Digiqole ad

Ibihembo bihabwa iyatwaye icy’amahoro biraciriritse- Min Amb Nduhungirehe

 Ibihembo bihabwa iyatwaye icy’amahoro biraciriritse- Min Amb Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungireh ubwo yari yaje kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wari wahuje AS Kigali na Kiyovu FC yabwiye Umuseke urebye igisobanuro cy’igikombe cy’amahoro ukareba n’ibihembo bigitangwaho usanga biciriritse.

Amb Olivier Nduhungirehe asanga ibihembo bihabwa ikipe yatwaye icy’Amahoro biciriritse

Uyu munyacyubahiro usanzwe ufana Mukura VS avuga ko n’ubwo nta kipe yafanaga mu zakinnye kuri uyu wa Kane ariko asanga ikipe itwaye kiriya gikombe iba igomba guhembwa byisumbuyeho.

Ati: “ Mu bindi bihugu igikombe cy’igihugu kiba ari’ikintu kingenzi cyane, ibihembo by’amakipe yabaye aya mbere bikaba nabyo biremereye kurushaho. Ibihembo bitangwa usangwa muri iki gikombe usanga biciriritse.”

Asaba kandi ko imikino ya nyuma (final) yazajya ikinywa hari abayobozi bakuru b’igihugu benshi kigatangwa bahari.

Amb Nduhungirehe ashima uko amakipe yo mu Rwanda ari kuzamuka mu mikinire ariko agasaba ko yakomereza aho akazagera no mu gikombe cy’Isi.

Uyu mukino w’ejo hagati ya AS Kigali na Kiyovu wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Sena Bernard Makuza,  Minisitiri w’umuco na sports Nyirasafari Esperance, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr Isaac Munyakazi n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Uwihanganye Jean de Dieu.

Ikipe itwaye igikombe cy’Amahoro ihembwa miliyoni Frw 10.

Jean Paul NKUNDINEZA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Sinibaza niba uyu mugabo ababanye nawe bamuzi niba koko 4/7/1994 yarabohowe cyangwa niba yari yarakwiye imishwaro kimwe n’abandi. Uwamwigishije akamwinjizamo ko agomba kugaruka mu Rwanda agakorera igihugu cye nawe turamuzi. Uwiturwa ineza nuwo yayigiriye aba agirimana.

  • Uyu Minister wabona ari kugereranya nigiciro cy’igikombe cya 5/7 agasanga bidahura doreko yavuzeko ise yajyaga amujyana kureba imikino y’icyo gikombe.

  • Uyu mugabo arayavuga basi, abanyamakuru namwe ndamwemera mwamaze kumutera imboni none musigaye mumwegera akayabaha tu, burya mu kinyarwanda baravuga ngo imvuzi ya menshi ntimenya aho yaguye, ese vodavoda ko yacecetse mwambwiriye nuyu akagabanya bahungu mwe, opinions ze kuri buri kantu zimaze kurambirana, we are getting bored, next time HE will sent you off the cabinet, parrots are not needed there.

Comments are closed.

en_USEnglish