Digiqole ad

Ibitaro bya Butaro mu guhangana na Kanseri mu Rwanda no mu karere

Ibitaro by’ikitegererezo bisuzuma bikanavura kanseri (Butaro Ambulatory Cancer Center (BACC)) byafunguwe ku mugaragaro  mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama.

Butaro Ambulatory Center bizajya bivura kanseri (Photo Internet)
Butaro Ambulatory Center bizajya bivura kanseri (Photo Internet)

BACC izatanga ubufasha bunyuranye mu bijyanye no kuvura indwara ya kanseri.

Bumwe muri ubwo bufasha harimo kuvura kanseri hatangwa imiti inyuranye, kuyisuzuma, gutanga amahugurwa ku bijyanye n’iyo ndwara, no gufasha abantu mu bijyanye no kumenya iyi ndwara.

Ibi bitaro bizafasha cyane mu mugambi wa leta w’imyaka itanu ugamije gushyiraho uburyo buhamye bwo kwigisha no kuvura indwara ya kanseri mu gihugu hose.

Dr Agnes Binagwaho, Minisitiri w’Ubuzima wafunguye ibitaro yagize ati “Gushyiraho ibitaro bya kanseri (Butaro Ambulatory Cancer Center) ni ikimenyetso ko leta ifite ubushake mu guha amahirwe buri wese yo kuvuzwa indwra ya kanseri.”

Dr. Paul Farmer, umwe mu bashinze umuryango Partners in Health (PIH/Inshuti mu Buzima), ukorana bya hafi na Minisiteri y’Ubuzima mu kuvura kanseri kuva mu 2006, yavuze ko kugabanya imfu ziterwa na kanseri bigomba guturuka ku kwirinda, gusuzuma no kuyivura.

Ibikoresho bigezweho bizajya byifashishwa mu gusuzuma kanseri (Photo Kigalitoday)
Ibikoresho bigezweho bizajya byifashishwa mu gusuzuma kanseri (Photo Kigalitoday)

Yagize ati “Butaro Ambulatory Cancer Center, izafasha kugera kuri ibi byose.”

Umwe mu barwayi b’indwara ya kanseri, Adelphine Musabyeyezu w’imyaka 34 wivurije mu bitaro bya Butaro yagize ati “Ndashishikariza bagenzi banjye guhitamo kwisuzumisha kare ni bwo buryo bwiza.”

Ku busanzwe ibi bitaro byatangiye gukora kuva tariki ya 18 Nyakanga, 2012 abantu basaga 1,000 bava mu turere tunyuranye mu Rwanda no mu bindi ihugu bamaze kugana ibyo bitaro mu rwego rwo gukorerwa ibizamini.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ibi bitaro byari bikenewe cyane kuko wasngaga abahuye ni iki kibazo bitaborohera cyane kuko basabwaga kujya kwivuza hanze ariko ubu biraboneka ko Leta y;u rwanda yakoze iyo bwabaga kugira yorohereze abantu bose baba bahuye n’ubu burwaye, iki ni igikorwa cyiza rwose buri muntu wese yari akwiye gushimira Leta.

  • Bino bitaro byaziye igihe, twari duheze mu bwigunge. Kugeza ubu bimaze kuba ubukombe.

  • Ko tuzi se abarwayi benshi bajyayo bakababwira ngo “ni mwitahire mujye kwipfira ntacyo twabamarira”? Akarusho ibi Bitaro byazanye ni akahe se ko no mubindi bitaro aruko babwira benabo barwayi?

  • Ibyo,bitaro biziye igihe cancer ni indwara iteye ubwoba,ahubwo nibyigishwe muturere twose, birusheho kwegerezwa abaturage.

Comments are closed.

en_USEnglish