Digiqole ad

Ibikorwa byakozwe mu kwezi k’Umugore byabariwe agaciro ka miliyoni 900

 Ibikorwa byakozwe mu kwezi k’Umugore byabariwe agaciro ka miliyoni 900

Minisitiri Nyirasafari asura ibikorwa binyuranye ari kumwe na Guverineri w’Uburasirazuba Kazayire Judith, abayobozi mu nama y’Igihugu y’Abagore no muri Gender Monitoring Office

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance arasaba abagize umuryango kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire barushaho gufata abana b’ibitsina byombi kimwe, yabivuze asoza ukwezi k’Umugore, aho ibyagukozwemo byose byahawe agaciro ka miliyoni 900 Rwf.

Minisitiri Nyirasafari asura ibikorwa binyuranye ari kumwe na Guverineri w’Uburasirazuba Kazayire Judith, abayobozi mu nama y’Igihugu y’Abagore no muri Gender Monitoring Office

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Kayonza kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Iterambere ry’Umugore.

Uku kwezi kwa Werurwe kose kwahariwe ibikorwa bigamije iterambere ry’umugore bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku itariki ya 8 Werurwe buri mwaka.

Ibi bikorwa byarakozwe hagendewe ku nsanganyamaktsiko igira iti “Munyarwandakazi Komeza Usigasire Agaciro Wasubijwe”.

Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko hari intambwe igaragara imaze guterwa mu gushyigikira ihame ry’uburinganire n’iterambere, asobanura ko intambwe imaze guterwa ikeshwa ubuyobozi bukuru bw’igihugu buha agaciro umugore.

Yagize ati “Ubu abagore 91% babyarira kwa muganga, byatumye imfu z’abagore babyara zigabanuka ku buryo bugaragara n’abana bapfa bavuka.”

Yavuze ko ako gaciro abagore bahawe katumye na bo bagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu aho barimo ba rwiyemezamirimo bagira uruhare mu gutanga akazi kuri bagenzi babo no mu zindi gahunda zitandukanye zigamije iterambere bakaba bazigiramo uruhare rugaragara.

Nubwo hari intambwe igaragara guterwa Minisitiri Nyirasafari yagarutse kuri bimwe bikigaragara ko bigomba gushyirwamo ingufu ku buryo bw’umwihariko.

Muri byo ikibazo cy’isuku nke ikigaragara mu miryango, imirire mibi n’amakimbirane akigaragara mu miryango imwe n’imwe.

Ati “Ntibyumvikana uburyo tugifite ikibazo cy’imirire mibi mu gihe dufite gahunda nk’akarima k’igikoni, girinka…..ntibyumvikana uburyo hakigaragara amakimbirane mu miryango mu gihe dufite umugoroba w’ababyeyi ukora mu mudugudu yose.”

Ubuhamya bwatanzwe n’imwe mu miryango y’abanaga mu makimbirane bwagaragaje ko ikiganiro mu muryango ari inzira nziza yo gukemura amakimbirane.

Ibikorwa byakozwe muri uku kwezi byabariwe agaciro gasaga miliyoni 900 FRW bikaba byarakozwe bigendeye ku nkingi enye za Guverinoma, ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibikorwa byakozwe mu kwezi k’Umugore bifite agaciro ka miliyoni 900 Rwf
Bamwe mu batuye Kayonza baje gusoza ukwezi k’Umugore

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyo nyito ya title ntihwitse kuko ukwezi k’umugore mu kinyarda bifite ikindi bivuze. Nibura oyó havugwa ukwezi kwahariwe abagore,….

  • Iki kinyarwanda musigaye mugipfobya mugakabya! Ukwezi kw’umugore ni igihe ari mu mihango”menstruation period” periode menstruelle! mujye mutanga akazi ariko munashake umuntu mukuru uzajya akosora inyandiko zanyu mbere yo kuzishyira kurubuga.

Comments are closed.

en_USEnglish