Digiqole ad

Ibyo ‘gutera ivi’ mbona ari imikino y’abana itagize icyo itwaye – Pst. Rutayisire

 Ibyo ‘gutera ivi’ mbona ari imikino y’abana itagize icyo itwaye – Pst. Rutayisire

Bamwe mu banyamadini baganiriye n’Umuseke bavuga ko ibyo abasore n’inkumi bo muri iki gihe bakora batera ivi ngo barasaba abakunzi babo kuzababera abafasha bihabanye n’inyigisho za Gikirisitu. Kuri Pasiteri Antoine Rutayisire we avuga ko yasanze ari imikino y’abana, itagize icyo itwaye igamije kongera ibirungo mu rukundo rwabo…

Abakobwa nabo bajya batera ivi

Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora Itorero ry’Abangilikani ishami rya Giporoso muri Remera asanga ari ‘agakino k’urubyiruko katagize icyo gatwaye’.

Ati:“Gutera ivi ntabwo ari umuhango washyizweho n’idini cyangwa imyizerere. Iriya ni imikino y’abana. Biriya ni ibirungo bongeramo kandi sibyo bitunga umuntu. Ni ibyo kuryoshya ibintu gusa ntacyo bitwaye.”

Kuri we ngo uwateye ivi iyo ageze aho akabivamo ni uko aba yabonye ko yibeshye, kandi ngo ni ibisanzwe.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana we avuga ko nta mpamvu abona ifatika ku kuba umusore yatera ivi imbere y’umukobwa, kuko ngo ‘Imana yonyine ni yo ikwiye gupfukamirwa.

Ati: “Biriya bintu twebwe nka Islam ntabwo bijyanye n’imyemerere yacu kuko icyubahiro nka kiriya kigenerwa Uwiteka. Iyo umusore aha agaciro igikorwa n’umuhango agiye gukora nibaza ko biba bihagije, nta mpamvu mbona yo gutera amavi.”

Sheikh Hitimana asaba abantu bakuru kumvisha urubyiruko ko umuhango wo gusaba no gushyingirwa ubwawo uba wiyubashye, ko utagomba kuzamo ibindi bikorwa yita ibyo ‘kwizihiza no kuryohereza imbaga iba iri aho’.

Umuyobozi wungirije w’Itorero Assemblies of God rikorera ku Kimihurura Christine Gatabazi avuga ko ari ibintu atapfa kubonera ibisobanuro kuko nta sano bifitanye n’umuco nyarwanda.

Gusa abona ko ikintu kidafite uwo kibangamiye gikozwe mu rukundo iyo hagize ukinjiramo aba ashaka guta umwanya.

Ati: “Hari ibintu umuntu atapfa gusobanura mu gihe utazi ubikoze icyo agambiriye. Hari imico myinshi tugenda twigana mu mahanga keretse dukoze amavugurura tugakora umurongo w’ibyo umuco  wa Kinyarwanda udusaba tukabitandukanya n’ibivamahanga.”

Pasitoro muri Zion Temple mu Gatenga, Habumugisha Dennis (Dadou) avuga ko gutera ivi byahabwa ubusobanuro butandukanye bitewe n’aho umuntu ari.

Yemeza ko hari n’ababikora kuko babibonye ku bandi bakumva ko ari yo myitwarire y’umusore ushaka kugaragariza umukobwa ko amwimariyemo.

Na we ngo abona ntacyo bitwaye.

Ngo nubwo bitari mu muco nyarwanda yemera ko ntawabiveba kuko bisanzwe ko umuco wose ukura, ukaguka.

Gusa ngo mu gukurikira ibishya byinjijwe mu muco bisaba gushishoza, umuntu akirinda gukurikira ibintu atayunguruye.

Pastor Rutayisire avuga ko ibyo gutera ivi ari imikino y'abana idafite icyo itwaye
Pastor Rutayisire avuga ko ibyo gutera ivi ari imikino y’abana idafite icyo itwaye

 

Abasirikare ni bo batangije ibyo gutera ivi…

Gutera ivi ni umuhango ufite inkomoko mu bihugu by’i Burayi. Byakorwaga n’umurwanyi wabaga agiye guhabwa ipeti nk’umurwanyi udasanzwe cyangwa se wagaragaje ubutwari.

Yapfukamaga imbere y’umuntu ukomeye (Umwami cyangwa Umwamikazi) agatera ivi imbere ye nk’ikimenyetso cy’uko amwubashye kandi atazamuhemukira.

Ibi kandi byakorwaga n’ingabo zatsinzwe urugamba nk’ikimenyetso kigaragaza ko bakeje ababatsinze.

Nyuma byaje gusanishwa n’urukundo, bifata isura y’ikimenyetso kerekana ko umusore asabye umukobwa ko yamubera umugore, kandi ko nabimwerera undi azamubera indahemuka.

Byatangiriye mu bihugu by’i Burayi ahagana mu ntangiriro z’Ikinyejana cya 19.

Mu Rwanda bihageze vuba aha nko mu myaka itandatu cyangwa irindwi ishize. Gutera ivi usaba uwo ukunda  kukwemerera ko muzabana bikorwa cyane mu migi (cyane i Kigali) kurusha mu cyaro.

Biharawe n’abasore b’ ‘abanyamujyi’ bisigaye binakoreshwa mu misango y’ubukwe, aho umusore ashinga ivi rimwe hasi imbere y’imbaga akambika umukunzi we impeta ku rutoki inshuti n’abavandimwe bakabikomera amashyi.

Nubwo akenshi bikorwa n’abasore basaba abakobwa kuzababera abafasha, hari n’ubwo umukobwa ari we uritera.

Bigaragara ko hari abantu benshi babikora batazi icyo bisobanuye n’inkomoko yabyo ariko barabikora kandi bakumva nta ngingimira ku mutima. Bumva ari uburyo bwiza bwo kwereka abo bakunda icyubahiro n’ubushake bwo kuzabana na bo akaramata niba babyemeye.

Jean Paul NKUNDINEZA & Dieudonné  NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Ni byiza ko aba Fiances bakora turiya “dukoryo”.It is a sign of affection.Ikibazo nuko kuli benshi bidatera kabiri badashwanye cyangwa ngo batandukane (Separation cyangwa Divorce).
    Marital Vows iyo basezerana imbere ya Gitifu,zimara igihe gito kuli benshi.Ndetse benshi baricana.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

  • Umuzungu yarambwiye ati, dore impamvu abirabura ari ibigoryi kuruta abandi bantu bose kw’isi:

    1. Nibo bantu bonyine kw’isi bitwa amazina batazi icyo avuze, nka kumwe duha amazina imbwa zo mu rugo. Burya Nyarubwana ntizimenya igisobanuro cy’amazina tuzihamagara. Ndabeshya Eric Wee??? Nako Yan Weee???

    2. Ni muri Africa gusa uzasanga umuntu avuga ururimi rwo hanze bikaba ikimenyetso cy’ubwenge! Nyamara abahanga bavumbuye ibintu bikomeye kw’isi nta numwe wavugaga ururimi rurenze urwa Nyina. Na Yesu yavugaga Igiheburayo gusa.

    3. NGARUKE KURI IYI NKURU: Abirabura nibo bantu bonyine kw’isi badakora ubukwe bushingiye ku mico yabo ahubwo bakigana abanyamahanga, kenshi ukabona binateye iseseme kubera kwigana babikora nabi. NGO BABYITA GUTERA IVI HARYA?

    4. Ni muri Africa uzasanga insengero n’amadini birusha ubwinshi amashuri, amavuriro, inganda nibindi bifitiye rubanda akamaro. Ndabeshya Pasitoro Rutayisire we?

    Ngaho nimutere ivi, simbujije!

  • Munyemana uvuze ukuli nakongeraho ko umugore umwita shenge walimwambura mukarwana! Ngizo zadivorce ze ze

Comments are closed.

en_USEnglish