Digiqole ad

Ibintu bitanu abafite ibigo bacunga bakwiye kwirinda

Abayobozi bose baba bifuza ko ibigo byabo bitera imbere. Ariko kugira ngo ibi babigereho bagomba kwirinda imyitwarire imwe ni imwe ishobora gutuma abakozi babo batishimira akazi bakora, bikaba byatuma ibigo bihomba.

stock-footage-an-african-man-crumples-notes-in-his-office

Imwe muri yo mwitwarire ni iyi:

1. Gutera abandi ubwoba.

Kugira ubwoba bitandukanye no kugira amakenga. Ubwoba butuma umuntu atagira ubushake n’ubushobozi byo gukora ibintu runaka kandi wenda nta nicyo bitwaye. Amakenga yo ni kurebera kubyabaye ku bandi maze ukirinda ko nawe byakubaho.

Ubwoba ariko hari ni igihe bufata abakozi bakorera umuntu runaka kubera ko wenda atinyitse mu gihagararo mu mvugo ndetse no mu ngiro.Ibi ni bibi cyane kuko bituma abakozi bakorera ku muvuduko wo hejuru ndetse wenda bikaba byanatuma bangiza ibintu runaka cyangwa bakarwara indwara ziva mu munaniro ukabije.

2. Kubwira nabi abakozi mu ruhame

Abacunga ibigo binini bagomba gukora uko bashoboye kose bakabwira neza abakozi babo.Iyo bibaye ngombwa ko babacyaha bagomba kubikora mu kinyabupfura kandi ahantu hiherereye.

Ku bantu bayobora ibigo aho usanga inkuta z’ibiro ziba ari ibirahuri,abayobozi bagomba gukurikiza izi nama ku buryo bwitondewe kurushaho.

Ushobora wenda kumubwira uti ‘Twavugana nyuma y’akazi’,’Urumva ufite akanya tuze kuganira mu minota nk’icumi’ n’andi magambo adakomeretsa umutima w’umukozi wawe.

Gucyahira umuntu mu ruhame ni ukumutesha agaciro ndetse no kukitesha ubwawe.

3. Irinde kwigwizaho inshingano.

Abayobozi b’ibigo binini bigwizaho inshingano akenshi baba bategekesha igitugu n’agahato.

Kuko baba bumva ko ibintu byose ari bo babigenzura bituma bategekesha agahato.Ibi bituma abakozi babo bahora bikanga ko Boss wabo abagenzurira hafi.

Ubu bwoba butuma badakora neza,ntibashyireho ingufu ngo bazamure umusaruro w’ikigo ahubwo bagakora biguru ntege,(buhoro buhoro).

Iyo umukoresha aguhaye inshingano niyo zaba ari nto aba akubashye kandi aguhaye uburyo bwo kumwereka ko ushoboye kandi witeguye guteza imbere ikigo nk’uko ubisabwa.

 

4.Kudashimira abakoze neza.

Kudashimira abakoze neza bituma ingufu zicika buhoro buhoro.Uburyo bwiza bwo gushimira abakozi nkaba ni kubongerera inshingano ndetse n’ubushobozi.

Ariko kubera ko hari igihe akazi gashobora ku babana kenshi biba byiza iyo umukoresha ababaye hafi akabitaho.

Ibi bituma akazi karyoha kandi n’ukora gahoro nawe akongeza umurego bityo ikigo kigatera imbere.

5. Gutegura ndetse no gukoresha nabi amanama y’abakozi

Inama mu kazi zituma abakoresha babasha gutanga amabwiriza ku bayobozi b’amatsinda icyarimwe.

Gusa ariko hari abayobozi bamwe banga gukoresha amanama kubera ukuntu aba ateguye abandi bakayaziza amasaha aberaho.

Ibi byose biterwa n’ukuntu amanama ateguye. Hari amanama amwe usanga ateye ku buryo abayobozi ari bo bivugira ibyo bateguye gusa ariko ntibahe abakozi akanya ko kugira ibitekerezo babitangaho.

Ibi bica intege kandi bikarakaza abakozi rimwe na rimwe,bibaza niba inama ari mu Kiriziya aho ntawemerewe kubaza ibyo atumva.

Hari n’andi manama aho usanga abantu bemerewe kuvuga ariko nta buryo bufatika buhari bwo kwakira ijambo bityo bigateza akavuyo.

Bakoresha rero ni mwirinde iyi mwitwarire kandi ibigo byanyu bizazamuka bitere imbere n’u Rwanda ruhazamukire.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • gusa njye ndavuga mu mashuri aho usanga abayobozi bato bakora n’inshingano z’abayobozi bakuru

Comments are closed.

en_USEnglish