Digiqole ad

Ibintu 10 abo muri Nyabihu bifuza kuri Perezida uzatorwa

 Ibintu 10 abo muri Nyabihu bifuza kuri Perezida uzatorwa

Nyabihu ifite imirenge 12 n’abaturage 62% bayituye bakaba urubyiruko, abagutuye benshi batunzwe n’ubuhinzi abaturiye Gishwati bakaba aborozi. Ibiyaga gafite ntacyo bibamariye mu by’umusaruro. Umuseke wasuye aka Karere tuganira n’abaturage kubyo bifuza nyuma ya 2017, batubwiye ibintu 10 bifuza cyane.

Isoko ry'amatungo magufi rya Mukamira. Bifuza ko ryakubakwa
Isoko ry’amatungo magufi rya Mukamira. Bifuza ko ryakubakwa

1.Kongera no kugeza amashanyarazi aho ataragera
Mu mirenge ya Rurembo, Jomba na Shyira abenshi baracyakora urugendo bajya gushaka aho bacomeka za telephone zabo. Abenshi kandi batuye ku muhanda wa Mukamira – Ngororero na Musanze – Rubavu ica aha Nyabihu baracyafite ikibazo cyo kutagira amashanyarazi.

2.Imihanda mibi
Nyabihu ifite amahirwe y’imihanda ya kaburimbo ibahuza n’utundi turere, ariko imihanda ihuza imirenge muri Nyabihu myinshi ni mibi cyane nk’uko abaturage babivuga. Abaturage mu mirenge ya Rambura, Mukamira na Karago bavuga ko ababyeyi bakibyarira mu nzira bajya kwa muganga kubera imihanda mibi. Abacuruza ibirayi nabo bavuga ko bibagoye cyane nk’umuhanda wa Sashwara – Nyabiheke ugera Musanze ngo urabahombya. Perezida uzatorwa iki ngo yakitaho.

3.Amasoko macye
Barifuza amasoko yubatse kuko ayubakiye ari macye cyane muri aka karere, ku nzira ya Rubavu – Musanze ugenda ubona twa ‘soko-mjinga’ (udusoko duto) twa nimugoroba gusa. Ahandi usanga bacuruza amatungo ahantu ku gasozi kuko bafite isoko ry’amatungo rimwe gusa rya Bigogwe.

4.Iminara y’itumanaho na Internet
Abaturage bo mu mirenge y’imisozi yo hafi ya Gishwati iyo bagiye guterefona bibasaba kugenda bagashaka ‘network’. Naho Internet yo ngo usanga iba ku biro by’Umurenge gusa (uretse Mukamira) kandi nyamara servisi nyinshi za Leta muri iki gihe zitangirwa kuri Internet (Irembo). Ibi kandi ngo byanakorwa ku minara ya Radio kuko usanga hari benshi bumva izo muri Congo gusa. Perezida uzatorwa ibi ngo yabibakemurira.

5.Ikiyaga cya Karago ntikibafasha
Kubera ko gikoreshwa nabi. Basaba Perezida uzatorwa gusaba ubuyobozi kunoza imikoresherezwe y’iki kiyaga, abagituriye ngo babona rimwe na rimwe kivamo amafi ariko ngo nta bantu bazwi bashinzwe ubworozi bwayo. Muri aka karere hari ibiyaga bitatu ariko abaturage bavuga ko batazi neza imikoreshereze yabyo mu gutanga umusaruro.

Ikiyaga cya Karago kidafite icyo kimariye abagituriye
Ikiyaga cya Karago kidafite icyo kimariye abagituriye
  1. Bakeneye amashuri y’imyuga n’agakiriro

Muri aka karere bifuza ko babona amashuri y’imyuga kuko ntayahari kandi nyamara ubukungu buri guhabwa ikerekezo cyo gushingira ku bumenyingiro n’ibikrorerwa mu Rwanda. Bakifuza kandi no kubona agakiriro kuko hari kamwe mu murenge wa Jenda. Bikagora cyane abo mu mirenge ya Shyira, Jomba, Muringa, Rambura na Rurembo kujya guhaha yo ibyo bakeneye cyangwa gushorayo ibyo bafite.

  1. Hari abamaze imyaka 6 bishyuza Leta
    Bamwe mu baturage baturiye umuhanda wa Jomba – Shyira bangirijwe imitungo mu myaka itandatu ishize bawubaka ariko n’ubu baracyishyuza. Bavuga ko iki kibazo bumva kigeze kuri Perezida yavuga kigakemuka.

8.Inganda bafite ntizikora
Ikaragiro ritunganya amata bemerewe ryaruzuye ariko ntirikora nyamara bari bizeye ko rije guha agaciro amata yabo acuruzwa nabi. Uruganda rutunganya ifu y’ibigori rwa Mukamira narwo ntirukora ngo ruhe akazi abaturage runahe agaciro umusaruro wabo w’ibigori. Perezida uzatorwa ngo ibi yabifatira umwanzuro.

Ikaragiro ry'amata ryuzuye ariko ntirikorerwamo
Ikaragiro ry’amata ryuzuye ariko ntirikorerwamo
Uruganda rutunganya ibigori ntirukora
Uruganda rutunganya ibigori ntirukora
Umusaruro wabo bawucuruza nabi
Umusaruro wabo bawucuruza nabi
  1. Umugi wa Mukamira ibyawo ntibabisobanukiwe
    Kubera ko ngo ugiye kuhubaka inzu asabwa ibyangombwa akubaka ejo bakamusaba gusenya ngo kuko yubatse ahazanyura umuhanda. Abaturage bavuga ko babone nta gishushanyombonera cy’Umugi wa Mukamira gihari, ngo niba kinahari ntikizwi, ababa bakizi nabo ngo ntibagisobanukiwe.
  2. Amakusanyirizo y’ibirayi arimo ibibazo
    Abahinzi babyo babwiye Umuseke ko abungukira mu makusanyirizo y’ibirayi atari abavunitse babihinga. Ku makusanyirizo yabyo bavuga ko iminzani yaho yibisha abahinzi kandi bakabahera ku giciro gito.
Umuhanda Gasiza ujya ku kigonderabuzima cya Birembo ni mubi cyane
Umuhanda Gasiza ujya ku kigonderabuzima cya Birembo ni mubi cyane
Imikorere y'amakusanyirizo y'ibirayi abahinzi banenga ko itabungura ahubwo yungura abandi
Imikorere y’amakusanyirizo y’ibirayi abahinzi banenga ko itabungura ahubwo yungura abandi

Alain K.KAGAME
UM– USEKE.RW/ Nyabihu

2 Comments

  • Uyu muhanda ushyizeho se ko mbona atari mubi cyane? Kandi aka gace aho mpaherukira, ndumva ari ak’umuhanda uva kuri kaburimbo ujya ku kigo cy’ishuri cya Rambura cyo hepfo, munsi y’ishuri ry’abakobwa na paruwasi biri hejuru y’uriya mukingo. Muradushushanyije pe!

    • Ntahuhuzi cyecyeka ubwo ntasoni ntandukanya rumbura na birembo

Comments are closed.

en_USEnglish