Digiqole ad

I Masoro ahagenewe inganda igice cya mbere cyarangiye

Inganda zimwe na zimwe zimaze gutangira gukorera muri Kigali Special Economic Zones i Masoro aho imirimo yo kubaka iki cyanya cyagenewe inganda iri gusozwa igice cyayo cya mbere.

Aha ni i Masoro mu cyanya cy'inganda ahamaze kuzura

Aha ni i Masoro mu cyanya cy’inganda ahamaze kuzura

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kivuga ko ibyangombwa hafi byose bimaze gutunganywa muri iki cyanya mu gice cyacyo cya mbere.

John Bosco Sendahangarwa uyobora Special Economic Zones yasobanuye ko ari umushinga watekerejwe mu 2006 ugamije kuzahura ubukungu mu by’inganda.

Sendahangarwa ati “ Intego y’uyu mushinga ni ukugabanya ibyo dukura mu mahanga tukongera ibyo twohereza mu mahanga kugirango twongere amafaranga yinjira mu gihugu abe menshi, icya kabiri ni ukongera imirimo ku batuye igihugu, kugeza ubu abashoramari 54 baturutse mu mahanga bazatanga imirimo ku banyarwanada.

Icya gatatu ni ugukurura abashoramari b’abanyamahanga bakaza gushora imari yabo mu Rwanda ariko bagasanga hari ibikorwa remezo biteguye neza, bityo bakaza gukorera mu Rwanda. Ikindi cya kane ni ukugirango habeho ibikorwa remezo nk’ibi by’iterambere nk’umutungo w’igihugu.

Iyo dufite zone imwe ebyiri nk’izi mu gihugu biba bifite icyo bivuze cyane ku bukungu bw’igihugu.”

Iki cyanya, ikiciro cyacyo cya mbere cyamuritswe none, gifite hegitari 98 kirimo inganda 54, zose zamaze gufata inyubako zizakoreramo, ndetse zimwe muri zo zatangiye kuhakorera. Inganda zakoreraga i Gikondo muri Park industriels zagiranye amasezerano na MINICOM yemeza ko muri uku kwezi kwa munani izi nganda zizatangira kuhimukira. Nyinshi zamaze gufata imyanya aha huzuye.

Uruganda rukora matola za Dodoma, ahazajya hatunganyirizwa ibigori n’ibishyimbo bya MINAGRI bigasubizwa mu baturage, n’ahazajya habikwa amafi, ndetse na zimwe mu nganda z’abashinwa zatangiye kuhakorera nkuko bitangazwa na Sendahangarwa .

John Bosco Sendahangarwa uyobora Kigali Special Economic Zones

John Bosco Sendahangarwa uyobora Kigali Special Economic Zones

Muri iki cyanya imihanda igera ku birometero birindwi (7Km), ibibanzi bizakoreramo inganda ziri kubitunganya ngo zitangire akazi. Muri buri kibanza harimo umuriro n’amazi, fibre optique, systeme yo gutunganya amazi y’imyanda ndetse na Parking.

Muri ibi bibanza inganda nto nazo ngo zifitemo imyanya kuko ibyiciro byose by’inganda nini n’into birahari nkuko bitangazwa na enjennyeri Kwitonda Aimable Kwitonda uri mu bari kubaka aha hantu.

Igice cya kabiri cy’ahazubakwa inganda kigizwe na hegitari 178, hamaze kugezwa amazi n’amashanyarazi n’imihanda ijyayo iri gutunganywa.

Abashaka gushyira inganda zabo muri uyu mushinga ngo ni benshi nk’uko bisobanurwa na Sendahangarwa, avuvga ko abanyamahanga n’abanyarwanda basaba ari benshi ko bashaka ako bashyirwa muri iki kiciro cya mbere (phase I) yarangiye, ariko nyamara hose ngo haruzuye.

Ati “ Ubu benshi bamaze gufata imyanya muri phase ya kabiri kandi ntiruzura ntituranashyiraho ibiciro byo kuyifatamo umwanya. Ibi ni ibigaragaza ko dukwiye kuba dutekereza kubaka izindi projects nk’izi n’ahandi mu guhugu.”

Imishinga nk’iyi mu Ubushinwa na za Singapore yatangiye myaka ya 1970, Sendahangarwa avuga ko kuba u Rwanda ruri kuyitangira none atari igitangaza kubera amateka. Icyangombwa ngo ni icyerekezo cy’aho imishinga nk’iyi iganisha igihugu.

DSC_0567

Ni igice kisanzuye kandi cyubatswe ku buryo bukwiye inganda

DSC_0590

Inganda zimwe na zimwe zatangiye kuhakorera

DSC_0596

Aya ni amazu yagenewe inganda zitandukanye zizahimukira

DSC_0598

Ubuhunikiro bwa MINAGRI buzajya butunganya umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo bigasubizwa mu baturage

DSC_0609

Ariya mazu yo hepfo yubakishije amabati y’ubururu nayo agenewe inganda

DSC_0614

Habanje gutunganywa ibirometero bigera kuri 7 by’imihanda ya kaburimbo haracyari ibibanza bishobora kubakwamo izindi nyubako

DSC_0657

Buri nyubako y’uruganda ifite pariking, Fibre Optique na sysyeme yo gutunganya amazi y’imyanda

DSC_0672

Indanda zimwe na zimwe zatangiye gukorera muri aya mazu

DSC_0662

Intego ni ugukurura abashoramari b’abanyamahanga bakaza gukorera mu Rwanda

DSC_0678

Hakurya ku ruganda rwa AZAM ni ahazubakwa igice cya kabiri (Phase II) ya Kigali Special Economic Zones

DSC_0693

Imirimo yo gutunganya iki cyanya yahaye akazi abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko

DSC_0580

Buri wese mu bushobozi bwe yabonye akazi ke

 

DSC_0715

Hari imirimo y’ubwubatsi micye igikorwa

DSC_0717

Barakora akazi

DSC_0724

Bakoreye hamwe ibikomeye barabishobora

DSC_0707

Hari gutunganywa ngo naho hazajye uruganda

 

DSC_0728

Uyu mujeni arakora imirimo y’amaboko ngo ahembwe

DSC_0731

Aba bakozi bahembwa buri cyumweru nkuko babidutangarije

DSC_0761

Aha uba uhagaze hakuno kuri ku ruganda rw’ifarini rwa AZAM ureba hakurya ahamaze kuzura igice cya mbere cya Special Economic Zones, ibi bibanza bindi biri aha imbere ni ahagenewe igice cya kabiri.

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish