Digiqole ad

Hakenewe ubufatanye mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside -Min Uwacu

 Hakenewe ubufatanye mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside -Min Uwacu

Min. Uwacu Julienne yasabye ubufatanye mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyagatare – Mu gihe habura iminsi micye ngo igihugu kinjire mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasabye Abanyarwanda bose muri rusange ubufatanye mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Min. Uwacu Julienne yasabye ubufatanye mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Min. Uwacu Julienne yasabye ubufatanye mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abanyamuryango ba AERG na GAERG mu gusoza  ibikorwa byo mu cyumweru cya ‘AERGGAERG Week’ byari bimaze ukwezi.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yashimye abanyamuryango ba AERG na GAERG ku bikowa bakora byunganira igihugu.

Minisitiri yasabye ko mu gihe Abanyarwanda bagiye kwinjira mu gihe cy’iminsi 100 cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hakenewe ubufatanye mu biganiro, no kugira ubufatanye mu gufasha abantu bafite ihungabana.

Minisitiri Uwacu kandi by’umwihariko yasabye urubyiruko rwamaze gutsinda ingengabitekerezo gufasha bagenzi babo kugira ngo batayobywa n’abantu bakwirakwiza ingengabitekerejo ya Jenoside.

Ati “Turifuza ko aba basore n’inkumi badufasha mu rugamba rwo guhangana n’abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko mu gihe cyo kwibuka aribwo igaragara cyane,…ikindi kandi turabasaba kubwiza ukuri amahanga kubyabaye mu Rwanda bakajya bareka kugoreka amateka y’Abanyarwanda.”

AERGGAERG Week y’uyu mwaka isize iki ?

Ibi bikorwa biba bigamije guhuriza hamwe imbaraga nk’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo rwunganire igihugu mu gufasha abarokotse Jenoside bagifite ingufu nkeya, ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Muri ibi bikorwa bikorerwa mu turere tunyuranye, abanyamuryango ba AERG na GAERG bafasha abarokotse Jenoside batishoboye kurusha abandi baka bubakira, bakanabaremera inka zizakomeza kubafasha mu kwiteza imbere. Uru rubyiruko runagabira abagize uruhare mu kurokora Abatutsi mu gihe bicwaga.

Muri iki gikorwa uru rubyiruko rugira nagahunda yo kugabira abamugariye ku rugamba mu rwego rwo kubashimira ko bagize uruhare rukomeye mu kurokora Abatutsi.

Mazimpaka Olivier uhagarariye GAERG avuga ko ibikorwa bya ‘AERG GAERG Week’ bimara ukwezi, bikorwa mu gihe Abanyarwanda bitegura igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Mazimpaka Olivier uhagarariye GAERG.
Mazimpaka Olivier uhagarariye GAERG.

Ati “Ibikorwa tubikora twenda kwegereza igihe cyo kwibika kugira ngo twinjire mu cyunamo dukomeye kugira ngo tutinjiramo twumva dufite agahinda ahubwo tukinjiremo twumva gukomeye dufite amaboko yo kubaka igihugu.”

Mu bikorwa bya ‘AERGGAERG Week’ by’uyu mwaka wa 2017,hubatswe inzu esheshatu, hasanwe inzu enye, hubatswe uturima tw’igikoni  25, hatangwa inka enye.

Hasukuwe kandi imibiri ku rwibutso rwa Nyamata n’imibiri mu murenge wa Kinazi irimurwa ishyurwa aho iteganyijwe gushyingurwa mu cyubahiro.

Kuva ibi bikorwa byatangira mu 2015, bamaze kubaka inzu23, basana 16, bakoze uturima tw’igikoni 242, batanga inka 25, banasukura inzibutso 65, banaharura imihanda ifite uburebure bw’ibilometero 13.

 

Mu bikorwa byo gukora uturima tw'igikoni.
Mu bikorwa byo gukora uturima tw’igikoni.
Uru rubyiruko rukora ibikorwa bitandukanye muri AERGGAERG Week.
Uru rubyiruko rukora ibikorwa bitandukanye muri AERGGAERG Week.
Mu nama y'abari bitabiriye ibi bikorwa.
Mu nama y’abari bitabiriye ibi bikorwa.

 

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ntabwo ingengabitekerezo ya genocide igaragara mu gihe cyo kwibuka gusa ie guhera 7/4 , ntabwo yigeze ihagarara mpereye igihe nibuka neza; numvaga iyo ngengasi aliyo kurwanywa igihe cyose; bitavuze ayo matariki gusa…

  • anai byiza ko urubyiruko rw’u Rwanda rukura rutiyumva mu moko abanyarawanda bahawe kuva kera. Ni byiza ko urubyiruko rukura rwiyumvamo mbere na mbere ubunyarwanda kuruta ko rwakwiyumvamo bamwe Abahutu abndi Abatutsi.

    Ariko byakabaye na byiza uru rubyiruko turusobanuriye neza ko iyo tuvuga “ingengabitekerezo ya Genocide” bitavuze ko igirwa n’Abahutu gusa, cyangwa ko iboneka mu bahutu gusa. Ubu mu Rwanda iyo tuvuga ngo turwanye “ingengabitekerezo ya Genocide”, abenshi bumva ko iyo ngengabitekerezo igirwa cyangwa ishobora kugirwa n’abahutu gusa, ko Abatutsi bo itabareba, kandi nyamara nabo bashobora kuyigira, ibi bikaba ahanini bituruka ko Genocide yabaye mu Rwanda yakorewe Abatutsi.

  • i tingi tingi congo fpr yiciyeyo abantu bajye bagera kuri 14..mama , mukecuru,grand frere na petit frere ,oncle barahaguye…njye na kijijwe naba kumu kuko narindi umwana bara ntwaye ku ma villages yabo yakure yabaga mwishyamba hagati,nahavanwe na red-cross nyma nki pfubyi….uwarokokeye i tingi tingi cyangwa ahandi equateur azi icyitwa umukumu…abanjye nabo bazize uko arabahutu … rero njye nta muntu nzemerera kunkina kuka babaro nakuranye kugeza ubu….njye nibuka bose yaba abatutsi cyangwa abahutu because each of them went through what i went through and i’m able to relate to them.I respect every unjustly perished soul equally. interahamwe was just a portion or section of hutu ideologists driven by fanaticism same was rpf tutsi ideologists.hence it’s not the entire composition of an ethnic group that must stereo-typically be perceived as responsible of evil acts perpetrated by a certain group therein.

    • Nibyo, hashobora kubaho ingengabitekerezo y’Abahutu bashaka kwica Abatutsi nk’uko hashobora kubaho ingengabitekerezo y’Abatutsi bashaka kwica Abahutu. Ideology of Genocide irashoboka rero ku mpande zombi.

      Tujye rero twamagana ingengabitekerezo ya GENOCIDE dutekereza ku mpande zombi, buri wese yiyumve ko bimureba, bitareba uruhande rumwe gusa. Hari ba extremists b’abahutu nk’uko hari ba extremists b’abatutsi. Abo ba extremists rero aho baturuka hose tugomba kubarwanya kugira ngo batazongera kudutobangira igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish