Digiqole ad

I Nyaruguru biteguye kwakira Kagame ukomeje kwiyamamaza mu Majyepfo

 I Nyaruguru biteguye kwakira Kagame ukomeje kwiyamamaza mu Majyepfo

Abatuye Nyaruguru bikereye kwakira Umukandida wa RPF-iNKOTANYI ARI BENSHI CYANE

Ku isaha ya saa 8h00, abaturage ba Nyaruguru bamaze kugera kuri site iri ahazwi cyane nka Ryabidandi, mu murenge wa Nyagisozi. Barararirimba indirimbo zisingiza ibikorwa by’ubutwari bya Perezida Kagame Paul.

Abaturage benshi bamaze kugera ahabera kwiyamamaza kwa Kagame Paul

Nyuma yo kugera mu karere ka Ruhango na Nyanza ku wa gatanu aho yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza, Kagame Paul umukandida wa RPF-Inkotanyi arakomereza ibi bikorwa mu karere ka Nyaruguru na Gisagara.

Morale ni yose ku banyamuryango ba RPF-Inkotanyi, bararirimba ko Kagame yabakuye mu kaga no mu mashyamba ya Congo.

Ababarirwa mu bihumbi bamaze kugera ahabera kwiyamamaza bategereje ijambo rya Perezida Kagame Paul, benshi muri bo basabye ko akomeza kubayobora binyuze mu mabaruwa bandikiye Inteko ngo ihindure itegeko nshinga, ndetse banatora babyemeza muri Referendumu.

UM– USEKE ubabereye aho Perezida Kagame akorera ibikorwa byo kwiyamamaza.

AMAFOTO@MUGUNGA Evode/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • munsi yifoto ya 10 mwanditse muti abaturage benshi bamaze kugera ahabera amatoro kandi mubyukuri samatora nukwiyamamaze ndacyeka mukwiye kuhakosora

Comments are closed.

en_USEnglish