Digiqole ad

”ICTR” yakoze ibyo yagombaga gukora – Bocar Sy

Kuri uyu wa 29 Mata ubwo ishami ry’ Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda “ICTR” rya Kigali rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru  uhagarariye uru rukiko mu Rwanda Bocar Sy; yatangaje ko uru rukiko rwakoze ibyo rwagombaga gukora.

Uhagarariye ICTR mu Rwanda Bocar Sy yatangaje uru rukiko rwakoze akazi katoroshye kandi rugakora uko bikwiye
Uhagarariye ICTR mu Rwanda Bocar Sy yatangaje ko uru rukiko rwakoze akazi katoroshye kandi rugakora uko bikwiye

Binyujijwe mu kigo “Centre umusanzu mu bwiyunge” kuva kuri uyu wa kabiri Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda “ICTR” ruri mu gikorwa cy’iminsi ibiri cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kijyaniranye no gufungura imiryango.

Ubuyobozi bw’uru rukiko mu Rwanda bwaboneyeho n’umwanya wo kuganira n’itangazamakuru, Bocar Sy yatangaje ko uru rukiko rwakoze akazi karwo neza kabone nubwo mu mikorere yarwo rwagiye ruhura n’imbogamizi zituma imyanzuro yarwo itarakirwaga neza ndetse ikanengwa.

Yagize ati “ ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku isi; urukiko ICTR rwagerageje gukora neza akazi katoroshye rwari rwashinzwe n’uyu muryango kabone nubwo imwe mu myanzuro yarwo itakirwaga neza”.

Uyu muyobozi avuga ko kuba harabayeho ukutakirwa neza ku myanzuro imwe n’imwe y’imanza zaciwe n’uru rukiko byabaga bifite impamvu.

Avuga ko impamvu zikomeye cyane ari nazo mbogamizi zitoroshye uru rukiko rwagiye ruhura nazo harimo kutabona abatangabuhamya bahagije ndetse bafite amakuru nyayo ku baburanishwaga n’uru rukiko no kuba nta bimenyetso bihagije kuri bo byabaga bifitwe n’urukiko, ibi ngo byatumaga habaho gutanga ibihano bitajyanye n’ibyaha bya nyabyo byakozwe kubera kubura ibimenyetso simusiga.

Bocar yashimangiye kandi ko imyanzuro imwe n’imwe y’urukiko ku baregwa ivuye ku mbogamizi babaga bahuye nazo ariyo yatumaga havuka umwuka mubi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’uru rukiko,  kutagira ibimenyetso bihagije n’abatangabuhamya ku babaga baburanishwa n’uru rukiko nabyobigatuma habaho gutinzwa kw’imanza.

Yerekana ibyakozwe n’uru rukiko, yatangaje ko mu manza z’abantu 93 rwagombaga kuburanisha, 61 bakatiwe ibihano by’igifungo, icyanda (9) boherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, batatu(3) bapfa bataraburanishwa, babiri (2) rwanga kubaburanisha ndetse n’abandi batatu bagishakishwa aho yavuze ko aba nabo bari mu bakomeje guhangayikisha imikorere y’uru rukiko.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda “ICTR” rukorere i Arusha muri Tanzaniya, rwashyizweho mu Ugushyingo mu 1994, mu mwaka wa 2000 mu Rwanda havuka ikigo “ Centre umusanzu mu bwiyunge” hagamijwe kugira ngo abanyarwanda bakurikirane amakuru y’imikorere y’uru rukiko ndetse n’amategeko.

Iki kigo kikaba kibitse ibitabo bikubiyemo inyandiko z’imanza zose zaburanishijwe n’uru rukiko ndetse n’ibindi bitabo by’amategeko bishobora kwifashishwa n’urubyiruko rw’u Rwanda rukurikirana amategeko by’umwihariko abanyeshuri.

Umuyobozi w’iki kigo Kamanzi Innocent yakanguriye abanyarwanda kukigana bagasobanukirwa byinshi ku manza zaciriwe mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda “ ICTR” ndetse bakabasha no gusobanukirwa amategeko by’umwihariko urubyiruko ruri kuyakurikirana mu masomo yarwo.

Mu gutangiza uyu muhango babanje gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorerwe Abatutsi
Mu gutangiza uyu muhango babanje gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorerwe Abatutsi
Kamanzi Innocent yakanguriye abanyarwanda kugana ikigo centre umusanzu mu bwiyunge bagasobanukirwa byinshi ku mategeko
Kamanzi Innocent yakanguriye abanyarwanda kugana ikigo “Centre Umusanzu mu bwiyunge” bagasobanukirwa byinshi ku mategeko
Bamwe mu bashyitsi baje kwifatanya n'ishami rya ICTR Kigali mu muhango wo kwibuka
Bamwe mu bashyitsi baje kwifatanya n’ishami rya ICTR Kigali mu muhango wo kwibuka
Abashyitsi uyu munsi beretswe ibitabo by'amategeko iki kigo gifite byifashishwa na buri wese ubikeneye
Abashyitsi uyu munsi beretswe ibitabo by’amategeko iki kigo gifite byifashishwa na buri wese ubikeneye
Muri iki kigo kandi hagaragaramo bimwe mu bimenyetso by'iyicarubozo ryabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri iki kigo kandi hagaragaramo bimwe mu bimenyetso by’iyicarubozo ryabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Doreeeeeeee bwana Evode Uwiringiyimana…..

  • HAKWIRIYE KONGERWA IBIGANIRO BIRUSHAHO GUSOBANURA AMATEKA YARANZE URWANDA KUGIRANGO NABATAYAZI BAYAMENYE NDETSE NABAYAFATA UKO ATARI BARUSHEHO KUYASOBANUKIRWA

    • Murayo mateka bajye banatubwira ibiganiro byabaye hagati ya leta y’u Rwanda n’impunzi zo muri Uganda muri 1989,1990 batubwire ikitaragenze neza cyatumye RPF ifata intwaro kandi haribiganiro ndetse bihuriwemo na UNHCR,Uganda n’ibindi.kuko iyo bigenda neza ntabwo u Rwanda n’abanyarwanda tuba twarabaye muribiriya.

      • Ariko kabisa bamwe muzi kwirengagiza cyangwa kwijijisha ibyo mukwiye kuba muzi neza mu mateka y’igihugu cyacu. Ibiganiro na leta ya Habyarimana byananiraniye ku ngingo imwe. Leta ye yavugaga yuko igihugu cyuzuye ngo ntamwanya imhunzi z’abanyarwanda balibagifitemo, ngo ahubwo balibakwiye gushaka ubuturage bw’ibihugu bahungiyemo. Icyo nacyo nicyo gisubizo leta ya Habyarimana yatanze ubwo imhunzi z’abanyarwanda zirukanwaga na leta ya Obote II muli 1982, Habyarimana akanga ko zinjira mu gihugu zakomokagamo, ibihumbi n’ibindi bikagwa muli no-man’s land hagati ya Uganda n’u Rwanda. Icyo gihe abanyarwanda ntibarengaga miliyoni umunani. Ubu baragera kuli miliyoni 11 ariko kandi bose barakwirwa m’urwababyaye.

Comments are closed.

en_USEnglish