Digiqole ad

Ibihembo bya FERWAFA, Kwizera Pierro yatowe nk’umukinnyi wahize abandi

 Ibihembo bya FERWAFA, Kwizera Pierro yatowe nk’umukinnyi wahize abandi

Kwizera Pierro abaye umurundi wa kabiri wegukanye iki gihembo inyuma ya Cedric Amiss

Mu nshuro ebyiri hahembwe abitwaye neza mu mwaka w’imikino mu Rwanda mu mateka y’umupira w’amaguru, igihembo cy’umukinnyi w’umwaka cyatwawe n’abarundi bakinira Rayon sports, 2013 ni Cedric Amiss, none 2016 gitwawe na Pierro Kwizera.

Kwizera Pierro abaye umurundi wa kabiri wegukanye iki gihembo inyuma ya Cedric Amiss
Kwizera Pierro abaye umurundi wa kabiri wegukanye iki gihembo inyuma ya Cedric Amiss

Mu ijoro ryo kuri uyu wa agatanu tariki 29 Nyakanga 2016, mu busitani bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, habaye ibirori byo guhemba abantu bitwaye neza mu mwaka w’imikino dusoje, mu byiciro bitandukanye.

Ibirori byari biteganyiwe gutangira saa 18h, ku mpamvu itamenyekanye byatangiye bikerereweho amasaha abiri n’igice kuko umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule yatangiye ijambo ry’ikaze saa 20:38.

Ibihembo byatanzwe:

Abafana bashimiwe

Abafana 14 bitwaye neza mu makipe yashoboye kuguma mu kiciro cya mbere, bahawe sheke ya 100 000 frw. Muri ibi birori abashoboye kwitabira bagafata ibihembo byabo ni barindwi (7), naho abandi barindwi ntibaje.

Abaje ni: Hagumintwali Jean Claude (AS Kigali), Munyakazi Emmanuel (Bugesera FC), Munyaneza Jacques Rujugiro (APR FC), Ngarambe Vincent (Sunrise FC), Habimana J M V (Amagaju), Twahirwa Jean de Dieu (Musanze FC), Ngendahimana Jean Bosco Rwarutabura (Rayon Sports).

Umutoza watunguranye kandi ukizamuka

Hatowe Masudi Djuma wa Rayon sports, atsinze Seninga Innocent watozaga Etincelles FC na Nizar Khanfir watozaga APR FC

Uyu mutoza ukomoka i Burundi, yagiye mu biruhuko iwabo, ntiyashoboye kuza muri ibi birori, byatumye ibihembo bye bihabwa umunyamabanga wa Rayon sports, Gakwaya Olivier.

Umutoza wahize abandi

Hatowe Eric Nshimiyimana wa AS Kigali, ahize Okoko Godfrey wa Mukura Victory Sports na Ally Bizimungu watozaga Bugesera FC.

Uyu mutoza na AS Kigali ye, barangije shampiyona 2015/16 bari ku mwanya wa kane n’amanota 56. Byatunguranye kuko mu bahataniraga iki gihembo, Okoko wa Mukura niwe waje imbere ku rutonde rwa shampiyona, ku mwanya wa gatatu n’amanota 60.

Ighihembo cy’umunyezamu w’umwaka

Ni Ndayishimiye Eric ’Bakame’urindira Rayon sports, arushije abo yise barumuna be, Mutabazi Jean Paul wa Kiyovu SC na Andre Mazimpaka wa Mukura VS.

Uyu kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, yafashije Rayon sports cyane uyu mwaka kuko mu mikino 30 ya shampiyona Rayon Sports yakinnye, Bakame yagaragaye muri 27, yatumye Rayon sports iba ikipe yinjijwe ibitego bike kurusha izindi, 12.

Rutahizamu watsinze ibitego byinshi

Muhadjiri Hakizimana wa MVS na Danny Usengimana wa Police batsinze 16

Ibimenyerewe ni uko igihe abakinnyi banganyije ibitego harebwa uwatanze imipira ivamo ibitego myinshi, cyangwa bakareba uwakinnye imikino mike, FERWAFA na AZAM bo bahisemo guhemba bombi ibihumbi 500 000frw.

Umusifuzi wo ku ruhande w’umwaka

Ni  Niyonkuru Zephanie. Yahawe igihembo cy’uko yahize abandi barimo Simba Honore na Ndagijimana Theogene bari bahanganye.

Umusifuzi witwaye neza mu mwaka w’imikino ushize

Ni Hakizimana Louis. Uyu musufuzi mpuzamahanga mu kibuga hagati, yahawe igihembo cy’umusifuzi mwiza w’umwaka w’imikino 2015/16 mu Rwanda, aho yatsinze Munyemana Hudu na Twagirumukiza Abdul Karim bari bahanganye.

Umukinnyi ukiri muto kandi watanze ikizere

Nshuti Savio Dominique wa Rayon Sports,ni we mukinnyi muto wigaragaje, igihembo ahawe, atsinze Itangishaka Blaise wakiniraga Marines FC na Djabel Manishimwe wa  Rayon Sports.

Igihembo kiruta ibindi, Umukinnyi w’umwaka

Kwizera Pierro wa Rayon Sports, ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka, atsinze Nshuti Dominique Savio na Muhadjiri Hakizimana .

Yafashije Rayon Sports cyane muri iyi shampiyona, kuko yayitsindiye ibitego umunani anatanga imipira myinshi yavuyemo ibitego bya bagenzi be.

11 bakoze ikipe y’umwaka bahuye neza n’abo Umuseke witoreye tariki 18 Nyakanga 2016

Eric Ndayishimiye (Rayon Sport), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sport), Munezero Fiston (Rayon Sport), Rwatubyaye Abdul (APR), Pierrot Kwizera (Rayon Sport), Ally Niyonzima (Mukura VS), Muhadjiri Hakizimana (Mukura VS), Savio Nshuti Dominique (Rayon Sport), Diarra Ismailla (Rayon Sport) and Iranzi Jean Claude (APR Fc)

Basore ba Rayon sports binjira mu birori, uhereye imbere, Diarra, Savio, Djabel, Pierro, Fiston na Bakame inyuma
Basore ba Rayon sports binjira mu birori, uhereye imbere, Diarra, Savio, Djabel, Pierro, Fiston na Bakame inyuma
Bitunguranye Eric Nshimiyimana yatowe nk'umutoza wahize abandi, kandi ngo arashima imana
Bitunguranye Eric Nshimiyimana yatowe nk’umutoza wahize abandi, kandi ngo arashima imana
DTN wa FERWAFA Hendrik Pieter de Jongh na Jimmy Mulisa umwungirije nabo bari bahari
DTN wa FERWAFA Hendrik Pieter de Jongh na Jimmy Mulisa umwungirije nabo bari bahari
Danny Usengimana yicaranye na Simba Honore (umusifuzi wo kuruhande) mu birori bya FERWAFA
Danny Usengimana yicaranye na Simba Honore (umusifuzi wo kuruhande) mu birori bya FERWAFA
Kwizera Pierro na Blaise Itangishaka bari babukereye
Kwizera Pierro na Blaise Itangishaka bari babukereye
Kwizera Pierro nta cyatunguranye niwe watowe nk'umukinnyi w'umwaka
Kwizera Pierro nta cyatunguranye niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka
Mussa Hakizimana wayoboye ibirori abaza Muhadjiri ibanga yakoresheje muri uyu mwaka
Mussa Hakizimana wayoboye ibirori abaza Muhadjiri ibanga yakoresheje muri uyu mwaka
Muri 11 batoranyijwe mu ikipe y'umwaka, 6 gusa nibo baje mu birori, uhereye ibumoso, Savio, Diarra, Pierro, Bakame, Muhadjiri, Fiston
Muri 11 batoranyijwe mu ikipe y’umwaka, 6 gusa nibo baje mu birori, uhereye ibumoso, Savio, Diarra, Pierro, Bakame, Muhadjiri, Fiston

Roben NGABO

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • NAKOMEREZAHO ABAHIGE BOSE

  • Umuseke murafotora pe! Hari urundi rubuga nagiye ho mbona ntibigaragara.

  • Umuseke murasobanutse kabisa. Amafoto yanyu ni meza

  • Equipe itwara igikombe cya Championa ikabura umukinyi numwe witwaye neza ibibintu ntibibaho

    • Byarayitunguye ariko Iranzi ari muri 11 bumwaka

  • Mbere na mbere mbanje gushimira FERWAFA hamwe n’abaterankunga bayo. Iki gikorwa ni kiza kizagumeho. Nizeye ko tuzabona champion nziza umwaka utaha. Bitewe nuko abakinnyi bazahatana cyane. Gusa sinarangiza ntagaye abantu basunitse APR igatwara igikombe kuko ibi nibigaragaza ko APR yashyizemo amanyanga mu mikino yose yakinnye. Muzabaririze ahantu hose bahembye abakinnyi. Ikipe yatwaye igikombe ntabwo ijya ibura umukinnyi wayihetse.

  • KUKI BAMWE MUSHYIRAHO INGANO Y’IBIHEMBO ABANDI MUKABIGIRA IBANGA?

  • Okoko GodeFroid wa Mukura VS niwe wari ukwiye igikombe cy’umutoza nigute AS Kigali twarushije amanota angana kuriya umutoza wayo yacyegukana habayemo kubogama peeh.

  • Nagirango nkosore kandi ngira icyo nongera kuri ino nkuru.
    Ntabwo ibi bihembo byatanzwe muri 2103 na 2016 gusa . Muri Mutarama 1990 ibi bihembo byaratanzwe bihabwa Sembagare na Saidi Luseya.

    Soma inkuru y’uko byagenze hano : http://www.rwanda-foot.com/ibihembo-bya-mbere-byatanzwe-mu-mupira-wamaguru/

  • FERWAFA IRARWAYE PE.MUFATA UMUTOZA WATSINZWE NA MUKURA INSHURO 2. OKOKO AKAMURUTA NA MANOTA MURI CHAMPIONANT, BATISTE YIGIRA KO ARI UMUROKORE ARIKO NTA KIGENDA.MURAKOZE

  • DEGAULE NARAKUVUGIRAGA ABANTU BAVUGA KO URI CYENYEJE NKABIHAKANA.NYA MUNYE CONGO WUMUSHINGANTAHE PE.UREMERA AMANYANGA NKAYO.OKOKO AFITE MEILLEUR BUTEUR, AFITE ABAKILNYI BITWAYE NEZA BAJYA MU KIPE YI GIHUGU. YABONYE AMANOTA ARUTA AYA COACHT ERIC,YONGERAHO NO KUMUTSINDA NKU MWANA ALLER ET RRTOUR .NONE REBA AKO KARENGANE.NTAHO BIZAKUGEZA NIBA USHINGIRA KU BINYOMA .INDYANDYA.COM.MURAKOZE

Comments are closed.

en_USEnglish