Digiqole ad

Ibibazo by’u Rwanda bizakemurwa n’abanyarwanda bafite ubumenyi-Ndayisaba

Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza ya INILAK kuri uyu wa kabiri tariki 18 Werurwe 2014, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yongeye gushishikariza Abanyarwanda gukangukira kwiyungura ubumenyi no kugana amashuri kuko ibibazo u Rwanda rufite bizakemurwa n’Abanyarwanda bafite ubumenyi.

Mayor Fidel Ndayisaba avuga ko ibibazo by'u Rwanda bizakemurwa n'Abanyarwanda.
Mayor Fidel Ndayisaba avuga ko ibibazo by’u Rwanda bizakemurwa n’Abanyarwanda.

Idependent  institute of Lay Adventists of Kigali (INILAK) yahaye impamyabumenyi abanyeshuri bagera kuri 801.

Ndayisaba yabwiye abarangije ko ari izindi mbaraga zirikwiyongera ku bushake bw’igihugu bwo kubaka ejo hazaza heza h’abaturage.

Ati “Twizeye ko izi mbaraga ziza zisanga izindi ziharanira gukora neza no guharanira  ineza y’igihugu cyacu, no kurwanya  icyaricyo cyose gishaka kudusubiza inyuma mu ntambwe dukomeje gutera.”

Ndayisaba kandi yashimiye ikigo cya INILAK ko ari kimwe mu bifite agaciro gakomeye mu guteza imbere ubumenyi ku buryo buri mwaka gisohora intore zatojwe neza.

Ibi ngo ni umusaruro w’abayobozi n’abarezi b’iyi Kaminuza batanga ubumenyi bwo kurwego rushimishije.

Yagize ati “Ibibazo by’u Rwanda bizakemurwa n’Abanyarwanda bafite ubushake n’ubumenyi n’ubuhanga buhagije, bubashoboza kubona no gusobanukirwa neza ibibazo bihari.”

Abanyeshuri barangije n'ibyishimo byinshi.
Abanyeshuri barangije n’ibyishimo byinshi.

Ndayisaba yizera ko imbogamizi iterambere ry’igihugu rigenda rihura nazo bashobora kubibonera ibisubizo mu buryo burambye.

Fidel Ndayisaba kandi akaba yanasabye abarangije kugenda bakereka Abanyarwanda ibyo bavanye muri INILAK babishyira mu bikorwa, bakazamura umusaruro wabo mu kazi kabo ka buri munsi kuko u Rwanda rwifuza kongera umuvuduko w’ubukungu ukagera nibura 11,5%.

Dr. NGAMIJE Jean, Umuyobozi wa INILAK we yasabye aba banyeshuri barangije guharanira kuba indashikirwa aho bari hose.

Ati “Turifuza ko bahora barangwa n’ibikorwa bizima biranga intore zisobanutse, aho tubifuza kuba intumwa nziza  za INILAK.”

Dr. NGAMIJE Jean umuyobozi wa INILAK avuga ijambo.
Dr. NGAMIJE Jean umuyobozi wa INILAK avuga ijambo.

Aba banyeshuri barangije kandi bakaba banakanguriwe gushingira kubyo bize bakihangira imirimo izabateza imbere, ikanateza imbere igihugu cyababyaye.

Abanyeshuri barangije ikiciro cya mbere cya kaminuza muri INILAK
Abanyeshuri barangije ikiciro cya mbere cya kaminuza muri INILAK
Abanyeshuri barangije bose hamwe ni 801
Abanyeshuri barangije bose hamwe ni 801
Barangije mu mashami atandukanye arangwa n'imyambaro bari bambaye
Barangije mu mashami atandukanye arangwa n’imyambaro bari bambaye
Abayobozi batandukanye bari batumiwe muri uyu muhango
Abayobozi batandukanye bari batumiwe muri uyu muhango
Pasiteri Ezra Mpyisi (iburyo) umwe mu bashyitsi bari batumiwe
Pasiteri Ezra Mpyisi (iburyo) umwe mu bashyitsi bari batumiwe
Ibyishimo byari byose ku barangije
Ibyishimo byari byose ku barangije
Iyi ni impano Kaminuza ya INILAK yahaye umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba
Iyi ni impano Kaminuza ya INILAK yahaye umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba
Fidel Ndayisaba yakira impano yahawe n'umuyobozi w'iyi Kaminuza
Fidel Ndayisaba yakira impano yahawe n’umuyobozi w’iyi Kaminuza

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ibibazo by’amasasu byararangiye ubu ni uguhanagana n’ibibazo by’iterambere kandi wa mugani wa Mayor ibyo bizakorwa nababifitiye ubushobozi n’ubumenyi niba leta yaruduhaye amahirwe yo kwiga reka twe kuyapfusha ubusa ahubwo twige kugirango duteze imbere igihugu cyacu.

  • Ibi bintu bigomba gusobanurirwa abanyarwanda bakunda u Rwanda.Izi diplome batanga zigatsindirwa n’abantu 800 barenga, ubundi harugitsindwa mu Rwanda?Niba bose uko batangiye babonimpamyabumenyi uburezi bwacu bushobora kuba bufite ikibazo cy’ingutu.

  • None se buriya barishimye koko ?

  • Nibaze ubushomeri tubusangire mbmazemo imyaka ibiri. Harya se koko ubwo barishimye,Mana we!

  • SHA HARI IBIBAZO BIKEMURWA BIDASABA AMASHURI ,  MUJYE MUHA UMWANYA N URUHARE ABATARABASHIJE KUJYA MU MASHURI NABO BAZI UBWENGE KANDI BARASHOBOYEEE,  ABASAZA N ABAKECURU ,  hari philosophie ivuga ko plus femine biga amashuri plus devorce , namwe murabyibonera , aho ngo 85% y imanza mu  nkiko ari devorce , thankx .

  • congratulations ku barangije bose…BAZAGIRE AMAHIRWE MU BUZIMA BAGIYEMO

  • igihugu aho kigeze kirashaka abantu bagiteze imbere, atari abantu giteze imbere, twige twumva tugomba kwiteza imbere atari ukwiga ngo igihugu kizaguteza imbere, nicyo aya mashuri yakatumariye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish