Digiqole ad

Ibihugu nk’u Rwanda bintera ishema ryo kuvuga ko ndi Umunyafrika – Akon

 Ibihugu nk’u Rwanda bintera ishema ryo kuvuga ko ndi Umunyafrika – Akon

Ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rurenga ibihumbi bibiri bitabiriye ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” yasabye abayobozi ba Africa gushyiraho uburyo urubyiruko rwinshi bafite kugira ngo ruteze imbere ibihugu byabo kuko rubifitiye ubushobozi, anashimira u Rwanda kuba indorerwamo imurikira ibindi bihugu.

Akon aganiriza urubyiruko rwitabiriye 'Youth Connekt Africa'.
Akon aganiriza urubyiruko rwitabiriye ‘Youth Connekt Africa’.

Umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Alioune Badara Thiam uzwi nka Akon yashimiye u Rwanda ku miyoborere myiza ndetse na gahunda nziza nka ‘Youth Connekt’ ziri gufasha n’ibindi bihugu bya Africa.

Ati “Mugomba guterwa ishema n’abo muri bo, ibihugu nk’u Rwanda bintera ishema ryo kuvuga ko ndi Umunyafurika, ibi kandi ntabwo mbivuga kuko ndi mu Rwanda. Ibi nabivuga aho njya hose.”

Ikindi kintu ngo akunda cyane ku Rwanda kandi n’ibindi bihugu bya Africa bikwiye kwigiraho, ni uguha umwanya abagore kuko ngo ari bo batumye u Rwanda ruri ku murongo.

Ati “Aha ni hamwe mu hantu hari ku murongo mu hantu nagiye, nagiye mu bihugu byinshi bya Africa, ariko Africa ntirajya ku murongo.”

By’umwihari Akon yashimiye cyane Perezida Paul Kagame, ati “Iyaba Africa yagiraga abayobozi bose batekereza nk’uyu mugabo yagera kure.”

Akon yavuze ko muri iki gihe abandi bo kwitabwaho ari urubyiru, kuko “Africa ifite urubyiruko rwinshi rufite ubushake bwo gukora kandi rushoboye, Africa ikwiye gushyiriraho urwo rubyiruko uburyo bwo gukoresha ubushobozi rufite rwiteza imbere kandi rwubaka ibihugu byabo.”

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane ku isi, yabwiye abayobozi ba Africa n’urubyiruko bayobozi b’ejo ko kimwe mu bintu Africa ibura harimo kumenyekanisha ibintu byayo.

Ati “Abanyafurika ubwabo bakwiye kongera kumenyekanisha isura nziza ya Africa, kandi aka ni akazi ka Diaspora. Urebye ukuntu isura ya Africa imeze ku isi, n’uburyo uyu mugabane ugira uruhare mu kubaka indi migabane, Africa ntibishimirwa (never get credit for).”

Yongeraho ati “…ni yo mpamvu yitwa ‘Mother Land’ (ubutaka bwatubyaye) kuko ba Mama ni beza, ba Mama batubyara banyura muri byinshi kugira ngo dukure tube abo turibo ariko ntawubibashimira, Africa ikuza indi migabane n’ibihugu bikomeye kuko bitakomera bidafite imitungo kamere (resources) ariko ntibishimirwa, tugomba kugira ubushobozi bwo kumva indangagaciro gaciro zacu, Africa igomba kumva indangagaciro, indangagaciro zacu ziri mu butaka.”

Akon yabwiye urubyiruko ko Africa niba ishaka gukomera, igomba kubaka isura yayo no kumenyekanisha ibyiza byayo, gukomera, amateka n’umuco wa Africa kuko iri ngo ari ibanga ibihugu nka America bikoresha kugira ngo bikomeze kuba ibihangange.

Ati “Ibi birareba abahanzi, abanditsi, abakinnyi ba Filime, abanyamakuru bagomba kuvuga inkuru ya Africa uko iri.”

Yakanguriye kandi Abanyafurika bari hirya no hino ku Isi kugira icyo bakorera umugabane wabo, kuko ubwo yari umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe cyane ku isi yashoboraga kwigumira muri ubwo buzima akaririmba, akabyina agakomeza kubaho neza ariko ngo yaje gutekereza ku bigwi azasiga, niko gutangira umushinga wo gucanira Africa “akon lighting Africa” ubu ikorera hafi mu bihugu 15.

Urundi rwo Akon yavuze ko abanyafurika by’umwihariko urubyiruko rugomba kubyaza umusaruro, ni ubuhinzi abenshi batazi ko hari abo bwakijije.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • NTA MUGABO W’UMUNYAFURIKA WAMBARA AMAHERENA. UWO SI UMUCO WA KINYAFURIKA.

    • Aba Masai, ntabwo bambara amaherena? ntabwo ari abanyafurika?

  • vuga ngo nta mugabo w’umunyarwanda wambara amaherena kuko bigaragara ko ntahandi uragera!! Kenya na Tanzania nahandi hari ubwoko bubikora nk’umuco.
    Gusa imyambarire sicyo kituraje inshinga wangu.

    • Niyo mpamvu bituvuna kuvayo (ndavuga mu bukene!) nk’uwo vox baramutungira agatoki aho kureba aho bamwereka agatumbira impeta zo ku rutoki! kujijwa si ukutamenya gusoma no kwandika koko!

  • AKON numunyafrica kumutima harbandi batibuka ahobakomoka ariko kuba agaruka agatanga contribution ye mubitekerezo kandi ndizerako na financially ayitanga,naho ibyimyambarirebyo mwibukekoakenshi igihe kinini akimara muri USA,ikindi ni umuhanzi ntabwo ari pastor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish