Digiqole ad

Ibihugu hafi 40 bishobora kuzitabira FESPAD ya 8 mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, kiremeza ko ibihugu bigera kuri 40 byatumiwe mu iserukiramuco nyafrica ry’imbyino rya munani, FESPAD, riri gutegurwa mu Rwanda.

Rica Rwigamba avugana n'itangazamakuru
Rica Rwigamba avugana n’itangazamakuru

FESPAD biteganyijwe ko izatangira tariki 23 Gashyantare 2013 nkuko byemejwe na Rica Rwigamba umuyobozi wungirije akaba n’umuvugizi wa RDB.

Rica yavuze ko batumiye ibihugu bigera kuri 40, bitanu muri byatumiwe bimaze kwemeza ko bizaseruka, nubwo ngo n’ibindi nta mpungenge nyinshi bafite ku bwitabire bwabyo.

FESPAD izamara igihe cy’icyumweru aho buri gihugu kizohereza abantu 10 bagihagarariye bakakirwa bakitabwaho.

Kugeza ubu ibihugu byemejwe ko bizitabira ni; Liberia, Tanzania, Burundi, Niger na Madagascar.

Muri iyi FESPAD ya munani iri gutegurwa harimo igishya ko Intara zigize u Rwanda buri yose izaseruka. Hatumiwe kandi abahanzi batandukanye bakomeye muri aka karere ariko RDB itatangaje kuko ngo bakiri mu biganiro.

Iserukiramuco nyafrica ry’imbyino, FESPAD ni igikorwa cyitabirwa cyane, by’umwihariko n’urubyiruko.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish