Digiqole ad

Hillary Clinton aravuga iki kuri IRAN

Hillary Clinton ashyigikiye imyigaragambyo muri IRAN:

Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru BBC, umunyamabanga wa Leta muri Amerika Hillary Clinton yatangaje ko ashyigikiye imyigaragambyo igamije impinduka muri IRAN. Clinton, umugore w’uwahoze ari President w’Amerika Bill Clonton, yagize ati” abanya Iran bafite uburenganzira nkubwo abanya Misiri baherutse guharanira”

Abanya Iran ibihumbi bateraniye kuri kurubuga rwa AZADI Square mumurwa mukuru Tehran, bararirimba bati “Death to dictators” cg se urupfu kubanyagitugu. umuntu umwe ngo amaze kuraswa arapfa, abandi babarirwa muri 15 ngo bamaze gufungwa nabadashyigikiye imyigaragambyo yo kweguza president Ahmednejad.

Iyi nkubiri yo kwivumbura kubutegetsi mubihugu byabarabu ije iturutse muri Tunisia aho ben Abdallah yegujwe, mumisiri Hosni Mubarak akeguzwa, ndetse bikaba binanugwanugwa ko iyi myivumbagatanyo ishobora kwadukira  Algeria, Yemen na Soudan. ahanini aba baturage bakaba binubira abayobozi badashaka kuva kubuyobozi baba bamazeho imyaka myinshi, bakaninubira ubushomeri, ruswa nibindi bimunga imiberho myiza yabaturage.

Umuseke.com

1 Comment

  • nyagasani adufashe ntibizagere mu africa yo hagati

Comments are closed.

en_USEnglish