Digiqole ad

Ibizamini bya ADN byakoreshwaga i Burayi ubu birakorerwa Kacyiru

 Ibizamini bya ADN byakoreshwaga i Burayi ubu birakorerwa Kacyiru

Bizanoza ubutabera kuko hagabanuka igihe n’amafaranga,
Ubushinjacyaha bwoherezaga ibizamini 800 mu Budage,
Kuri uyu wa kane Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yatangije isuzumiro ry’ibimenyetso bishingiye ku buhanga ‘Forensic Laboratory’, ngo rizafasha cyane mu kuzigama amafaranga yakoreshwaga mu kujya gupimisha ibimenyetso mu mahanga ndetse n’igihe kinini byamaraga umuntu ategereje igisubizo.

Abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston batemberejwe berekwa ibikoresho bihambaye iyi laboraatory izakoresha

Rwanda Forensic Laboratory yari imaze imyaka myinshi yubakwa, uyu munsi nibwo yatangiye gukora ku mugararagaro. Izajya ipima ibizamini bitandukanye bishingiye ku buhanga n’ubwenge.
Iyi Laboratoire izajya ipima ibizamini bya ADN bikunze gukorwa mu kugaragaza isano umuntu afitanye n’undi hapimwe utunyangingo tw’amaraso. Kandi izajya ikoreshwa mu kugaragaza ibimenyetso simusiga ku cyaha cyakozwe, hapimwa ibimenyetso by’umubiri ngo hamenyekane uwagikoze, cyangwa n’ibindi bimenyetso by’ahabereye icyaha.
Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko ibikorwa n’iyi Laboratoire n’ubundi byakenerwaga, ngo byatwaraga igihe n’amafaranga menshi kugira ngo bigerweho.
Ati: “Ibyo bimenyetso n’ubundi byakenerwaga, igihe cyose gigakoreshwa mu mahanga. Ubu rero ibyo biradufasha mu buryo bubiri, waba uwo mwanya n’amafaranga yabigendaho, harimo nay’ingendo atajyanye n’akazi, hakiyongeraho n’agenda ku kazi ka Laboratoire.”
Avuga ko bizakemura ikibazo cy’ibura ry’ibimenyetso mu manza z’inshinjabyaha zirimo iz’ihohotera, ubwicanyi, ubujura n’ibindi byaha. Ngo bizanafasha kandi mu gukemura impaka zikunze kubaho ku bahakana ko abana atari ababo, no ku bandi bashinja abantu ko abana ari ababo.
ACP Sinayobye Francois uyobora iki kigo avuga  ko nubwo kitazajya gitanga izo serivise ku buntu ariko ngo igiciro kizagabanuka. Habanje kuvaho igiciro cy’amatike.
Agira ati: “Natanga urugero nk’ urwa ADN ifasha gushaka amasano hagati y’abantu babiri, cyangwa se gupima ahakorewe icyaha n’ukekwa.  Icyo giciro kirakabakaba 270.000 frw mu gihe ibyajyaga byoherezwa hanze ageraga ku 400.000Frw.”
Avuga ko icyo giciro gishobora kuzamuka bitewe n’igihe ushaka igisubizo agishakira ndetse n’ibipimwa yatanze. Kuko ngo ushaka ibisubizo mu masaha 24, cyangwa watanze ibipimwa bike ngo igiciro kirazamuka.
Ubushinjacyaha bugize Imana cyane
Umushinjacyaha mukuru  Jean Bosco Mutangana avuga ko iyi laboratoire igiye kubafasha mu kwihutisha kubona ibimenyetso.
Ati : “Ubushinjacyaha busabwa gutanga ibimenyetso simusiga. Ni ukuvuga ngo iyo utangiye gushidikanya uratsindwa. Gushidikanya birengera uregwa, ntabwo twifuza gushidikanya rero. Ubu tugize Imana cyane mu kazi twakoraga.”
Akomeza agira ati: “ Ubushinjacyaha bw’u Rwanda biratworohereje cyane kuko imbogamizi twari dufite cyane y’ibizamini by’uturemangingo (DNA samples) twoherezaga mu Budage ivuyeho. Hariho ikibazo cy’igiciro n’ikibazo cy’igihe byamaraga.”
Avuga ko mu gihe cy’umwaka ubushinjacyaha bwashoboraga kohereza ibizamini nk’ibyo mu Budage bigera kuri 800, kandi ngo yari imbogamizi ikomeye cyane ku butabera kuko ngo byatwaraga amafaranga kandi binatinza ubutabera kuko ngo ibisubizo ntibyashoboraga kuza mbere y’amezi abiri.
Avuga ko aho mu Budage ikizamini cya DNA mu gushaka amasano ngo cyabaga kiri hagati ya 300.000 Frw na 600.000Frw hakiyongeraho n’ay’urugendo.
Icyo giciro Abanyarwanda benshi ngo ntibagishoboye ngo uwagaragazaga ko atabishoboye Leta yamwishyuriraga.
Akomeza vuga ko bizanihutisha igihe cyo kuburana. Ati: “Bizihutisha cyane procedure z’inkiko kuko niba urukiko rusubitse urubanza rukazasubukurwa mu mezi atatu ‘DNA sample’ ikaba ntiragaruka nabwo barongera bakarusubika andi mezi abiri.”
Ibizamini bya DNA, gupima ibyashobora guhumanya umuntu yarozwe, no gupima Alcohol iri mu maraso, gupima ubwoko n’ingano y’ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire biri mu kintu, gupima ibikumwe by’abakekwaho ibyaha, gupima imbunda n’amasasu byakoreshejwe icyaha, gusuzuma umurambo, n’abakorewe ihohoterwa hakoresheje ubuhanga bwa kiganga biri mu bizajya bipimirwa muri iyi laboratoire.
Mu bindi izakora ngo ni ugufasha mu gupima abajya mu nzego z’umutekano, cyangwa kureba abantu ikigero cy’inzoga ziri mu maraso igihe batwaye basinze.
Mu mezi atandatu izatangira no gupima udukoko duto twaba turi mu biribwa n’ibindi bishobora guhumanya byitwa Forensic Microbiology.
Yuzuye itwaye akabakaba miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ngo imashini zirimo nizo zihenze cyane kuko harimo izigura ahera kuri miliyoni 500Frw.
Abayobozi bari IGP Emmanuel Gasana banasobanurirwa ibikorwa bitandukanye iyi laboratoire ikora

Iyi Laboratoir ifite imashini zigezweho nk’uko byasobanuwe n’uyikuriye

IGP Emmanuel Gasana n’umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory bahererekanya ububasha bwari bufitwe na Polisi y’igihugu

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana ngo bagize Imana kuko ibimenyetso by’imanaza bizoroha kubibona

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Twishimiye iyi ntambwe duteye ariko tugasabako yakoreshwa mu kuri. Imashini ntibuza itekinika cyanga ngo itange ibimenyetso byatera abacamanza kuruca mu kuri. Niba amategeko bayarengaho bagaca imanza zibogamye, ibyo imashini zivuga byo bizubahirizwa? Ingero ni nyinshi!!! Twibuke aho cyamunara iherutse gukorwa maze nyiribintu avugako yahagarikwa yuko itegeko limiha uburenganzira bwo guhagarikisha cyamunari mu gihe atishimiye ikiguzi cyatanzwe. Uwatezaga cyamunara yaramusetse ngo najye mu nkiko yuko yarazi ukuntu urubanza rwatekinitswe! ADN cyanga ibindi bimenyetso bizahindura iki?

  • Ikindi twasaba ko abantu bashaka kwipimishiriza kubushake imiryango cg ADN zabo bitari mu nkiko bakemererwa nabo kuko nabonye bibanze ku bimenyetso gusa bijyanwa mu nkiko.

  • Kwipimisha ku bushake ntibyaba byiza kuko abenshi babikoresha bashaka gusenya ingo zabo, babeshyera avagore babo ko babaciye inyuma. Usanze kandi atari byo byazana urwikekwe mu rugo. Ahubwo abateraga inda abakobwa bakihakana abana ndabona akabo gashobotse!

  • ahari priority herekana igishishikaje nyir’uko guhitamo.

Comments are closed.

en_USEnglish