Digiqole ad

Hateguwe ibitaramo bizenguruka Intara n’Umugi wa Kigali byiswe ‘Rwanda Turn Up’

 Hateguwe ibitaramo bizenguruka Intara n’Umugi wa Kigali byiswe ‘Rwanda Turn Up’

Tuyisimire Olivier uyobora Preeminence ltd

Mu ntangiriro za Kanama 2017 kugeza muri Nzeri 2017, hateguwe ibitaramo bigomba kuzazenguruka Intara n’Umugi wa Kigali mu rwego rwo gukomeza gukundisha abanyarwanda umuziki wabo.

Tuyisimire Olivier uyobora Preeminence ltd

Ibyo bitaramo byateguwe na Preeminence ltd ikompanyi nyarwanda isanzwe ikorera mu Bubiligi ifite n’icyicaro mu Rwanda.

Tuyisimire Olivier uyobora iyo company, yabwiye Umuseke ko umuziki w’u Rwanda urimo kugenda utera imbere. Bityo ko nk’abanyarwanda muri rusange bakwiye gukunda ibyabo kurusha uko bafitiye urukundo ibihangano byo hanze.

Mu ntego z’iyo company, akaba ari uko yabona abafatanyabikorwa benshi bose bagomba kuyitera ingabo mu bitugu bakarushaho kwagura umuziki w’abanyarwanda.

Ati ”Buri munyarwanda aho ari hose ku isi akwiye guha agaciro muzika yacu kuko mu myaka iri imbere ishobora kuba uruganda rukomeye rwatunga benshi biganjemo urubyiruko”.

Ni muri urwo  rwego iyo company yifashishije abahanzi basanzwe bafite amazina akomeye mu Rwanda mu bitaramo bizazenguruka intara zose.

Ibi bikazaba ari umwanya wabo wo kuganiriza abanyarwanda b’ingeri zose ku byo bakwiye kubafasha ndetse nabo bakagira ibyo babasaba.

Muri abo harimo Bruce Melody, Bull Dog, Social Mula, Oda Paccy na Platini & TMC bagize itsinda Dream Boys.

Nk’uko bitangazwa na Preeminence ltd, aba bahanzi bazaririmbira i Musanze, Kayonza, Huye na Kigali. Ku itariki ya 12 Kanama ‘Rwanda Turn Up’ izakorerwa i Musanze, kuwa 19 kanama -Kigali muri Parking ya Petit Stade naho tariki ya 26 bibere i Kayonza.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish