Digiqole ad

Ibigo 12 birahatanira gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali

Muri gahunda nshya y’Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura ibikorwa n’imirimo itandukanye ifititiye igihugu akamaro (RURA) igamije impinduka n’amavugurura mu gutwara abantu, ibigo 12 birimo guhatanira gukora kujya bitwara abantu mu byerekezo bine by’Umujyi no mu Mujyi rwa gati.

Bimwe mu bigo birimo guhatana birimo Kigali Bus Services (KBS), Volcano, Virunga Safaris, Prince Express, Gasabo, Royal Express n’impuzamashyirahamwe nyarwanda ryo gutwara abantu (Rwanda Federation of Transport Co-operatives).

Emmanuel Asaba ushinzwe ibijyanye n’ingendo ( Public transport regulation) muri RURA atangaza ko ibigo bizatsindira ayo masoko bizamenyekana bitarenze tariki 12 z’uku kwezi turimo kwa Kanama.

Ibigo bizaba byatsinze, bizasinya amasezerano y’imyaka itanu, hanyuma gahunda y’imikorere mishya mu gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali ishyirwe ku mugaragaro tariki 30 Kanama.

Asaba akavuga ko ikigo kizatsindira gutwara abantu muri zone runaka, kizajya ibazwa ibijyanye no gutwara bantu muri iyo zone.

Agira ati “Mu gihe kitwaye nabi kizahanishwa ibihano bitandukanye birimo no guhagarika amasezerano cyangwa kwamburwa impushya zo gutwara abagenzi bitewe n’ibyabahamye.”

Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali nabo ngo babona iyi gahunda nshya ari igisubizo ku kibazo cy’akajagari kari kamaze igihe kirekire mu gutwara abantu.

Jean Claude Rurangwa, impuguke mu gutwara abantu abantu mu Mujyi wa Kigali agira ati “Ntitwakomeza kuvuga iterambere no kuzamuka mu bukungu tugifite akajagari mu gutwara abantu. Abantu bakeneye kugenda byoroshye no gukera gahunda zabo kugihe.”

Muri gahunda nshya yo gutwara abantu, Umujyi wa Kigali wagabanijwe mu mazone:

Zone ya mbere igizwe n’umuhanda wa Remera, Kanombe (Kabeza), Nyarugunga, Rusororo ( Kabuga), Masaka, Ndera na Niboye ( igice cya Alpha Palace).

Zone ya kabiri igizwe na Niboye, Kicukiro, Kagarama, Gatenga, Kigarama , Gikondo (Nyenyeri) and Gahanga.

Zone ya gatatu igizwe n’umuhanda ugana Gikomero, Bumbogo, Rutunga, Kimironko (Kibagabaga), Kinyinya (Deustch ware, Kagugu, Batsinda), Remera (Nyarutarama, Rukiri II), Kimihurura, Kacyiru na Gisozi.

Naho zone ya kane ni Gitega, Nyamirambo, Kimisagara, Nyakabanda, Mageragere, Kigali, Gatsata, Jali, Jabana, Nduba and Rutunga.

Mu gihe igice cyo mu Mujyi rwagati (Nyarugenge na Muhima) bizafatwa nk’igice kidafite aho kibogamiye (neutral zone) bitewe ahanini n’uko usanga izi modoka zihahura

Mu rwego rwo guca akajagari imodoka zijya muri zone runaka zizajya zirangwa n’ibara ry’iyo zone ryihariye.

Imodoka zizakora muri Zone ya mbere zizaba zisize ibara ry’ubururu, izo muri zone ya kabiri zizaba zisize umuhondo, izo muri zone ya gatatu zizaba zisize icyatsi kibisi naho izo muri zone ya kane zizaba zisize umukara.

Source: The newtimes
UM– USEKE.RW

en_USEnglish