Digiqole ad

Habineza yabwiye ab’i Muhanga ko agiye gusubiza igifaransa agaciro

 Habineza yabwiye ab’i Muhanga ko agiye gusubiza igifaransa agaciro

Mbere y’uko atangira ibikorwa byo kwiyamamaza Dr Frank yabanje gusuhuza abana.

Frank Habineza umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ku mugoroba w’uyu wa kane yiyamamarije mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga yabwiye abaturage ko ururimi rw’igifaransa rugiye kujya ku rwego rumwe n’icyongereza.

Mbere y'uko atangira ibikorwa byo kwiyamamaza Dr Frank yabanje gusuhuza abana.
Mbere y’uko atangira ibikorwa byo kwiyamamaza Dr Frank yabanje gusuhuza abana.

Mu Murenge wa Nyarusange Habineza Frank yahageze saa kumi yibanze kuri za gahunda zitandukanye avuga ko zitanogeye abaturage muri zo hakaba hari na gahunda yo kwiga ururimi rw’igifaransa Guverinoma itigeze ishyiramo imbaraga.

Habineza yavuze ko  kuba ngo abarimu benshi mu Rwanda barasabwe kwigisha mu  cyongereza batararwize aribyo  bituma ireme ry’uburezi rirushaho gusubira inyuma.

Habineza ati “Ni gute umuntu utarize icyongereza ategekwa kugitangamo amasomo kandi nawe ubwe ntacyo azi? Nimungirira ikizere mukantora mu kwezi kwa Nzeli nzasubizaho urwo rurimi nzamure n’umushahara wa mwalimu.”

Uyu mukandida kandi avuga ko  muri aka Karere ariho ku ivuko rye bityo ko  n’ubutaka bwa Se na Sekuruza aribwo azaheraho yisubiza mbere y’uko ngo asubiza ubw’abaturage.

Yavuze ko gahunda yo guhinga igihingwa kimwe ahantu runaka ituma abantu batabona umusaruro bifuza, we ngo azasubiza abaturage ubutaka (kuko ubu ubutaka ari ubwa Leta) maze babukoreshe icyo bashaka.

Habineza yongeyeho ko naramuka atowe nta mukozi wa Leta  uzongera kweguzwa ahubwo ko uzaba ufite amakosa azajya ayabazwa yisobanure ku byo ashinjwa.

Mu bindi Habineza yavuze ko azitaho ngo ni mafaranga ya Leta bamwe mu Bayobozi mu nzego zitandukanye bagiye banyereza hashingiwe ku igenzura ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, aho ngo yasanze 40% by’amafaranga ya Leta yaranyerejwe n’abo bayobozi, aya ngo azayagaruza.

Muri uyu Murenge wa Nyarusange Frank Habineza yasanganiwe abantu biganjemo urubyiruko n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza.

Yakiriwe na Perezida w'ishyaka Green Party Gasangwa J. Luc ku rwego rw'Akarere ka Muhanga.
Yakiriwe na Perezida w’ishyaka Green Party Gasangwa J. Luc ku rwego rw’Akarere ka Muhanga.
Urubyiruko rw'abanyeshuri mu mashuri abanza nirwo rwari rwiganje muri iki gikorwa
Urubyiruko rw’abanyeshuri mu mashuri abanza nirwo rwari rwiganje muri iki gikorwa
Dr Habineza na Madame basuhuza abaturage bo muri Nyarusange.
Dr Habineza na Madame basuhuza abaturage bo muri Nyarusange.
Dr Frank n'umufasha we , E.S w'ishyaka hamwe na Gitifu w'umurenge wa Nyarusange
Dr Frank n’umufasha we , E.S w’ishyaka hamwe na Gitifu w’umurenge wa Nyarusange
Habineza yishimanye n'urubyiruko
Habineza yishimanye n’urubyiruko

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

8 Comments

  • Niko se bahu, bariya bana se bananiwe kwemeza ababyeyi babo ngo baze muri campaign ya Habineza, ubwo bazabasha kubumvusha ko bagomba kumutora ra ???☺☻☺☻☺☺☻☺☺☻

  • Ako kantu ko gusubiza igifaransa muri éducation ni kazima,iyaba na Président Kagame ya kunvaga,yatorwa,akagasubiza muri programme yo kwigisha byaba byiza.ikindi uburyo abanyeshuri mu nzego zose bimuka byaba byiza bisubiwemo.Murakoze

    • Igifaransa najyaga ngipinga ejo bundi numva ahantu bavuga ko French&English ari zo ndimi zonyine ku Isi zivugwa ku migabane yose (officially speaking)

  • hhhh ubwo butaka bwa sogokuru uvuga ko nutorwa uzahita ubwisubiza ubu bufitwe nande ra? Uramenye ntuzateze amakimbirane uzura akaboze kuko kugirango tugire ubu bwiyunge ureba habayeho koroherana no guharirana. N’inzira y’inkiko ariko irashoboka kandi kurenganurwa ntibisaba kuba uri perezida! Igitekerezo cyo kwigisha igifaransa cyo rwose ugisangiye n’abatari bake ariko utubwire niba nibura wowe uri kukiga. Good luck.

  • c’est une langue très belle le francais.umwana wanjye ntiyakwiga mu rundi rurimi rutari igifransa.

  • Igifaransa kirakajyana nabanyiracyo .

  • Najye ndabyifuza nubwo abana bajye bakuze bize mu cyongereza birambabaza. Muzehe wacu NYAKUBAHWA Paul KAGAME azatuvuganire igifaransa gisubireho.

  • nimurwanire indimi z’abandi! colonization iracyabarimo.(mind colonization,…)

Comments are closed.

en_USEnglish