Digiqole ad

Nigeria-Ibisasu byahagaritse amatora

Ibisasu bitatu byahagaritse amatora muri Nigeriya.

Kuri uyu wa gatandatu abanya Nigeriya bari bitabiriye amatora y’abayobozi bibanze baturikirijweho ibisasu bitatu, abantu 13 bakaba bahasize bahise bahasiga ubuzima.

Igisasu cya mbere cyaturitse kuwa gatanu hafi y’umurwa mukuru Abuja muri biro y’amatora haka hapfuye 8 n’abandi 38 barakomereka.

Icya kabiri cya turitse kuwa gatandatu muri biro y’amatora ahitwa Maiduguri mu majyaraguru ya Nigeriya. Icya gatatu cyo cyaturitse ku mugoroba wa kuwa wa gatandatu mu kigo kibarurirwamo amajwi muri uwo mugi wa Maiduguri. Byose hamwe bikaba byahitanye abasaga 13 ndetse ayo matora agahita asubikwa.

Perezida wa Nigeriya Goodluck Jonathan, utegura nawe kwongera kwiyamamariza kongera kuyobora Nigeria kuri 16/04 ubwo bizaba bitangiye, yategetse gukomeza umutekano waza biro zamatora mu gihugu cyose, ngo bitazasubika gahunda zo kwiyamamaza.

Aya matora y’abayobozi bibanze akaba yari amaze kwimurwa inshuro ebyiri zose kubera ikibazo cy’ibikoresho bike.

Jimmy Shyaka
umuseke.com

en_USEnglish