Digiqole ad

Hon. Fatou arasaba ab’i Karama kwiyubakira urwibutso ruhesha agaciro abahashyinguye

 Hon. Fatou arasaba ab’i Karama kwiyubakira urwibutso ruhesha agaciro abahashyinguye

Huye- Kuri uyu wa 22 Mata, mu murenge wa Karama bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23. Muri uyu muhango waberye ku rwibutso rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 60, Visi perezida wa Sena Hon Harerimana Fatou yasabye abavuka muri uyu murenge n’inshuti zabo kwishakamo ubushobozi bakiyubakira urwibutso rukomeye ruha agaciro abahashyinguwemo.

Uyu munsi bashyinguye indi mibiri 11
Uyu munsi bashyinguye mu cyubahiroindi mibiri 11

Senateri Harerimana Fatou ushinzwe iby’amategeko n’ibyemezo bya Guverinema yasabye abanyaKarama n’inshuti zabo gushyira hamwe bakubaka rugaragaza amateka yabereye muri aka gace.

Ati ” Uko twicaye aha tubishatse ndetse na buri wese uvuka I karama twakubaka urwibutso nk’urw’I Nyange kuko ubushake nibwo bushobozi igihe cyose twaba dufatanyije, iyo abacu bashyinguye ahasa neza natwe biradushimisha.”

Yasabye abifuza gushyigikira iki gitekerezo kukihutisha kigashyirwa mu bikorwa bidatinze. Ati “ Byaba byiza umwaka utaha twicaye aha uru rwibutso rutakimeze gutya ahubwo ari rumwe mu nzibutso z’amateka zibarizwa hano mu Rwanda.”

Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’igihugu, Prof Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko hakakwiye kwandikwa amateka yose ya Karama kuko haguye abatutsi benshi kandi kugeza ubu bataramenyekana aho baguye ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Asaba ko haramutse hubatswe urwibutso rukomeye rw’intangarugero nk’uru rwifuzwa, amazina yose y’Abatutsi bashyinguwe aha yakwandikwa kuri uru rwibutso.

Karanganwa Alexis warokokeye aha yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo bikageza aho afata inzira yo kwiyahuza ibiyobyabwenge nyuma ya Jenoside, asaba abarokotse guharanira  kubaho kandi neza.

Ati ” Namaze imyaka ibiri ninywera itabi n’ibindi biyobyabwenge naranze gusubira mu ishuri kuko numvaga nyuma yo kubura abanjye, kwiga ntacyo bimariye, nyuma naje gusubiza ubwenge inyuma numva ko ari ugushimisha uwangize atya,…

mpitamo gusubira mu ishuri mpera mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ndiga, ubu narangije na kaminuza mfite akazi, mfite umugore n’abana bane, mbayeho neza.”

Bimwe mu bibazo byagaragajwe  bikibangamiye abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Karama ,ni inzu zubakiwe abarokotse zashaje.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene atanga ikizere. Ati “ Umunsi ku wundi tugenda tuzisana, kandi uyu mwaka tuzasana izindi 20 zo muri uyu murenge ndetse no hirya no hino mu karere tuzagenda dusana inzu nk’izi kugeza zose zirangiye, abarokotse bose bagatura heza.”

Aha hahoze ari muri Komini Runyinya hishwe Abatutsi benshi baturukaga mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Huye.

Karanganwa Alexis yagarutse ku mateka ashaririye Abatutsi banyuzemo i Karama
Karanganwa Alexis yagarutse ku mateka ashaririye Abatutsi banyuzemo i Karama
Imwe mu miryango ifite abashyinguye aha baje kubunamira
Imwe mu miryango ifite abashyinguye aha baje kubunamira

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

3 Comments

  • Inzu z’abarokotse jenoside zikaba zenda kubagwaho, priority ikaba kubaka urwibutso!

  • Leta nta mafaranga isigaranye kandi turihafi kujya mumatora.Nibirwarize cg bategereze nyuma yamatora.

  • Harya sinaherutse gahunda ari iy’uko hazasigara gusa inzibutso zo mu rwego rw’Akarere no mu rwego rw’igihugu? None bazarwubaka barangiza abahashyinguye bakongera bakimurwa?

Comments are closed.

en_USEnglish