Digiqole ad

Hanze y’u Rwanda abahanzi b’abanyarwanda bagenda barushaho gukundwa

Mu gihe mu Rwanda bigaragaraga ko bahaye agaciro umuziki waho ugereranyije no mu myaka nk’icumi ishize, hanze y’u Rwanda mu gihe benshi bamenyereye nka Nyungura Corneille, Cécile Kayirebwa, Paulin na Lambert, Stromae, Jali n’abandi, ubu hari abandi bahanzi bari kuzamuka kandi bakunzwe, muro bo twavuga uwitwa Joe Pat.

Joe Patt
Joe Patt

Uyu musore w’umunyeshuri utuye mu mujyi wa Lille, France, ubundi yitwa Murenzi Patrice akaba yaravukiye mu Rwanda mu 1990 ku Gisozi mu karere ka Gasabo.

Uyu musore ukora injyana ya RnB avuga ko ku myaka 16 aribwo yatunganyije indirmbo ye ya mbere, iki gihe akaba yari akiri mu Rwanda, ndetse aririmba muri itsinda rihimbaza Imana ryitwa “Boanerges Gospel Group” yaje no kubera umuyobozi mbere yo kwerekeza mu Ubufaransa.

Kugeza ubu uyu muhanzi muzika akora ngo iragenda ikundwa cyane n’abanyarwanda baba mu Ubufaransa by’umwihariko abatuye i Lille aho ajya agaragara mu bitaramo bitandukanye.

Mu Rwanda hari ababa bamuzi mu ndirimbo zimwe na zimwe, nko mu 2009 yakoze indirimbo yitwa « Amabwire » yakoranye n’inshuti ye “Rudahusha Shema Olivier bita O’SHEZ” ikozwe na DJ B.

Joe Patt mu mpera z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka yasohoye indirimbo yise « Urabaruta » ubu ikunzwe cyane i Lille, France, ndetse no mu banyarwanda baba muri kiriya gihugu.

Kanda hano womve “URABARUTA” ya JOE PAT

Iyi ndirimbo « Urabaruta » ngo yayitunganyirijwe abifashijwemo na Ben Kayiranga nawe uba hanze, ikorwa na Pastor P. Uyu musore kandi avuga ko afite n’izindi nyinshi n’amashusho yazo ari gutegura gushyira hanze.

Joe Patt wiga muri Université de Sciences et Technologie de Lille.mu buzima bwe bwa muzika ngo akunda cyane abahanzi b’Abanyarwanda nyakwigendera Kamaliza, Ben Kayiranga na Cecile Kayirebwa aba ngo nibo bamuha ‘inspiration’ cyane cyane muri muzika ye.

Mu muryango w’abana barindwi avukamo, avuga ko mama we ari umwe mu batumye yiyumva muri muzika dore ko ngo yakundaga kuririmba cyane bityo nawe kuva afite imyaka 8 atangira kujya aririmbira bagenzi be cyane.

Joe Patt ati aganira n’Umuseke.com ati : ”mu nzozi zanjye numva nifuza kuzaba umukorera bushake mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no kuvuganira abanyantege nke. Kandi nabwira abanyarwanda ko twaha agaciro buri muntu wese kuko mu gihe runaka aba ingirakamaro ku gihugu cye”.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • courage sha! Kora nawe uze muri gumagumu

  • Wow!! turagushaka muri gumaguma

  • C’est énorme cette chanson! Elle cartonne beaucoup ici!! Joe Patt tukuri inyuma igihu…!! Keep it up and Jah help u to achieve your plans

Comments are closed.

en_USEnglish