Huye: Basanze umugabo yapfiriye muri Motel Gratia
Kuri uyu wa mbere, umugabo w’ikigero cy’imyaka 45 witwa Jean Paul Seruzamba bamusanze mu cyumba cya Motel Gratia yapfuye. Ubuyobozi bw’iyi Motel buvuga ko yari asanzwe ari umukiliya wabo.
Ubuyobozi bwa Motel Gratia buvuga ko uyu mugabo yafashe icyumba kuwa gatanu w’icyumweru gishize ngo azamaramo iminsi ibiri nk’uko bivugwa na Hassan Nsengimana uyobora iyi Motel.
Ngo uyu mugabo yagombaga gutanga imfunguzo z’icyumba ku cyumweru mu gitondo ariko ngo babonye adasohotse bakeka ko yazindutse agenda akibagirwa kurutanga.
Kuko yari asanzwe ari umuclient wabo ngo bakomeje gutegereza bizeye ko ari bugaruke kuko bari bazi ko ajya akora mu karere ka Nyaruguru aho asanzwe akorera imirimo yo kubaka.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’amagepfo CIP Andre Hakizimana yavuze ko bagitegereje ibisubizo byo kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyo uyu nyakwigendera yaba yazize.
Umuyobozi wa Gratia Motel yavuze kandi ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yaritabye Imana ku wa gatandatu akurikije imiterere y’umurambo, ngo yaba yaraguye muri douche ubwo yari agiye koga dore ko ari naho baje gusanga umurambo we.
Jean Paul Seruzamba ngo yari umukozi wa kompanyi y’ubwubatsi mu karere ka Nyaruguru akaba yakundaga kuza aturutse mu karere ka Nyagatare agacumbika muri iyi Motel.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanwe mu bitaro bya Kaminuza CHUB ngo hasuzumwe iby’uru rupfu.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye
1 Comment
Ubwo hari indaya yamugendagaho iri mukazi.
Comments are closed.