Digiqole ad

Ibyiciro bizahatanirwa muri 'Groove Awards Rwanda 2014' byamaze gutangazwa

Ku mugoroba wo kuwa kane tariki 21 Kanama hatangajwe ibyiciro 16 bizahatanirwa mu bihembo by’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bizwi nka “Groove Awards Rwanda” muri uyu mwaka wa 2014.

Ibihembi bya "Groove Awards Rwanda" ni ku ncuro ya kabiri bigiye gutangwa.
Ibihembi bya “Groove Awards Rwanda” ni ku ncuro ya kabiri bigiye gutangwa.

Ubuyobozi bwa “Moriah Entertainment” na “Mo Sound events” bateguye itangwa ry’ibi bihembo ku ncuro ya kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru bwatangaje ko ibihembo by’uyu mwaka bifite intego yo guteza imbere, kumurika no kwizihiza impano ya Gospel muri Africa.

Ibi bihembo bizahatanirwa mu byiciro bikurikira:

-Umuhanzi w’umwaka;
-Umuhanzikazi w’umwaka;
-Korali y’umwaka;
-Umuhanzi/Group y’umwaka;
-Indirimbo y’umwaka;
-Indirimbo Ihimbaza Imana y’umwaka;
-Indirimbo ya Hip hop y’umwaka;
-Amashusho (Video) y’umwaka;
-Utunganya amajwi (Audio Producer) w’umwaka;
-Itsinda ry’ababyinnyi ry’umwaka;
-Radiyo/Ikiganiro cya Gospel cy’umwaka;
-Umunyamakuru w’umwaka;
-Umuterankunga ukomeye w’umwaka;
-Umwanditsi w’indirimbo w’umwaka;
-Umuhanzi/Groupe ya Diaspora y’umwaka n’Urubuga rwa iterineti rwa Gikristo rw’umwaka.

Abahanzi bifuza guhatana muri ibi byiciro basabwe kwiyandikisha babinyujije ku rubuga rwa internet rwa www.grooveawards.co.rw, bashobora kandi no kwiyandikisha ku biro bya “Moriah Entertainment” ku bari mu Mujyi wa Kigali, ku rusengero rwa EAR-Musanze kubo mu Ntara y’Amajyaruguru, ERC-Rwamagana kubo mu Ntara y’Iburasirazuba No kuri GBU yo mucyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye kubo mu Ntara y’Amajyepfo.

Kwiyandikisha bizatangira tariki 07 Nzeli; Naho abatoranijwe bo bakazatangazwa mu ijoro ry’ibirori byo kunyura ku itapi itukura (red carpet) tariki ya 20 Nzeli, ari nabwo gutora bizatangira mbere y’uko umunsi w’ibirori byo gutanga ibihembo uzaba tariki 26 Ukwakira rigera.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish