Digiqole ad

i Nyamyumba na Nengo, Mpayimana yabuze abaza kumwumva

 i Nyamyumba na Nengo, Mpayimana yabuze abaza kumwumva

Mu murenge wa Gisenyi yabuze n’umwe uza kumwumva

Kuri uyu wa kane mu gitondo kandida Perezida Philippe Mpayimana yiyamamarizaga mu bice by’iburengerazuba, mu murenge wa Nyamyumba yahageze asanga ategerejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ariko ntiyahatinda kuko hari abantu mbarwa.

Mu murenge wa Gisenyi yabuze n'umwe uza kumwumva
Mu murenge wa Gisenyi yabuze n’umwe uza kumwumva

Yavuye aha Nyamyumba ahamaze umwanya muto, ahita yerekeza mu murenge wa Gisenyi ku kibuga cya Nengo naho ahasanga Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge gusa waje kumwakira. Aha naho ntiyahatinda.

Saa sita zuzuye yari ageze mu kagari ka Mahoko mu murenge wa Kanama aha yahabonye abaturage hafi100 ababwira imigabo n’imigambi ye.

Yababwiye ko azashimangira ibyagezweho ariko agashyira imbaraga mu gukangurira abaturage kubyara abo bashoboye kurera. Ndetse ngo yumva azashyiraho gahunda y’uko ababyeyi batagomba kurenza abana batatu.

Mu mirenge itatu yagiye mu karere ka Rubavu yabonanye n’abantu batageze ku 100. Aha yahageze avuye Rutsiro, akaba yavuye Rubavu akerekeza muri Nyabihu.

MPayimana yatangaje ko ubuke bw’abitabira ibikorwa bye byo kwiyamamaza butamuca intege.

Kuri uyu wa gatanu ibikorwa bye byo kwiyamamaza nk’umukandida wigenga yabikomereje mu karere ka Ngororero.

Mpayimana Nyamyumba yakiriwe n'abayobozi b'Umurenge
Mpayimana Nyamyumba yakiriwe n’abayobozi b’Umurenge
Aha Nyamyumba imigabo n'imigambi ye yayibwiye abantu mbarwa nawe ntiyahamara iminota myinshi
Aha Nyamyumba imigabo n’imigambi ye yayibwiye abantu mbarwa nawe ntiyahamara iminota myinshi
Ageze muri Nyabihu byahindutse abona abantu abwira, aha ni mu kagari ka Jaba mu Murenge wa Mukamira
Ageze muri Nyabihu byahindutse abona abantu abwira, aha ni mu kagari ka Jaba mu Murenge wa Mukamira
Mu murenge wa Rambura (Nyabihu) ho yabonye benshi atigeze abona kuva yatangira kwiyamamaza
Mu murenge wa Rambura (Nyabihu) ho yabonye benshi atigeze abona kuva yatangira kwiyamamaza

Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

4 Comments

  • Nibo bamucanze.Ibyo gutegereza abantu bakagusanga ni iby’abiyamamaza ku iturufu y’ishyaka. We rero agomba gusanga abantu aho bari.Urabona ko ahinduye uburyo abantu yababonye.

  • Nibyiza ubwo MPAYIMANA atagicumbitse KUMUNIGO nibyo gato karakura , hababaje ibyange

  • Ikibazo mfite ni iki: aba bana bambaye uniforme mbona buzuye imbere ye arababwira imigambi ye ngo bimare iki ko batazatora? Abaturage bakwibwiriye ko niba nta n’agapira ko kwambara ubazanira nta mpamvu yo kwirirwa ku zuba bagutegereje! Ubu wabuze koko n’udupira 20 twa buri site ujyiyeho?

  • Akomeze agerageze ariko ntacike intege. Ese nta na procole afite? Nta mutako, nta kirango,…. Afite inzara cyane kandi tuzi ko abantu bavuye Europe baba bafite umufuka ubyimbye. Anyway arabizi ko ari kurangiza umuhango, ubundi amenyekane, wenda H.E nyuma azamujugunya muri parliament cyangwa undi mwanya uciriritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish