Digiqole ad

Icyo P.Kagame yabwiye G7

 Icyo P.Kagame yabwiye G7

G7 ukwayo byari intambara y’ubucuruzi
Canada/Quebec  – Uyu munsi, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nama ya 44 y’ihuriro ry’ibihugu birindwi bikize ku isi u Rwanda rwagiyemo nk’umutumirwa. Yabawiye ko isi igifite amahirwe yo guhangana n’ukuzamuka kw’amazi y’inyanja n’ingaruka zabyo no kurengera ibidukikije, anatanga urugero ku Rwanda. Naho abagize G7 ukwabo baganiriye kubyo batumvikanaho mu bucuruzi.

Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi b'ibihugu 12 byatumiwe mu nama ya G7 i Quebec
Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi b’ibihugu 12 byatumiwe mu nama ya G7 i Quebec

Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi 12 b’ibihugu binyuranye byegereye inyanja bari batumiwe ku nsanganyamatsiko yo kubungabunga inyanja hagamijwe gukumira ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Perezida Kagame yibukije ko ibikorwa bya muntu aribyo bihungabanya ibimukikije, mu ngaruka zabyo hakabamo no kuba bamwe bashakisha ubundi buturo. Avuga ko bityo bisaba ubufatanye bw’isi kuri iki kibazo.
Ati “nta gihugu kitabona ingaruka zabyo. Nta n’igihugu cyahangana n’iki kibazo cyonyine.
Arakomeza ati “twatinze kugira icyo gukora mu gihe nyacyo, ariko turacyafite igihe n’ubushobozi bwo kugabanya ingaruka no guhagarika ibibi cyane.”
Yatanze urugero ko mu Rwanda aho mu myaka 10 ishize haciwe amashashi ubu bikaba bifite akamaro kanini ku bidukikije. Ibi ngo byatumye abanyarwanda babona agaciro k’ibidukikije no kumva ko bakwiye kubirengera.
Perezida Kagame avuga ko ibi mu Rwanda byagezweho nyuma y’ubukangurambaga ku bibi byo kwangiza ibidukikije n’ingaruka bigira no ku bukungu.
Ati “Iyo abantu bamaze kubyumva, bakumva ko imigirire yabo hari icyo yahindura, nabo bahinduka kimwe mu bisubizo bikomeye kuri iki kibazo.”
Perezida Kagame ahabereye inama ya G7 muri Canada
Perezida Kagame ahabereye inama ya G7 muri Canada

Yasobanuye uko umwanzuro wo guca amashashi wumviswe n’abaturage n’abikorera ku giti cyabo, ibi ngo ntibivamo igisubizo gusa ahubwo binavamo guhanga imirimo no guha abantu amafaranga.
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ari urugero rw’uburyo bishoboka guhagarika kwangiza ibidukikije bivuye ku mashashi aniga ubutaka, akaroga ibihingwa turya kandi akangiza inyanja.
Yabwiye G7 ko hari amahirwe y’uko inyanja ya Arctic ishobora kongera ikaba urubura, ko inyanja zindi zakongera kuba icyatsi n’inyanja ya Antaractic ikongera kuguma hamwe mbere y’uko isandara igatera akaga uko izamura amazi y’izindi Nyanja.
Ati “ibi bitekerezo uyu munsi byumvikana nk’inkuru za siyansi ariko birashoboka kujya mu ngiro kurusha uko tubitekereza.”
Avuga ko G7 yari iteranye none ubushake bwa Politiki ifi bukwiye kujya mu bikorwa mbere y’uko igihe kirenga bikaba bitagishoboka.
Hamwe na Minisitiri w'intebe Justin Trudeau wamutumiye
Hamwe na Minisitiri w’intebe Justin Trudeau wamutumiye

Abagize G7 hamwe n'abo batumiye muri iyi nama
Abagize G7 hamwe n’abo batumiye muri iyi nama

 
G7 ukwayo byari intambara y’ubucuruzi
Byari biteganyijwe ko inama y’uyu munsi iza kuba itroshye kuko aba bayobozi b’ibihugu birindwi bikize bishyize hamwe ubu hari ibyo batavugaho rumwe mu by’imisoro ku bicuruzwa hagati yabo no hagati y’abo n’andi mahanga.
Bagenzi be barakajwe cyane no kuba Perezida Trump ubu yarazamuye imisoro ku bicuruzwa by’ibyuma na Aluminium byinjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika (US).
Asohotse muri iyi nama, Perezida Trump yavuze ko ibiganiro bagiranye n’aba bayobozi byari bikomeye nubwo hari umusaruro byagezeho.
Amakuru avuga ko mu biganiro Angela Merkel ariwe wahuzaga uruhande rwa Perezida Trump n’abayobozi bandi muri G7 badashyigikiye ibyo kuzamura imisoro Amerika yashyizeho.
Trump ngo yemeye ko ashobora kuvanaho iyo misoro ariko mu gihe nabo bavanyeho ibindi batumvikana na US mu bucuruzi.
Trump yavuye muri iyi nama mbere ahita ajya mu rugendo muri Singapore kwitegura kubonana na Perezida Kim Jong-un bazahurirayo kuwa kabiri ngo agerageze kumuvana ku byo gucura intwaro kirimbuzi.
Ku ifoto yasohowe n'ibiro bya Angela Merkel, byagaragaje ko ibiganiro bitari byoroshye
Ku ifoto yasohowe n’ibiro bya Angela Merkel, byagaragaje ko ibiganiro bitari byoroshye

  1. Donald Trump wa US uherutse gutungura inshuti za US cyane ibihugu by’Iburayi, Mexique na Canada agatangaza kongera 25% ku byinjizwayo by’ibyuma na 10% ku bicuruzwa bya Aluminium, ibihugu nabyo byahise birakara bishaka kumushyira mu kato.

2.John Bolton, Umujyanama wa Amerika mu bya gisirikare wumva cyane Trump.
3. Ntabwo aramenyekana
4.Shinzo Abe, Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani, ibindi bihugu byamusabaga kuza ku ruhande rwabyo bakarwanya Trump, ariko kandi akeneye gukomeza ubucuti na Trump, gufata uruhande ngo byari bimugoye.
5. Yasutoshi Nishimura, Umunyamabanga wa Guverinoma y’Ubuyapani
6. Angela Merkel, uyu munsi ngo yakoze nk’umuhuza wa G7 kubyo batumvikanaho na US
7. Emmanuel Macron, mu minsi ishize we na Trump kuri telephone no kuri Twitter ntibavuganye neza kuri iki kibazo
8. Theresa May w’Ubwongereza, mu cyumweru gishize yahamagate Trump amubwira ko ibyo yakoze bidakwiye kandi bibabaje. Muri iyi nama yasabye bagenze be kwirinda intambara y’ubucuruzi.
9. Larry Kudlow, Umuyobozi mukuru w’Inama y’ubucuruzi ya US akaba ari nawe mujyanama wa Trump mu by’ubucuruzi ari nawe wamugiriye inama yo kuzamura amafaranga ku byinjizwayo. Akaba yanamusabye gusaba abagize G7 ko hagati yabo bavaniranaho imisoro yose ku byo bohererezanya.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Umuntu uyobora igihugu gikennye, ariko ba Mpatsibihugu bagahora bamutumira mu nama zabo, agafatwa nk’amata y’abashyitsi, bakamuha umwanya wo kubaha imbwirwaruhame, nta peteroli azabagemurira, aba akwiye kwibaza ati: harya aba bantu baranca iki ko nta cyabo cy’ubusa?

    • Aha yagiyeyo nkuyobora african Union.Ibindi ba Mpatsibihugu baba bifitiye gahunda zabo utabizi neza azasome amateka ya Joseph Désiré Mobutu azasobanukirwa na byinshi…

  • Bagiye kuganir’ibyerekey’iterambere ryabo n’imibereho y’abaturage babo bariheza ariko bageze aho bavuga ibitatwerekeye twe bati ngaho nimwinjire namwe muvuge. Kandi muby’ukuri ntabwo ibibazo by’inyanja dufite aho duhuriye nabyo.

    • Ni ikibazo kabisa. Ntabwo ba rugigana batuma tuganira ku buryo twagirana fair trade (ubucuruzi twese tugiramo inyungu), ku biciro by’umutungo kamere bakura iwacu cyangwa umusaruro w’ubuhinzi tujyana iwabo. Bo bashaka ko tugura ibyo batagikeneye, ngizo za caguwa bambaye, ngizo za mudasobwa zishaje na za frigo zihumanya ikirere, …. ubundi baguha ijambo bakagusaba kuvuga ku byiza by’abagore benshi mu nteko (kandi iwabo ari mbarwa), gutera amashyamba, bakagushimira ko igeragezwa ry’inkingo ribera iwawe, ….. nuko ngayo nguko!

  • @Machiavel, nawe usibye udutiku muba mwifite mu mitwe yanyu, kubwawe wumva baba bamutumiriye iki? Uyu mwaka President Kagame ayobora UA kandi kuba bagenzi be baramuhisemo ngo abayobore uyu mwaka ni uko ari umugabo uhamye.

  • @Yv, Prezida wacu asanzwe atumirwa rwose ntibitangiranye n’uko abaye Prezida wa AU. Hari umwaka aba atari i Davos mu Busuwisi se?

  • @Gishoma: Niba ukeka ko iby’inyanja ntaho duhuriye uribeshya kuko isi dutuyeho buri kintu gifite aho gihurira n’ikindi cyane cyane ihindagurika ry’ibihe kuko ryo ritagira imipaka. Niba wibuka neza uribuka ayo ibiza byo mu minsi ishize byatuvugishije. Inyanja zifite uruhare runini ku buzima bwa muntu: zitanga 70% ya oxygene duhumeka zitwara carbon dioxide umwuka mubi kandi zifite 97% y’amazi atunze isi. Iyo abayobozi b’isi rero bicaye biga ku nyanja biba bifite ishingiro. U Rwanda na Afurika si uturwa ibibera ku isi bitugiraho ingaruka kandi natwe hari uruhare twagira mu gutuma isi irushaho kuba nziza

  • Abayobozi ba Afrika batumiwe muri iriya nama ni Paul Kagame w’u Rwanda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, Macky Sall wa Senegal, na Danny Faure wa Seychelles. Icy’ibanze bose bahuriyeho, ni icyo twita guteza imbere ishoramari rishingiye kuguha rugari abanyamahanga, bagashyira ubukungu bw’igihugu mu maboko yabo. Afrika y’Epfo yo byari bisanzwe ku gihe cya Apartheid, ariko aho ANC ifatiye ubutegetsi ubu 80% by’ubutaka buhingwa buracyari mu maboko y’abazungu. Niyo mpamvu bakundaga Mandela cyane. Yagiye ku butegetsi bwa politiki ariko arekera ubukungu bw’igihugu mu maboko y’abazungu.

  • Nkeka ko hatumiwe ibihugu bikora kunyanja nawe agenda nkuhagarariye AU. Naho davos uzabaze turishyura Sha bariya ba gashakabuhake ntibakadukange

Comments are closed.

en_USEnglish