinshyi bitunvikana. Urakoze kuba unkebuye nzaza ngerageza gukoresha computer nubwo nogusoma comments zanjye mbereyuko nzihereza, urenseko bibaba bitanoroshye koko inaha usanga akanya ngenera ibintu nkibi ari gato cyane.

    • Ugize neza gusa nawe wayishyiraho iyo foto tukareba ko ariyo yukuri

    • Reka ngushimire Jean,nanjye nkunda rukara cyane kuko iyo tuza kugira abandi nkawe igihumbi agasuzuguro kabazungu karikugabanuka.ahubwo nakogafoto niba bitabangamira umuryango we uzakatwoherereze.

    • Please iyo foto uzayihyire ku umuseke.com kuko nanjye ndayishaka kuyitunga Rukara yari intwari kandi burya ngo yari UMUCYABA.

  • Ko mbo na se yegamye ku nzu yubakishije amatafari kiriya gihe iriya nzu yabagaho mu Ruhengeri? Ni ifoto cg ni ukumushushanya? Mwatubwira.

    • Inzu nka ziriya zatangiye kubakwa mu Rwanda guhera 1901 so iriya rero rwose bakagombye kudushakira ngo ni hehe yari iherereye! Ahubwo iriya foto hari ibindi bitabo yigeze gusohokamo bayita iya Basebya ba Nyirantwari!!

  • Mwogeza ubwicanyi ukaba wagira ngo hari icyiza abanyarwanda bavanyemo kuva aho bahereye bica, biacana, bicwa.

    • akumiro we simbona ko ari ukogeza ubwicanyi kuko iyo urebye no mu bihugu byateye imbere usanga iteka barwana ku busugire bw’ibihugu byabo urugero Amerika muri Irac, ubufaransa nabwo ntibworohera abo muri africa badashaka kubayoboka imikorere yabo.iyi si rero nukwirwanaho

  • Ko mbona umwuzukuru we Ndagije nta Comment?? Yadufasha cg umwe mw’itorero rye kd arakoze Simba Jean kudusangiza aya mateka!

  • Iyi foto sibwo yiboye no mugitabo cyanditswe na Mfizi Christophe wayoboye ORINFOR IYI FOTO IRIMO ABAGIZA UBURYO BWO KUGISOMA BAYIBONYE MURI ZA ZA 80

  • Ndagije nta mateka ya RUKARA AZI KANDI ABENSHI BAVUGA KO YIYITIRIRA RUKARA.NI MUTO KUBURYO HARI ABANYAGAHUNGA BAMURUSHA KUYASOBANURA NEZA

    • Nanjye ndi umwuzukuru wa RUKARA mama ni umucyabakazi! maze ndore! Nigeze kujya mu gahunga k’abarashi muri 2006 n’uko abasore baho bumviseko ndi uwabo imodoka nari mfite double cabine barayipanda babyita ngo ni” uguparamira” ! banze kuyivamo dukora imishyikirano mbasubiza aho bayigiriyemo.

      • @RUKERIKIBAYE
        Ntabwo numva icyo rukara aje gukora mubyawe nababyara bawe

  • Uriya ndangije ndamuzi. Kera ndi umwana namubonaga ari animateur wa commune Nkumba yaho iwacu. Icyakora aranduta cyane mumyaka.Ariko mubisekuruza byacu, ibyo data nasogokuru babwiye famile yabo ntabwo iri muri famille ya Rukara. Gusa nanone abanyaruhengeri hafi yabose bibonaga kand bafata Rukara nkumusekuru wabo. Kimwe nuko usanga amokomenshyi yo muri South Africa abona umwami Shaka Zuru nkumusekuru wabo, kabone nubwo baba batava mumuryango umwe direct.

    • Ntabwo ubeshe kuko Ndagije ni umurashi w’umuhenga. Kandi abahenga si abuzukuru barukara.

  • @Simba Jean, ibyo ni ibisanzwe kamere muntu ihora ishaka kwiyegamiza ku bakomeye cg se abafite ibigwi bagezeho. Gusa ndumva ibyo ntawabitindaho ahubwo twakwibaza ngo:”Ese ibyo avuga ni byo?” Ese hari uburyo buboneye bwo gukusanya amateka y’abanyarwanda bagize icyo bamarira igihugu akandikwa akabikwa cg akajya anigishwa? Kuko njye ntekereza ko nubwo ibyo Rukara yakoze yabikoze yirwana ho, ariko ari n’ikimenyetso cya kwa guharanira kutavogerwa, kwanga agasuzuguro no guhagarara kuwo uri we byakunze kuranga abanyarwanda b’intwari babayeho mu mateka. Ikindi kandi kubera ko amateka y’u Rwanda yashingiye cyane ku ruhererekane nyemvugo (source orale) kuruta ku nyandiko (no mu gihe kwandika byashobokaga ntibyagiye bikorwa), usanga hari utuntu abantu bagenda banyuranyaho mu myandikire yayo ariko nyine ibyo ni ibisanzwe ntibyahura 100% keretse ubyibwiriwe na ba nyir’ubwite babibayemo atari ababibariwe (kandi ibi ntibishoboka). Ikindi abanyarwanda natwe ntidukunda gusoma ku buryo usanga dushishikajwe no kumva ibyo badusomera kuruta kubyisomera; ibi rero ntekereza ko biri no mu bica intege abagerageza kwandika kuko baba bazi neza ko bitazasomwa! Bityo no kuzabona inyandiko nyinshi ku mateka y’u Rwanda bikazakomeza kugorana!

    • @ Themistocles MUTIJIMA

      Uvuze ukuri, ntanikibazo kirimo kwiyitirira umuntu runaka kubera kumukunda cyangwa se izindi mpanvu. Icyo nashakaga gusobanura nuko uriya Ndagije ntamateka ya Rukara azi kandi niyo haba hari ayo azi ninkatwe twese, ni ibyo twunvanye abandi, cangwa twonvanye ababyeyi bacu kandi nabo barabyunvanye ababyeyi babo. Simba murwanda, ariko unzi nezako hariya iwacu mubarashi abantu bahasigaye barengeje imyaka 60 ari mbarwa. Icyo nabwira abashyaka kumenya amateka ya Rukara, nukujya mu Gahunga kabarashi bakabaza abafite amakuru ya Rukara, ndense bakba bafungura numuyoboro wa internet cyangwa indi social media kuburyo umuntu wese waba hari icyo azi kuri Rukara yakivuga. Hari umuntu ushobora gusanga afite amateka ya Rukara kurusha wenda nabamukomokaho. Nkuriya musaza Furere, ushobora gusanga hari byinshyi azi twe bato dukomoka kuri rukara tutazi. Amateka yurwanda biragiye kuyamenya kuko yaherekanwaga mundirimbo, inanga, nimigani, kandi akaba yaragiye agorekwa nabanyapolitic. GUSA ICYO NEMERA NUKO UKO BYAGENDAKOSE NTABWO AMATEKA AZIMIRA NGO HABURE NUTUNTU TUMWE NATUMWE TWUKURI DUSIGARA. Abazi gusesengura bakaba babona ukuri bahereye kuri utwo duke twasigaye.

      • Navukiye mugahunga ,nize amashuri yanjya abanza mugahunga.Ikintu cyantangazaga ni ukuntu igihe mwisomo ryo kuririmba cyageraga abana babarashi wasangaga bose bari kuririmba inanga yarukara buri mwana akaba ayizi mumutwe.

  • Gukosora ntabwo uriya yitwa Ndangije. Ahubwo nkiri muri ecole primaire bamwitwaga Ndagije. Ndamwibuka kaze mugihimba indirimbo za MRND nogusubiramo izabikindi. Naho ubundi ntasano afitanye na Rukara. Gusa abanyaruhngeri bose bafata Rukara umusogokuruza wabo kubera kuba proud ye, kandi ntabwo ari bibi. Ninkuko twese tuvugako uri bene kanyarwanda.

  • He was a criminal, an egotistic tyran….nta butwari bwe kuko n’amategeko y’ubu yamuhana, kwica umuntu ntawe ukwiye kubishyigikira ! Ikindi kandi ntabwo arusha ubutwari Nyiramuhumuza, sinzi abamugira intwari aho babihera, wenda buriya Damiyani yazadusobanurira neza impamvu kwica umuzungu byamugize intwari

    • Mirabyo iryo ni ishyari, nawe uzi neza ku utemeranywa n’ibyo uri kuvuga. Rukara yari intwari kuko yangaga agasuzuguro ku mugaragaro. Abo bazungu iyo baza bazanywe n’amahoro hari uwari kubahohotera?

    • urwo rukiga rwanyu se ko numvise buri wese yivugira ibye uko abyumva, wamenya izina rye ry’ukuri ari irihe, niba ari Ndangije cg se ari Ndagije mubitandukanya gute ko byose murabivanga kabisa nka wa wundi ngo “…ndajagabase”, “…ndagongeera…”

      • @
        Zidane,
        Uvuze ukuri. Murukiga umuntu avuga uko abyunva kandi ntihagire umuseka yangwasengo amunenge. Murukiga icyangobwa nuko message itambuka, kandi ikunvikana.

        • Si murukiga ni mumurera. Il y a une très grande différence.

  • Mirabyo wansetsa n…………………….umuntu abantu bose batinye umwivuganye…………………..ubutwari hari ubusumba ubwo

  • JFK

  • Ariko icyo mushima RUKARA ni ikihe!Ahubwo yari ikihebe kandi ntitubyemera !Ninde wahitamo kuba nkawe bakanamunyonga ! Ngaho nimumbwire niba koko.Uwabaha abayobozi bameze nka RUKARA mwamwemera! Ibyo mwita amateka atagira abayahagazeho ni ukubeshya kuko kugeza n’ubu tudafashijwe n’abazungu ntitwatera kabiri rwose kandi umwana nareke kwihenura kumubyeyi kuko niwe shingiro rya byose ! Aho ku byita amateka bajye babyita INKURU cyangwa UMUGANI nka bya bindi ngo CYERA HABAYEHO…………….

  • Noneho ndumiwe! Uti Rukara rwa Bishingwe is criminal! Uko ni ugusebya Urwanda n’abanyarwanda utoba amateka yabo .Urwanda rwagize amateka menshi mabi ariko na make meza urashaka kuyagira mabi kweli! Ubundi abo ba rugigana batangira ibyo gucuruza bene wacu nyuma bakagaruka kubakoloniza ibihugu byinshi kwisi atari no muri afurika gusa abantu b’intwali barabirwanyije.

    Ingero ni nyinshi byaba biteye agahinda rero kuba murwanda barikwakiranwa amaboko yombi nkaho baribakenewe kuza murubwo buryo.Gusa kuba umwami yaragerageje kugira resistance nubwo yaje kurushwa amaboko sikimwe nuko yarikubakirira hejuru abishimiye.Naho mu Rwanda abagize resistance against colonization nabo ni benshi ariko zari kurugero rwo hasi kandi nabo bari rubanda rusanzwe kuburyo bitamenyekanye.

    Ariko kubo kurwego rwo hejuru nyuma y’Umwami uwagerageje resistance against ba rugigana uzwi kuburyo bugaragara ni Rukara Rwa Bishingwe. Uvanyemo uko kwihagararaho k’umwami na Rukara rwa Bishingwe amateka yacu y’uburyo abakoloni bakiriwe mu Rwanda yaba ateye agahinda n’isoni.Naho kubyerekeye ko abakoloni bazanye amajyambere byo niyo batadukoloniza amajyambera yarikushyira agasakara hose kuko bwa rushagaho gucya nabantu bagenda hirya no hino kuko bari bakeneranye.Urugero Etiopia ntiyakolonijwe ariko irusha amajyambere ibihugu byinshi byakolonijwe kandi nabo byarageragejwe n’Ubutaliyani ariko birwanaho kandi baba enough smart bituma badakolonizwa!

    Ndetse aba Algeria bo kugirango babone ubwigenge bishe abafaransa karahava kugeza igihe barambiwe babaha ubwigenge ndetse abalgeria baciye umugani abirabura bo munsi y’ubutayu bwa sahara ngo mwe mwahisemo gutera impuhwe twebwe duhitamo gutera ubwoba! Birababaje rero gutega ijosi kukugirira nabi ngo aho azarambirirwa kukugirira nabi azarekeraho!Ikiruta wapfa wirwanaho nubwo yaba akurusha amaboko wenda ugapfa kumurya n’inzara cg amenyo murakoze mucishirizeho comments

  • ikigaragara nuko ABUBU BASHAKA GUPINGA AMATEKA YIBYABAYE BIGIRA BA NYIRANDABIZI.

  • CYAKORA MURASETSA MWESE!!!!!! USIBYE KO JYE MBA NUMVA UWO MUNTU ATARABAYEHO ARI BYABINDI BYABANYARWANDA BYO KWIYEMERA, WENDA IZINA RUKARA RYABAYEHO NKUKO NUBU RIRIHO ARIKO IBIKORWA RYITIRIRWA BYO NTAGO MBYEMERA!!!!! NIKIMWE NKIBYITIRIRWA IZINA YESU NABYO SIMBYEMERA!!!

    NUMVA KO ARI IGITEKEREZO CYAHIMBWE NKIBINDI BYOSE MUKINYARWANDA

  • RUKARA YABAYEHO KDI NDAMWEMERA ABATERANA AMAGAMBO BAPINGANA BO NIBACECEKE

  • @ SIMBA JEAN

    Urumuntu wumuhanga cyane burigihe nsoma comment zawe ngasanga zirimo ubwenge, ndashaka uzanyandikire twige uburyo amateka uzi yarukara yakwandikwa mugitabo kigasohoka bityo naazavuka mumyaka ijana bakazab bazi ayo mateka, twacyandika mundimi nyinshi, amafaranga yokugikorera édition na publication nzayatanga kikwandikweho njye icyo nzakora nukugishyira mundimi zamahanga
    email yanjye ni => [email protected]

Comments are closed.

en_USEnglish