Digiqole ad

Hari amahirwe Abashoramari nyarwanda badakwiye gupfusha ubusa

 Hari amahirwe Abashoramari nyarwanda badakwiye gupfusha ubusa

Special Economic Zone, igice Leta yageneye inganda mu mujyi wa Kigali.

Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu cyerekezo 2050 cyerekeza akarere ku bukungu buri hejuru y’ubuciriritse, ubushake bwa Politike za guverinoma by’umwihariko iy’u Rwanda ifite mu guteza imbere inganda, abashoramari n’abanyenganda bakwiye kububyaza umusaruro dore ko bifitiye n’amaro abaturage kuko bizatanga imirimo myinshi.

Special Economic Zone, igice Leta yageneye inganda mu mujyi wa Kigali.
Special Economic Zone, igice Leta yageneye inganda mu mujyi wa Kigali.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangira ibiganiro na ba rwiyemezamirimo bakorera mu Rwanda hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no gukuraho imbogamizi iyo ariyo yose ituma bagorwa no kohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga.

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba ubwo yahuraga n’abanyenganda bakuru bohereza ibicuruzwa mu mahanga yabasabye kutanyurwa n’isoko ritoya bafite mu Rwanda, ahubwo bakajya no guhangana n’abandi ku masoko yo hanze.

Ababwira ko Guverinoma yiteguye gukora ibishoboka byose igakuraho imbogamizi iyo ariyo yose yatuma batajya guhatana ku isoko mpuzamahanga by’umwihariko mu karere, ndetse anabatangariza ikigega kizabafasha kwinjira ku isoko mpuzamahanga.

Ku rwego rw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, uretse amategeko, abakuru b’ibihugu mu nama ya baherutse guhuriramo muri Werurwe 2016, banashyizeho amategeko yatuma inganda zo mu karere zikomera kugira ngo zizamure ubukungu bw’ibihugu kandi zihe imirimo abaturage benshi.

Abakuru b’ibihugu biyemeje ku ikubitiro guteza imbere inganda zitunganya impu, ndetse n’izikora imyenda, inkweto n’ibikapu kugira ngo hagabanuke amafaranga ibihugu bitanga bitumiza mu mahanga imyambaro.

Iterambere ry’izi nganda by’umwihariko ngo rizashyigikirwa n’umwanzuro wafashwe wo guca burundu mu karere imyenda n’inkweto byambawe ‘Caguwa’ mu gihe cy’imyaka itatu; No guca burundu kohereza hanze y’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba impu n’ubwoya.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb.Claver Gatete, ubwo yamurikaga umushinga w’ingengo y’imari ya 2016/2017, yavuze mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, umusoro ku myenda yambawe ugiye kuva ku madolari ya Amerika 0,2 ku kilo, ugere ku madolari 2,5, naho ku nkweto ave ku madolai 0,2 agere ku madolari 5 ku kilo.

Bikubiye mu kiswe ‘Ingamba z’ubukungu mu gihe giciriritse’ u Rwanda rwiyemeje kongera umusaruro w’inganda no guteza imbere ibikoreshwa ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Hari ibikoresho byakuriweho imisoro bundi bushya kugira ngo byihutishe iri terambere

Amategeko y’imisoro yorohereza inganda, ubuhinzi, urwego rw’inguzu z’amashanyarazi n’amazi, ubwikorezi n’izindi nzego kubona ibikoresho by’ibanze kugira ngo izo nzego zitere imbere.

Minisitiri Claver Gatete avuga ko kugira ngo intego u Rwanda rwihaye mu guteza imbere inganda n’ibikorwaremezo zigerweho;

-Imashini zikora imihanda zigiye kujya zisoreshwa ku gipimo cya 0%, mu gihe zakabaye zisoreshwa 20%;

-Imodoka nini zifashishwa mu gutwara ibintu biri hagati ya toni 5 na 20 zisoreshwe 10%, mu gihe zakabaye zisoreshwa 25%;

– Imodoka nini zitwara ibintu birenze toni 20 zizajya zisoreshwa 0%, aho kuba 25%;

-Imodoka zitwara ibisukika zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0%, mu gihe zakabaye zisoreshwa 10%;

-Imodoka nini zitwara abantu bari hagati ya 25 na 50 zigiye kujya zisoreshwa 10%, aho kuba 25%;

-Imodoka nini zitwara abantu bari hejuru ya 50 zizajya zisoreshwa 0%, aho kuba 25%;

-Isukari itumizwa hanze y’isoko ryo mu karere izajya isoreshwa 25% mu gihe itarenze toni ibihumbi 70, aho kuba 100%;

-Ingano zidatonoye n’izitonoye zizajya zisoreshwa 0%, aho kuba 35%;

-Ibikoresho by’ibanze (law materials) bikoreshwa mu nganda kandi bikaba biri ku rutonde rwemejwe bizajya bisoreshwa ku gipimo cya 0%;

-Ibikoresho byo mu rwego rw’ikoranabuhanga mu itumanaho bizajya bisoreshwa ku gipimo cya 0%.

Itegeko nº 02/2015 ryo ku wa 25 Gashyantare 2015, rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro, rigaragaza ibindi bintu na Serivisi byakwa umusoro ku ijanisha rya zeru (0%) n’ibisonewe. Ibi byose bigamije gufasha inganda gukora ibicuruzwa bihendutse kandi bifite ireme.

Ibihugu 6 bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bituwe n’abaturage barenga Miliyoni 169, barimo hafi Miliyoni 12 z’Abanyarwanda, kubaka uruganda rukora inkweto cyangwa imyenda byiza kandi ku giciro gito byatuma winjira ku isoko ry’akarere kose ukiteza imbere.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aha ariko haricyo umuntu yakongeraho, kuki abashoramari b’abanyarwanda kanuni babuzwa amahwemo? Ayabatwa Rujugiro,Rwigara Asinapoli,Majyambere Silasi,Sebulikoko,Usengimana,Murenzi? Icyo kibazo kuba tutakibazaho byaba arubuhendabana.Kuki washora ifaranga ryawe aho hantu?

    • Ariko ko sha, abakire bo nibagira amanyanga kandi. Murenzi abaye iki.biragaragara ko ufite agahinda kisi

Comments are closed.

en_USEnglish