Digiqole ad

Ibitego 3 bya Birori Daddy bifashije Amavubi gusezereraye Libya

Nyuma y’imyaka myinshi ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” idaha ibyishimo abanyarwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Gicurasi isezereye ikipe y’igihugu inayirusha ku bitego bitatu ku busa (3-0).

Ibitego bitatu bya rutahizamu Birori Daddy nibyo bitumye amavubi asezerera Libya.
Ibitego bitatu bya rutahizamu Birori Daddy nibyo bitumye amavubi asezerera Libya.

Ibitego byose byatsinzwe na rutahizamu w’Amavubi ukina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Birori Daddy, byatumye Amavubi atera intambwe ya mbere mu rugendo rwo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izaba umwaka utaha wa 2015, muri Morocco.

Igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere ku munota wa 39, Birori Daddy yagitsindishije umutwe ku mupira mwiza yari ahawe na myugariro ukina ku ruhande rw’i buryo Rusheshangoga Michel.

Uru ruhande rw’iburyo yari afatanyijeho na Tuyisenge Jacques wakinaga imbere ye ni narwo rwaje guturukaho indi mipira ibiri nayo Birori Daddy yatsinze neza n’umutwe mu gice cya kabiri ku munota wa 64 na 72, u Rwanda ruba rukomeje ku intsinzi y’ibitego bitatu ku busa bwa Libya.

Ikipe y’igihugu ya Libya bigaragara ko itagoye Amavubi nk’uko ubusanzwe ikipe zikomoka mu bihugu bya Afurika y’Amajyaruguru zikunze kugora cyane Amavubi.

Ni intsinzi kandi byagaragaye ko Abanyarwanda bari bakeneye cyane, ubwo umupira wari urangiye abakinnyi bose bahise bapfukama hasi mu kibuga bagashima Imana, Abislamu bahonda imitwe hasi, Abakristu bararama bareba mu kirere bashimira Imana, abandi bakora ikimenyetso cy’umusaraba.

Umukino ukirangira, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri w’umuco na Siporo Mitali Protais, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent de Gaule n’abandi banyacyubahiro bari baje kureba uyu mukino, bamanutse mu kibuga maze bajya gushimira Amavubi ku buryo bitwaye.

Ikipe yabanjemo ku ruhande rw’u Rwanda harimo umuzamu Ndoli Jean Claude (18), Bayisenge Emery (15), Rusheshangoga Michel (2), Ngirincuti Mwemere (16) waje gusimburwa, Sibomana Abouba (3), Mugiraneza Jean Baptiste (7), Kapiteni Haruna Niyonzima (8), Nirisarike Salomon (6), Birori Daddy (11), Ndahinduka Michel Bugesera (10) na Tuyisenge Jacques (20).

Ikipe yabanjemo
Ikipe yabanjemo
Ikipe yabanjemo ku ruhande rwa Libya.
Ikipe yabanjemo ku ruhande rwa Libya.
Abanyacyubahiri bajya gushimira Amavubi, barangajwe imbere na Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Abanyacyubahiri bajya gushimira Amavubi, barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Mu mpande za sitade hose abafana babyinaga, abandi bahamagara abatabashije kuza kureba uyu mupira babamenyesha uko byagenze, abandi bagerageza kugera ku bakinnyi kugira ngo bifotozanye nabo cyangwa babashimire.

Nyuma y’umukino umutoza w’Amavubi Stephen Constantine yabwiye abanyamakuru ko yishimiye intsinzi ye ya mbere abonye nk’umutoza w’amavubi, kukazi we yemeza ko katari koroshye kuko n’ikipe ya Libya yari ikomeye.

Kuwa Constantine ikipe ye yitwaye neza, nta ruhande rwo kunengwa cyangwa urwashimwa kurusha urundi kuko ngo umusaruro wagezweho n’ikipe yose.

Mu cyiciro gikurikiyeho u Rwanda ruzahura n’ikipe ikomeza hagati ya Congo Brazza na Namibia, umukino uzasobanura ibi bihugu ukazaba kuri iki cyumweru tariki 01 Kamena muri Congo Brazza. Umukino ubanza wahuje izi kipe, Namibia yatsinze Congo Brazza igitego kimwe ku busa.

Mu bafana b'Amavubi harimo n'abera.
Mu bafana b’Amavubi harimo n’abera.
Birori Daddy yishimira igitego cya mbere.
Birori Daddy yishimira igitego cya mbere.
Birori Daddy, Tuyisenge Jacques na Haruna Niyonzima ku murongo w'imbere bishimira igitego cya kabiri.
Birori Daddy, Tuyisenge Jacques na Haruna Niyonzima ku murongo w’imbere bishimira igitego cya kabiri.
Amavubi yishimira igitego cya gatatu.
Amavubi yishimira igitego cya gatatu.
Birori Daddy yatahanye umupira we nk'uko bisanzwe bigenda mu mupira w'amaguru umukinnyi utsinze ibitego bitatu mu mukino umwe atahana umupira bakinnye.
Birori Daddy yatahanye umupira we nk’uko bisanzwe bigenda mu mupira w’amaguru umukinnyi utsinze ibitego bitatu mu mukino umwe atahana umupira bakinnye.
Nirisarike aganira n'itangazamakuru.
Nirisarike aganira n’itangazamakuru.
Aha abakinnyi b'amavubi bumvaga inama z'umutoza wabo Constantine.
Aha abakinnyi b’amavubi bumvaga inama z’umutoza wabo Constantine.
Nyuma y'umukino, abafana n'abakinnyi bapfukamye bashimira Imana.
Nyuma y’umukino, abafana n’abakinnyi bapfukamye bashimira Imana.
Birori Daddy wongeye guhamagarwa nyuma y'impaka nyinshi zazanye n'inkumbiri yo guca abakinnyi bahawe ubwenegihugu, ndetse n'iwabo muri Congo bikababaza, yaje guterura idarapo ry'u Rwanda nk'ikimenyetso cy'uko akunze u Rwanda.
Birori Daddy wongeye guhamagarwa nyuma y’impaka nyinshi zazanye n’inkumbiri yo guca abakinnyi bahawe ubwenegihugu, ndetse n’iwabo muri Congo bikababaza, yaje guterura idarapo ry’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’uko akunze u Rwanda.
Rutahizamu Kagere Medie (hagati) yishyushya mbere yo kwinjira mu kibuga asimbuye Bugesera.
Rutahizamu Kagere Medie (hagati) yishyushya mbere yo kwinjira mu kibuga asimbuye Bugesera.
Nyuma yo gukora akazi gakomeye, umutoza yaje gusimbuza Birori Daddy ashyiramo umukinnyi wo hagati Murengezi Rodrigue kugira ngo abuze Abanyalibiya kuba bakwishyura ibitego batsinzwe.
Nyuma yo gukora akazi gakomeye, umutoza yaje gusimbuza Birori Daddy ashyiramo umukinnyi wo hagati Murengezi Rodrigue kugira ngo abuze Abanyalibiya kuba bakwishyura ibitego batsinzwe.

Photos: J.P.Nkurunziza/UM– USEKE

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • praise the lord

  • No hagati ya NAMIMIBIE NA CONGO BRAZA BAZAHAGARARE KIGABO NTA KIPE IZABABUZA KUJYA MU GIKOMBE CY’AFURIKA MURI ZIRIYA. MUKOMEZE URUGENDO RWO GUTWARA IGIKOMBE RURACYAHARI.

  • ese nka buriya turiya twana twageze hariya gute??? cyangwa ubwo natwo ni utu r…..

  • dukeneyeko ikipe yacu itasubira inyuma na congo tuzayitsinde imana ibidufashemo

  • amavubi yaziraga ERIC NSHIMIYIMANA WAVANGIRA ABATOZA AGATUMA BABIRUKANA BURI MUNSI ASHAKA KUBA TITULAIRE, NONE DORE BAMUKUYEMO REBA IBITENDO AMAVUBI ARIMO GUKORA, BAZAREKE NO KUVANGIRA FERWAFA N’UMUTOZA MUZAREBE AHO AMAVUBI AZAGERA, JULES KALISA NA ERIC NSHIMIYIMANA BISHE AMAVUBI KUVA KERA

  • Gushyira hamwe ku mutoza, abakinnyi na commite yose muri rusange bizatugeza kunsinzi .

Comments are closed.

en_USEnglish