Digiqole ad

I Kigali hateguwe imyiyereko idasanzwe y’abambaye bakikwiza

Ni imyiyereko yateguwe na Association des Jeunes Musulmans pour le Development (AJMD), aho abakobwa bazahiganwa mu kwimurika wambaye ukikwiza kandi ukagaragara neza.

Hamenyerewe cyane ko mu myiyereko y’abanyamideri abenshi usanga bambaye ibito, ibigufi, cyangwa bicye. Iyi ntisanzwe kuko abazamurika bazaba bambaye bakikwiza hose nkuko ababiteguye babitangaza.

Uyu muryango uharanira ahanini iterambere ry’abari n’abategarugori watangaje ko iki gikorwa kizaba tariki 8 Werurwe muri The Manor Hotel i Nyarutarama.

Abagabo barahejwe cyereka abatumiwe n’abafite icyo bahakora

Muri iyi myiyereko yiswe “Modesty Mode Charity Show” ifite insanganyamatsiko igira iti “Tuberwe twikwije” kigenewe abantu b’igitsina gore aho kwinjira ari amafaranga 3000 na 5000 muri VIP.

Abagabo bemerewe kwinjira ni abahawe ubutumire ndetse n’abandi bazaba bafite ibyo bashinzwe.

Miss Jojo, umuhanzi uri mu bazaririmba kuri uwo munsi ndetse akaba no mu bayobozi bakuru ba ririya huriro ry’urubyiruko rw’abasilamu yatangarije abanyamakuru ko bateguye iki gikorwa  kugira ngo berekane uko umwali cyangwa umutegarugoli yakwambara yikwije bitamubujije kuberwa.

Ismael Hakizimana uyobora (AJMD) yavuze kandi ko amafaranga azava muri iki gikorwa azafashishwa abategarugori batishoboye bo  mu Mirenge ya Gahanga na Kanombe aho bateganya kubatera inkunga mu gukora umushinga ubyara inyungu w’ubukorikori, dore ko bigeze no kubasura mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu munsi kandi ukaba warateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umutegarugori uzizihizwa kuwa 8 Werurwe 2013.

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yes Jojo! Umugore mwiza ni uwiyubaha akarinda ubwambure bwe. Abambara ubusa bazatubwire niba MAria nyina wa Yezu atarabaye UMUKOBWA N’UMUBYEYI MWIZA,si WE TWITA URUGERO RW’ABAKOBWA? UBONA UKUNTU ABERWA MURI BLUE AND WHITE di!

    • nuko nuko mwa!
      Muri ya myenda imwizihiye y’amabara ya Rayon Sport.
      Ave Bikira Maria mubyeyi wa Rayon Sport.

  • Ni byiza ariko byari kuba byiza kuruta iyo mwemerera n`abagabo bose kwinjira maze abakaza abakareba ko bishoboka kuberwa wamabaye wikwije kuko hari abakobwa benshi bamabara uduce ngo nibyo bituma abagabo babona ko bambaye neza.

  • ”for womens only”??????
    Quel english? Kinglish(kinyarwanda english)?uganglish(ugandan english)? Kenglish(kenyan english)? Cg ni inglish(indian english)?????

    • Ariko Zoube nawe rero…. ahaaa nzabambarirwa!

  • Aha hantu hazaza abasilamu gusa.

    • oha ntago ari abasilamu gusa ahubwa n’abari n’abategarugori muri rusange kuko ukwi kwiza ntago bigendera kw’idini ahubwa n’umuco wacu nyarwanda urabidutoza.bose bahawe ikaze

  • icyo gikorwa nikiza cyane kuko cyerekana umuco nyarwanda kandi bizatuma nabandi bampara uduce bisubiraho bakabona ko bibeshye.

  • Ni byiza rwose, ariko sinumva impamvu abagabo batazaza, cyane ko abamurika bazaba bikwije, numvaga nahaba ariko The Manor ni kure, none na basaza banjye bari kuzanzana bahejwe, kunzana agasubirayo nabyo rwose biragoye, ubwo nzabireba kuri TV wenda hari ubwo bazabinyuzaho da

  • nibyo koko kwambara neza ukikwiza birashoboka kdi umunyarwandakazi agomba kwikwiza maze tukareka kwigana imico y’ahandi kko ingendo y’undi iravuna banyarwandakazi muze twitabire. ariko se bizatangira ryari?

Comments are closed.

en_USEnglish