Digiqole ad

Ibyo nenga Leta y’u Rwanda

Muraho neza?

Ndashimira Umuseke.com kuri aka kanya yahaye abasomyi bawo ngo tujye dutanga ibitekerezo. Ndashimira cyane abagenda batanga ibitekerezo byabo bagamije kugira icyo bubaka. Nanjye nicyo ngamije, ariko mu buryo bujoora.

Nishimira byinshi bimaze kugerwaho mu Rwanda, icy’ibanze kiruta byose ni umutekano n’amahoro biri mu gihugu cyacu. Wabyemera, utabyemera abanyarwanda bari mu gihugu baratekanye pe ndi mukuru ariko nta gihe abanyarwanda bigeze bagira igihugu gitekanye gutya, ahantu hose ari nyabagendwa, abantu bisanga hose. Ni ukubera ubuyobozi bwiza na gahunda nziza.

Urebeye kure kandi hagaragara ibikorwa byinshi by’amajyambere byagezweho n’u Rwanda ndetse umubare munini w’abanyarwanda bavuye aho bari bari mu myaka nibura 10 ishize. Ingo zifite amashanyarazi zariyongereye, access ku buvuzi irafatika, nta bagore bakibyarira mu rugo, abana bapfa bataragera ku myaka itanu ubu ni bacye cyane n’ibindi byiza byinshi pe.

Gusa ibyo nenga nabyo si bicye. Mu by’ukuri n’ubwo igihugu cyacu ari gito mu bunini, ariko ni kinini mu buzima. Nubwo hakorwa byiza, ibibi nabyo buri gihe biba bishaka aho bimenera kandi akenshi ntibihabura kuko abantu babi bariho mu nzego zose.

Ndavuga nibura kuri bimwe bikomeye, ibindi yenda nzaba mbigarukaho.

Ruswa

Urwego rw’Umuvunyi rurashimwa cyane ku kazi rukora, u Rwanda ruri heza mu bihugu bya Africa mu kurwanya ruswa, ariko njyewe nkorera kuri field mu byaro, nta karere ka kino gihugu ntarageramo, ruswa ni ibintu niboneye n’amaso yanjye mu nzego cyane cyane zo hasi.

I Kigali urugero; mwese murabizi ko ahantu henshi ubu mu mujyi wa Kigali bibujijwe kubaka ibitagendanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi, ariko ruswa itangwa ku bayobozi b’inzego zo hasi irakabije kuko abantu bubaka amazu bayarimo neza neza mu minsi 10 inzu bakaba bayihinduyemo indi cyangwa bujuje indi mu gikari kuko ababishinzwe uhageze bamuha bitanu (5,000Rwf) uko ahasesekaye ngo akumire.

Mu byaro naho ni uko, hari henshi abayobozi b’inzego z’ibanze usanga basaba abaturage ruswa kuri serivisi runaka kandi bafitiye uburenganzira. Kugirango ubone icyangombwa cy’umutungo, kugirango usinyirwe ibyangombwa runaka, ugasanga umuturage arakererezwa kugira ngo agire icyo abwira ubishinzwe mu kagari cyangwa mu mudugudu ngo dossier ye yihute. Ibi usanga bibabaje cyane kuko umuturage ahanini bamukubirana n’ubujiji.

Impamvu ibitera mbona ari uko bwa buyobozi bwegerejwe abaturage butahawe ubushobozi bwo kwibeshaho (agashahara) buhagije kugirango butararikira utwa rubanda.

Tureke iyo ruswa ivugwa hasi, hejuru ho ni shyashya? Ese umushinga w’amashanyarazi wa Rukarara ko abadepite bemeje ko hagaragayemo ruswa ikomeye cyane, abayitanze n’abayiriye ni bande? Tureke abayitanze, abayiriye ni abaturage bo hasi cyangwa ni abayobozi bakomeye? Ese kuki bo kuki Police itabashyira mu bitangazamakuru bambaye amapingu nk’uko bahashyira abishe ba nyina n’abafashe abana ku ngufu tubona buri munsi?

Njye ndibaza ese ni uko abo bayobozi bariye ruswa bafite amayeri menshi ku buryo batazwi? Cyangwa ni uko bakingirwa ikibaba n’abandi bayobozi? Ndashaka kwereka ubuyobozi ko iki ari ikibazo gikomeye kuko umwera uturutse ukwira hose, niba abayobozi bo hejuru bavugwaho ruswa ntibabihanirwe ku mugaragaro, abaturage bo hasi bo ruswa bazayitinya?

Ejo bundi nasomye hano hano k’Umuseke ngo Ministre w’Ubutabera nawe yemeje ko abayobozi barya ruswa bazajya bashyirwa ku karubanda, nonese bategereje iki? Cyangwa abayiriye mbere ubwo barasonewe? Nihatangwe urugero rwiza kandi hahanwe bose. Uwibye amabati cyangwa uwayanyereje ntagashyirwe ku karubanda ngo akanirwe gufungwa imyaka 20 maze uwariye ruswa mu madorari we igihugu kimutinye abantu baruce barumire ngo ni igikomerezwa nk’aho we umubiri we utababara kimwe n’uwabandi cyangwa se we ruswa ayemerewe kuko akomeye. Rwose aha ndahatsindangira kuko hashobora gutuma igihugu gihengama kubera ko abakomeye bakora amakosa igihugu kikabatinya ariko abato bayakora bagakubitwa intahe mu gahanga.

Umuvunyi nawe navuga nti niba bakurusha imbaraga abo bakomeye wegure basi uvuge uti sinhoboye guhangana n’abandusha amaboko natwe tubimenye, si non guhanisha aboroheje gusa ntibyaba bikwiye.

Nanze kwirirwa mvuga iby’akarengane kuko akenshi gahemberwa na ruswa cyangwa ruswa ikagatiza umurindi.

Ubuhinzi

Ingorane zabwo ndazumva cyane kuko mu gihe u Rwanda rwari rutuwe na miliyoni eshanu cyangwa enye zihinga ku butaka bumwe zikeza kandi ikirere kitaranangirika cyane, ubu siko bimeze kuko twikubye gatatu, inda zo kurya zabaye nyinshi, ibiribwa aho byera ni hahandi ha cyera.

Ariko rero iyi si impamvu ya nyuma yo kutagira umusaruro uhagije uyu munsi

Politiki z’ubuhinzi mu magambo; guhuza ubutaka, ifumbire y’imborera, gufata neza amazi y’imvura, igihingwa kimwe ahagenwe n’izindi ni politiki nziza mu bitabo. Ariko sinzi impamvu zitaduha umusaruro uhagije pe. Imyaka ibaye nibura 12 MINAGRI igerageza, ndetse yahawe imbaraga ishyirirwaho na RAB ngo ishyire mu bikorwa izo politiki, ariko n’ubu ndahamyako icyagezweho ari gito cyane ugereranyije n’igikenewe.

Ikiro cy’ibigori mu gihugu hose ntabwo kiragera ahangana n’umusaruro uboneka kuko ubu ibigori byinshi byezwa hari ibisigaye bigurishwa mu mahanga na za PAM. Ayo ni amakuru nagiye numva. Ibi bigatuma bicye bisigaye bisa n’ibihenze, kandi ayo madorari agaruka avuye mu byagurishijwe za Juba na PAM ntabwo agera mu mufuka w’umuhinzi mu buryo butaziguye.

Ikiro cy’umuceri, kiracyari hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’umuhinzi wagurishije tuvuge toni ebyiri z’ibigori bamugurira ku kiro kimwe 200Rwf. Kuko amafaranga yavanamo n’iyo yahaha ibiro 50 by’umuceri ku kwezi, ugukurikiyeho ntiyabibasha kubera izindi depenses yakora mu asaga 400,000Rwf yavanye mu bigori bye agomba no gushora mu bindi. Uyu kandi ni umuhinzi wishoboye mo.

Ngaho nawe i Kigali; 1kg y’ibishyimbo 400Rwf, 1Kg y’umuceri mubi wa kigoli 500Rwf umwiza ni 800Rwf, 1Kg y’ifu ya kawunga 400Rwf, 1Kg y’igitoki 180Rwf, 1kg y’ibirayi 210Rwf…MINAGRI come on!!!!! birakomeza gutya kweli? Nimugerageze izo politiki ziduhe umusaruro naho ubundi ibi biciro n’uburyo ifaranga ryabuze ntibyoroshye ku muturage w’umupagasi ufite urugo n’abana, n’amashuri, n’icumbi, n’amashanyarazi na transport…kandi ibiryo nicyo gikenerwa cy’ibanze, ukibuze nta mahoro agira nawe ntayo atanga.

Ku muhinzi wo hasi, biracyagoranye kwihaza mu gihe ahinga igihingwa kimwe. Nibyo arihagije mu bigori bahinga muri Gatsibo cyangwa arihagije mu myumbati yo mu Ruhango cyangwa se mu ngano bahinga muri Burera, ariko se? amafaranga agurirwa umusaruro we ku kiro watuma abashaka guhaha andi mafunguro amuhagije kugeza ku wundi mwero????? Narabibonye mu byaro bimwe na bimwe ntabwo biri guhura pe. Abenshi akanyama karacyari imbonekarimwe, ku Bunani cyangwa Noheli, ndetse no kubona ubushobozi bwo kugura utuvuta two gukaranga ntabwo buboneka buri munsi.

Gahunda zo guhuza ubutaka no guhinga ibihingwa bimwe, mu bitekerezo n’inzandiko ni nziza cyane kuko hari ahandi mu bihugu zagize akamaro gakomeye, ariko mu ngiro mu Rwanda biracyakomeye ko zitanga umusaruro ufatika ku muhinzi wo hasi, ufite ubutaka buto kuko no mu makoperative ntabwo uzanyemo 20Ha uruhande rwe ku musaruro mu mafaranga rungana n’uwazanyemo hegitari imwe. Ibi nabiganiriye n’abahinzi b’umuceri mu cyizi mu majyepfo.

Akazi karacyari kanini ko gukomeza kuzahura ubuhinzi kuko habayemo kudohoka gato inzara yamara abantu kuko ubutaka duhinga ntibwaguka, ntibugenda bumera neza ngo bwere kurushaho nibura kuko buragenda ahubwo bugandaara, abaturage barabyara buri munsi havuka abaryi bashya, MINAGRI na RAB nimudohoka cyangwa mugakora nabi, mukazanamo nka biriya navugaga haruguru, nimwe tubaye dutunze intoki.

 

Uburezi

Aha ntabyinshi mpavuga. Ahubwo ndibaza ngo ahanditse “Université National du Rwanda” niho hateje ikibazo (cyane ko ari amateka atari mabi) cyangwa ikibazo ni igitangirwa muri iyo nyubako?

Mu basirikare (rumwe mu nzego zitajegajega) hari ibyo bita ‘palapala’. Bashaka kuvuga; kutaguma hamwe, gusobanya, guhuzagurika, kutagenda umujyo umwe n’abandi, n’ibindi bisobanuye bityo.

Uburezi bwo mu Rwanda ndajya kububona muri ‘palapala’, nibyo impinduka ni nziza iyo zigamije ibyiza kandi zikorewe igihe zinakenewe, ariko guhindura ibintu rimwe kabiri gatatu kane gatanu gatandatu mu myaka itarenze 20 y’uburezi simpamya ko ari ikintu cyiza.

Impunduka mu burezi mu Rwanda zagiye ziva ku ‘gukanira’ zijya ku kudohora. Nibyo yenda umubare w’abize wari hasi cyane. Ariko se ubu aho ubereye mwinshi (ugereranyije n’akazi) ntibigaragara ko abari bashinzwe uburezi (ba Mudidi n’abamukurikiye) icyo gihe badohoye bagakabya? Ahubwo bagombaga kubikora nk’ugaburira umushonji, kuko ugenda umurekurira buhoro buhoro udahutiraho.

Heureusement iki gihugu cyuzuye ibisubizo n’abanyabwenge benshi ubu za miliyoni nyinshi ziri gushyirwa mu masomo yihuse y’ubumenyi-ngiro kuko babonye ko ibyitwa Degree na Diplome ababihabwa barimo benshi batanabashije kwiyandikira ibaruwa isaba akazi. Ibi Perezida ubwe yarabyivugiye, ku bwanjye yariho agaya abo yahaye ikizere cyo kuvugurura uburezi bakabikora nabi. Ejo bundi aravuga ati ‘usanga hari abantu batwara imodoka batanashobora  gusimbuza umupira (pneu) wayo uramutse utobotse’. Bamwumvira hejuru bati aravuga ‘ubumenyingiro’ ubu nibwo buri gushyirwamo imbaraga.

Kuki bibonetse nyuma y’icyo gihe cyose abantu biga mu burezi bufite ireme ricagase kugeza ubwo abana benshi ubu batibona mu ndimi mpuzamahanga (Bikagaragarira mu bashaka guhagararira u Rwada, ba Miss)? Nyuma y’imyaka 20 nibwo abashinzwe uburezi babonye ko ubumenyi-ngiro ari ingenzi cyane mu gihugu cyacu? Mbere se bari bahugiye ku biki? Kuri syseme modulaire no kuva kuri UNR ujya kuri NUR na UR?

Systemes nyinshi mu burezi, modules, kugura amasomo, kwiga “gong unique”, abandi igitondo n’ikigoroba, 9Years, 12Years, kudohoora ibizamini bya Leta, kubara amanota no kuyatangaza bihinduka kenshi, ubudehe bwinjiye mu burezi, buruse igiye gutangwa na banki, Kaminuza z’imyigishirize itagenzurwa ku buryo bukwiriye, abarimu ‘babeshya’ abanyeshuri (ntawutanga icyo adafite) n’andi makorosi menshi njye ntazi…koko ntimubona ko ari byinshi mu gihe gishize?

Uburezi ni ikintu gikomeye ku buzima bw’igihugu kizaza, niba twishimira ko igihugu kiri gutaguza kigana imbere, kiragana he niba abazaba bakirimo nta burezi bufite ireme bari kubona ubu. Utazashyira umwana we muri Les Poussins, La Colombiere, Green Hills, Les Piegeoniers naza Ecole Belges na Francaises n’ibindi bikomeye, we bizagenda bite? Ababashije  kubashyiramo se ni bangahe muri miliyoni cumi na zingahe zituye iki gihugu? Cyera abana bavaga za Ecole Primaire de Mudasomwa cyangwa de Bwuzuri bagahatana n’abiga muri ziriya navugaga ariko ubu aba bava mu byaro ntibagikurikira, kandi benshi mu bayobozi bakomeye ubu, harimo abize muri izo za Ecole Primaire de….Ni uko ibintu byahindutse ireme ry’uburezi rikaba ubu riri ahakomeye gusa.

Abitwaza umushahara wa mwalimu bo sinemeranywa nabo. Nize kuri Ecole primaire de… cyera cyane kuva icyo gihe mwalimu numvaga bavuga ngo ahembwa macye, n’ubu niko bimeze, ikibazo aho cyashakirwa aha haza mu by’inyuma kuri liste ndende y’ibibazo by’ireme ry’uburezi. Abo tutabyumva kimwe ni uburenganzira bwanyu njye ni uko mbibona kuko mwalimu nta gihe atahembwe macye. Ahubwo ubu ishema mwalimu yahoranye niryo ryashize kuko uwacuruzaga ibibiriti icyo gihe ubu yubatse amataji.

Uburezi rero abagirirwa ikire cyo kubushyira ku murongo nimwumve ko mufite akazi gakomeye kimwe n’ak’ingabo ziri mu birunga n’ahandi ku nkike zirinze ko igihugu kidahungabana, murakora akazi gakomeye mukwiye kutajenjeka no kudahuzagurika na gato mubyo mukora. Bitabaye ibyo, turi igihugu ubu kiri kubaka umusingi mwiza ariko abubatsi ba none sibo bazashinga imiganda, niba rero abazashinga imiganda bari gucurirwa mu nganda zitabaha uburezi bukwiye ntibizabibasha, ndetse ubwo abazasakara bo ntibazaaboneka.

 

Ubutegetsi bw’igihugu

U Rwanda rwa none si nk’u Rwanda rwo mu myaka 15 ishize, rutandukanye cyane kandi n’urwo mu myaka 35 ishize. Ubu ni igihugu gikeneye abayobozi bakora cyane, apana abategetsi bategeka bicaye. Ubu ahubwo abayobora bagomba gukora cyangwa bakarusha gukora abo bayoboye.

Cyera umukozi wo mu ruganda, umuhinzi, umu’ouvrier’ usanzwe niwe wavunikaga kurusha boss we, Ministre cyangwa abayobozi runaka, ubu ntibikwiye, ahubwo byakabaye l’inverse. Umuyobozi akavunika kurusha umuyoborwa cyangwa umukozi we.

Avantages z’umuyobozi nizikubitwe hasi kuko zituma yumva ko atandukanye cyane n’abo ayobora nk’uko byahoze. Cyera Ministre yahabwaga avantages z’agatangaza, inzu, imodoka, inzoga, ibiribwa, inkoko zirenga 10 zo kurya mu cyumweru, umukozi wo mu rugo, akayabo k’amafaranga yo kwakira abashyitsi, signature y’uko yageze ku kazi mu gitondo yari amafaranga (ba depite), akaguru k’inka ku cyumweru, kwakirira abantu muri Hotel runaka zikomeye Leta ikazishyura, yahabwaga byinshi kugeza no kuri matelas, intebe n’abarideaux byo mu nzu. Ubu byarahindutse, ariko abayobozi ibyo bagenerwa uyu munsi baracyumva ko bibatandukanyije cyane n’abo bayobora. Ibi bituma bumva aribo ba nyiri ijambo rya nyuma mu bigo, inzego na za Ministeri bayobora. Mu Rwanda rwa none siko bikwiye kuba bimeze. Njya mbona hari abayobozi benshi barushwa ubuhanga n’abo bayobora yewe bananganya ‘level’ z’amashuri, ariko ugenda muri V8 yigize akari aha kajya he imbere y’abakozi we, mbese niwe ujya inama akanafata imyanzuro. Ako ni ako nivugiraga ariko ngirango hari abemeranya nanjye ko ari ukuri hamwe na hamwe.

Ubutegetsi bw’igihugu nashakaga kugarukaho ni ubuha ijambo abaturage mu miyoborere. Muti bararihawe nyamara….yeee nibyo, ariko nibaribongere bagire uruhare muri gahunda zibafatirwaho cyane cyane mu nzego z’ibanze. Ni kenshi cyane usanga abaturage binubira gahunda runaka ku midugudu yabo, n’ubwo zaba nto ariko bavuga ko batazihaweho uburenganzira bwo kuzifataho imyanzuro. Abayobozi aho hasi bakababwira ngo ntimuza mu nama z’umudugudu cyangwa mu muganda, ariko abazigiyemo nabo bakaza binuba ko ibyo babwiwe byari nk’ibyemezo bitari kungarana ibitekerezo ngo hafatwe umwanzuro waganiriweho bihagije.

Ese abagore koko mu Rwanda bari mu buyobozi? cyangwa bari hejuru gusa? Nibyo u Rwanda ruri ku isonga ku isi mu nteko zifite abagore, no muri za Ministeri barimo. Ariko abadepite batarenga 150, abaministre n’abanyamabanga babo, ibigo bikomeye bya Leta bitarenga 30, uturere 30 na ba Vice Mayor, byose hamwe imyanya ikaba nka 300 tuvuge, aha yenda 30% irubahirijwe cyangwa se iranarenga da. Ariko se? mu mirenga 416 y’u Rwanda, utugari ibihumbi birenga bitandatu, imidugudu ibihumbi n’ibihumbi abagore barimo ni bangahe? Niba tuvuga ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage abagore bagahabwa umwanya muri bwo, ni koko ni ko bimeze? Cyangwa abagore babarirwa hejuru gusa mu nzego zikomeye? Kuki hasi ho batabaha ubuyobozi niba Leta yemera koko ko bashoboye?

Muri ubu butegetsi bw’igihugu simbura kunenga imyitwarire mibi y’abayobozi bamwe, cyane ko ngo anaba umwe agatukisha bose,  kwitwara nabi mu buzima busanzwe bigira ingaruka mu buryo butaziguye mu buzima bw’inshingano. Hari aho usanga abayobozi bizwi neza ko barya ruswa bikomeye, ibi ugasanga rwose ku muyobozi runaka mu kigo runaka birazwi ko kugirango isoko ritangwe agomba kuryaho % runaka. Ndetse kugera no ku nzego zimwe na zimwe hejuru cyane ugasanga hari abayobozi bameze gutyo bizwi ariko ntawuvuga. Nigeze kubivugaho hejuru.

Ibi wabibaza abikorera bajya gupiganirwa amasoko ya Leta no mu masoko amwe manini cyane abarwa muri za miliyoni z’amadolari. Abayobozi runaka bakaba batabonyeho umugabane wabo muri urwo ruboho rw’amadorari isoko rigatinzwa, rigatangwa kenshi, rikamburwa uwaritsindiye, ibinyamakuru byakoma bati “Hari procedures zigikurikizwa” ahubwo bikaba aribyo biregwa kwinjira mu bintu nta za gihamya zifatika, kandi koko gihamya ziba ari nke kuko uburyo bene izi ruswa zitangwa birimo amayeri menshi. Ariko inyuma ya byose zikaba zitangwa kandi hari abandi bayobozi bakuru bagenzi babo babizi ariko kubera kwanga kwiteranya hagati y’abakomeye bigacecekwa, Umuvunyi nawe bene aha ntabimenye cyangwa nawe ntiyigore ajya kurunguruka abakuru barya, cyangwa na gihamya ari nto.

Mu by’ukuri ntibikorwa n’abayobozi benshi, ariko yaba umwe babiri cyangwa batatu, ubu butegetsi bw’igihugu buba buri kwerekera he bugenda n’imungu? Reka ndeke ibya ruswa.

Imyitwarire y’ubusambanyi n’ubusinzi ese yo nta ngaruka mbi igira muri performance z’abayobozi? Ntawe ntunze urutoki kuko nabyo biragoye gusanga umuyobozi yasinze yaborewe, aho banywera njye sinahigondera ariko ababaseriva (serveur) ni inshuti zacu, baraza bakatubwira kuko bo ni abo ku rwego rwacu bamwe na bamwe.

Biragoye gusanga umuyobozi hejuru y’umwana w’umukobwa wiga muwa gatatu Kaminuza kuko bajya muri Lodges zihenze zinihishe, ariko za WhatsApp z’aba bana record zabyo ziba zihari, dore ko abayobozi bamwe banakomeye nabo babaye “Abatsapu” (bakoresha za WhatsApp). Ndetse abo bana b’abakobwa ababatereta bangana nabo ni insoresore nyuma zimenya ko abakobwa ziri kwisukira bakaze cyane kuko bateretwa naba “Kibamba” bo mu majeep na V8.

Ku bafite imyitwarire nk’iyi rero kugirango uhe u Rwanda umusaruro ku bibazo by’ingutu twavugaga haruguru rufite biragoye cyane rwose. Ku bw’amahirwe hari uwambwiye ngo “Perezida ntajya yihanganira abo atahuyeho iyo myitwarire”, ariko se azahangayikishwa n’ibireba igihugu, anakurikirane bene utwo dutiku umuntu yakwita duto ugereranyije n’akazi aba afite?

Igihugu cyacu muri rusange kirarwana intambara ebyiri zikarishye. Kirarwana n’abakirwanya bavuga ko kiri mu nzira mbi bafite amahanga abumva, kikanarwana n’abagikorera nabi bari mu nzira nziza ishimwa n’amahanga yandi. Zombi ni ingamba zikomeye. Buri munyarwanda ku rwego rwe (ruto cyangwa runini) afite inshingano zo kubaka igihugu akakigira cyiza.

Umuto wo hasi nanyurwe n’utwo afite, akore cyane ngo akomeze yibesheho n’abe, niyirinde inda nini kuko yica ukuze, niyirinde ubuhemu no guhemukira u Rwanda. Areka gushukwa yangishwa igihugu cye kuko na Amerika y’abandi ntiruta u Rwanda rwawe, amahanga ni meza kuri ba nyirayo si meza kuri wowe, kunda u Rwanda.

Umukuru mu nzego z’igihugu nakorere umuto, yumve ko inshingano ye ya mbere ari ukuzamura wawundi muto, nareke cyane cyane inda nini no kwigwizaho umutungo kuko ntawuwupfana n’abo wawusigira ni hahandi nabo barawusiga, nta nda ihaga irapfa ikoroswa n’amaboko gusa, kwigwizaho unyuze muri ruswa no kurenganya nibitakugaruka bizagaruka abawe. Korera igihugu kuko ari amahirwe uhawe n’ishema ku izina ryawe. Ba inyangamugayo nk’uko wahoze cyera utarajya muri za ‘deal’ nyinshi. Utaritwa umuntu ukomeye.

Buri wese nakora neza ibyo ashinzwe n’ibyo ayoboye sinzagaruka k’Umuseke nitotomba nk’uku.

Mumbabarire abo narambiye ariko ndumva niniguye

Nkunda cyane Umuseke

0 Comment

  • Now iyo niyo bita : Kunenga kubaka. Urakoze cyane muvandimwe

  • I love this piece. I agree with u dear fellow Rdan

  • Iyaba abayobozi basomaga hano

  • Wouw ibi nibyo 100/100 wakoze analyse nziza pe ureke bimwe birirwa babaeshya amahanga

  • Bayobozi b’Umuseke, nabasabaga ko mwagerageza iyi nyandiko mukayigeza ku Bayobozi bari mu mwiherero i Gabiro. Sinzi niba hari site yihariye barimo kwakiriraho ibitekerezo. Icyo numvise ni uko uyu mwiherero uri bwibande ku bitekerezo by’abaturage kuruta kugendera ku by’ Abayobozi gusa. Iyi nkuru mugerageze ibagereho batarasoza umwiherero. Murakoze.

  • Uku niko igihugu kizazamuka , koko niba dushaka kuzamuka, naho kubeshya ibitabaho cq unenze ibitagenda ngo nigi pinga, ntaho twagera, ibihugu byishi byateyimbere rwose abaturage banenga ubuyobozi naho 99% byaba bigenda neza. Naho twe ngo ni 100% ni paradizo yewe yewe .

  • Hhhuumm! nsomye iyi nyandiko ndongera ndayisoma nsanga ni ingirakamaro ku bayobozi bacu.
    Rwose uwayanditse yakoze, nizeye ko hatabira nibura 2 mu bayobozi bo ku nzego nkuru bayisoma, ntibura icyo ibasigira.
    Umuseke.com namwe murakoze gutanga urubuga rwiza nk’uru

  • Wakoze ku byo wanditse nk`uko benshi babivuze, ariko niba wemera uburenganzira bwawe no kwisanzura byagombye kuranga uvuga yaba anenga cg yubaka numva n`izina ryawe ryagombye kugaragara hano.

    Anyway, mu byo wavuze haba mu gushima ndetse no kugaya ibyinshi ni byo ariko hari ibyo tutemeranywaho nawe:
    (i). Ibijyanye na ruswa mu nzego z`ibanze wowe urasa n`uwemeza ko abayobozi baba bayifata kubera ko badahembwa nyamara sibyo! Nanjye nk`umuturage iyo ruswa ndayibona cyane cyane mu myubakire ariko ntiterwa n`uko abayobozi mu mudugudu badahembwa. Akanshi bikorwa mu buryo bw`isheni aho gitifu w`umurenge cg se ushinzwe ibijyanye no kubaka n`ibindi bisa nabyo mu murenge aba akorana na executive w`akagari, uyu nawe agakorana n`umuyobozi w`umudugudu. Gusa kenshi hari ubwo ruswa itangwa igarukira ku bayobozi bake b`umudugudu, iyo wenda usaba ibyangombwa shaka gusana inzu, kubaka cloture, etc. Iyo Executive w`akagari nawe atuye hafi aho ku buryo ashobora kugera aho abubaka bubaka , u muyobozi w`umudugudu n`abo bakorana nafite uko bakorana niba hatanzwe ruswa ya 50 mille uw`akagari ashobora guhabwa 20, abandi nabo bakagabana asigaye. So ni chaine y`abantu kenshi baba bakorana kandi urabizi neza ko uyobora akagari n`abo mu murenge baba bahembwa. Ikindi kigaragaza ko gufata ruswa bidaterwa no kudahembwa nawe wakivuzeho nubwo bisa n`ibivuguruza ibyo watangije, aho ugura uti ku mushhinga wa rukarara ndetse no mu zindi nzego zo hejuru hagaragajwe ko hari abayobozi bariyemo ibiturire bituma umushinga utagenda neza. None se aba bayobozi ntibahembwa akayabo bagahabwa na avantages bagombwa?

    (ii)Icya kabiri ku bijyanye n`aho ugaya abayobozi bamwe bigira utumana nyamara rimwe na rimwe mu mutwe ari hake par rapport y`abo bayobora, iki cyo nakigushyigikiraho kuko kuba umuyobozi ntibikuraho ubumuntu. Ikibazo nagize nakigize aho wavuz ku mushahara n`avantages za ba ministres b`ubu usa n`aho uvuga ko abakera ari bo bagenerwaga avantages umurengera uretse ko ntemera ko ariko byari bimeze. imodoka abahabwaga kera, icumbi, essence n`abubu barazihabwa kandi bo bakagurirwa n`izihenze ugereranyije n`ubushobozi bw`igihugu. Ikindi wirengagije ko ministre wa kera yafataga umushara utarenga 100 mille ku kwezi, umushahara wanganaga n`uw`umwarimu muri kaminuza ( lecturer( mu gihe ministre w`ubu ahabwa umushahara ukubye uwa mwalimu wo muri kaminuza inshuro eshanu noneho ukongeraho n`ibyo by`avantages wavuze? Ese uzu ayi depite ufite amashuri 6 yisumbuye mu nteko ahembwa ugeraranyije na Dr wigisha muri kaminuza z`ubuz? Ukeka se ko hanze aha hatari abashobmeri benshi barayamanye za masters, Bachelors wenda na PhD bagombye kuba bakwinjizwa muri izo nzego? Ariko uzajye kubaza muri commission y`amatora abazakubwira ko muri criteres kugira ngo ube depite iby`amashuri na diplomes bitarimo ko ahubwo umuntu agomba kuba azi gusoma no kwandika!

    (iii)Icya gatatu uti abagore bashobora kuba bari mu nzego zo hejuru gusa? Uti yenda ya 30% bagenerwa yaba ihari wendainarenga, ngo ariko se mu buyobozi bw`imirenge, utugari n`imidugudu ho habura iki ngo bajyemo niba koko mwemera ko bashoboye? Njye nagusubiza nti ese ahubwo ko bashoboye ubundi 30% bagenerwa ihora ku mbehe mu nzego zo hejuru ni ica rubanza ki? Kuki mu bushobozi bafite nk`abandi batakora competitons niba ari ukwiyamamaza n`aho mu nzego z`ibanze bagatorwa dore ko abagore ari nabo benshi aho gutekereza ko bagomba kugenerwa iyo 30% ihoraho ishobora kwiyongera bitewe n`ubwitabire bwabo bikagenzwa no ku mudugudu! Naho mu badepite ho bagomba kubamo benshi kuko nyine iriya 30% yabo nti ntayegayezwa, noneho kandi mu gupanga listes z`abo amashyaka agomba kwinjiza mu nteko uzi ko basabwa gukora iringaniza aho usanga niba uri kuri number 1 ari umugabo, umukurikiye agirwa umugore, etc!

    Ndagushimiye ku bw`ibyo wavuze ku burezi n`ibindi byinshi wagaraje bihagaze neza cg bitagenda ariko kwari ukukunganira. Nsoza njye navuga nti uko byagenda kose iterambere rirambye niriharanira gufasha abenegihugu kugira ibikenerwa by`ibanze bya buri munsi, bakihaza mu biribwa,bakagira uburyo bwo kwivuza nk`uko mituelle, RAMA,MMI n`ubundi bwishingiza muri institutions zitandukanye bihari ariko byose bizarishaaho kuba byiza nitugera neza ku kubanisha Abanyarwanda mu mahoro, bubahana, bzuzanya badasuzugurana nibura 80% kuko ijana ku ijana ryo ubanza kuri iyi si bitazatworohera! Mumbabarire nanjye nari mfite byinshi byo kuvuga, ariko reka mparire abandi!

  • Ibyo uvuze biha leta kumenya aho ibibazo biherereye kd ntawabura nogushima ibyagezweho kuko nibyo byinshi gusa nanjye nongeyeho uzarebe minecofin nka ba entrepreneurs utanga facture ikamara nkukwezi muri minister yaguhaye akazi noneho bakohereza op minecofin ho ikahamara nkamezi abiri. Wajya kubaza bati jya kubaza abagukoresha kd nabo minecofin ikababwira ngo bategereze .ukabura icyo ukora kd telephone namabaruwa nakubwira ngo wananiwe akazi ubwo nabakozi kuri chantiers bavuza induru nawe ibaze Bank yo uba wabaye bihemu kd baba bari tayari gukata penalite kubukererwe.rwose mudutabarize dukomeze kwiyubakira igihugu

  • Nanjye ndagushimye pe. Gusa ndongeraho ikibazo cy’abayobozi bamwe bafata ibyemezo batabanje kubitekerezaho neza nko umujyi wa kigali. Ingaruka nuko bitamara kabiri kandi byamaze kwangiza byinshi. Urugero ibyemezo za moto zifatirwa bidahuye na gato n’amategeko. Ikindi societe y’umujyi wa kigali yishyuza parking biteye isoni nagahinda uburyo bikorwamo. Wagirango abayiyobora ntibatekereza pe. Munyihanganire simbazi ari mukwiye kwisubiraho. Jye niba mparitse imodoka uwishyuza nkamubura nkagenda ikosa ni ryande? Ntabwo ngomba guparika mutegereje. Noneho rurangiza ngo bagaca amande y’ibihumbi cumi ngo nuko utishyuye ijana. Ayo mande .mwayabonyehe uca 10000/100

  • I agree with him100%. Nizere ko ntawe uri mubuyobozi uri busome iyi nkuru ngo akore analysis iri negative. Uyu muntu ndabona yadukebuye kandi it a positive critic.

  • Muntu wanditse ibi, u need to be hired nk umujyanama muri preidence.

  • Dear thank you, bayobozi b’umuseke.com mugerageze iyi nkuru igere ku bayobozi bakuru b’iki gihugu aho bari mi mwiherero ,ikindi bakwiriye gutekerezaho gikomeye n’amazi n’amashanyarazi, amazi ni ubuzima iyo adahari nta buzima nta suku biba bihari; ikibazo nacyo cy’amashanyarazi giteye inkeke aho ugira gutya ukabona EWSA itwaye umuriro amasaha arenze 3 mw’ijoro; ibi ni uguha icyuho ibajura. Bayobozi nimwe igihugu cy’ejo hazaza gitezeho ingamba zikomeye.

  • Iyi analyse niyo kandi nibyo kuko ntiwakorerwa analysis ibitariho. Niba rero rigaragara ubwo ni opportunities zo kubikosora hakoreshejwe inzira zinyuranye.
    Icyo natangaho igitekerezo ni ukuva mu biro abayobozi bagakora uko bashoboye bakavuga bakigisha ibikorwa bikagaragara nabo babifitemo uruhare. Bitwaye iki agronome kujya mu murima akerekana uko buhira bakoresheje uburyo busanzwe, ingenieur kujya kuri chantier akerekana uko iki gikorwa
    Muri raporo ibikorwa bwo kuri field bigomba kuruta ibyo mu biro kuko niho hari akazi gafatika kandi kazana impinduka

  • Megerageze iyi nkuru igere ku bayobozi…..inzara igiye kwica abanyarwanda ikibazo kiri mu buhinzi nigishakirwe umuti hakiri kare igihugu kirakena bikagera no ku biryo koko? MINAGRI ikwiye kwisubiraho kandi leta n’idukomorere no ku byo kurya bituruka mu bihugu duturanye byinjire nka UGANDA???

  • Iyi nkuru ni nziza cyane pe nukuri uwayanditse musabiye umugisha abantu nkaba bakosora muri positive nibo dukeneye bazakugire umujyanama wa President kabisa nange nahoraga mbabajwe nabayobozi bihinduye abasambanyi n’abasinzi koko mubona bikwiye? kubona umugabo ukubyaye agutereta ese ko bavuga ngo bakunda igihugu kugikunda nukucyangiriza abana? rwose abayobozi nibagabanye ubusambanyi babane nabo bashatse cg babashake ariko bikojeje isoni nukuri ikindi Minagri nigerageze izamure umusaruro ariko jye ndayishima kuko za nzara za hato nahato, bugesera gikongoro zagabanutse ikindi ku burezi byo nagahomamunwa Mineduc igomba kuba itakigira abantu batekereza neza babahindure bazane abashya bashake ireme mu burezi. ndongera kugushima muvandimwe wanditse iyi nkuru Uwiteka aguhe umugisha pe

  • Uwo muntu wanditse iyi nkuru ndemeranya nawe cyane!Ahubwo m-nibarize Umuseke hari aho mujya mugeza ibi bitekerezo cyangwa muberekera hano kurubuga rwanyu ushaka akazibosoma cyangwa akabireka?Please iki gitekerezo nikiza cyane ariko kandi bya ba byiza bigeza kubo bireba

  • Umutekano ugendana nubuzima bwiza, none niba umaze icyumweru utarya umutekano uba utapfuye kare??? , byose biruzuzanya rero, Imana ishimwe muhumuke Banyarwanda murebe kure. Yesu arashoboye.

  • Inyandiko yawe ndayikunze usibye hamwe hanteye ipfunwe aho ugira uti:nta gihe abanyarwanda bigeze bagira igihugu gitekanye gutya.Sinzi niba warabaye mu Rwanda cyane ndetse n’imyaka ufite: Kera twiga muri secondaire bitewe n’imvura ndetse n’imihanda yabaga yakundutse wageraga i Kigali nka saa sita z’ijoro ahahoze ari gare routière ukahava n’amaguru ukagera za Kicukiro n’amaguru wenyine ndetse nigeze kugera Rwandex mpura n’abasilikari bari 2 mwirondo baramperekeza bangeza Kicukiro muri ETO aho nigaga. Aho hari muri 1985 Igihe n’igihe cyacyo mu giturage washoboraga kugenda amajoro ntacyo wikanga. Iby’umutekeno uvuze ko byapfuye guhera 1990 waba uvugishije ukuri nako mbere yaho gato 1989.

Comments are closed.

en_USEnglish