Digiqole ad

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yakiriye Miss w'u Rwanda 2014

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2014, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette ari kumwe n’Abayobozi b’Uturere, Abayobozi b’inzego z’umutekano, Abakozi b’Intara n’Abayobozi b’Imirenge bakiriye Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe ndetse na Miss Popularity, Yvonne Mukayuhi bakomoka muri iyi Ntara.

Miss Akiwacu Colombe (i buryo), Guverineri Uwamariya (hagati) n'abandi bayobozi.
Miss Akiwacu Colombe (i buryo), Guverineri Uwamariya (hagati) hamwe n’umuyobozi w’ingabo

Uyu muhango wo kubakira wari ugamije kubashimira uburyo baheshejeishema Intara y’Iburasirazuba mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2014.

Muri uyu muhango Guverineri Uwamariya yabwiye aba Nyampinga ko byateye ishema ubuyobozi ndetse n’abaturage b’Intara y’Iburasirazuba bose bari bahagarariye.

Mu mpanuro Guverineri Uwamariya yahaye ba Nyampinga bombi, yabasabye gukomeza kwitwara neza no kubera urugero urundi rubyiruko.

Yagize ati “the sky is the limit” ugenekereje mu kinyarwanda bivuga ngo “Ikirere niyo nsharo” mu rwego rwo kubabwira ko bakomeza kugira intego mu buzima ndetse bagaharanira kuzigeraho kuko kuba barabashije kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bazagera no ku bindi birenzeho.

Guverineri Uwamariya yari yaje gushyigikira abakobwa be ku munsi wo gutora Miss Rwanda 2014.
Guverineri Uwamariya yari yaje gushyigikira abakobwa be ku munsi wo gutora Miss Rwanda 2014.

Guverineri kandi yabasabye kuba abari b’urugero, bagaharanira kutarangwaho inenge ndetse n’imwe mu myifatire mibi ijya igaragara ku bari, ishobora gutuma batatira igihango bagiranye n’Abanyarwanda babatoye.

Miss Colombe Akowacu ndetse na mugenzi we Yvonne Mukayuhi bijeje aba bayobozi ko bazakora ibishoboka byose bakabera urundi rubyiruko urugero ndetse no gushakisha icyaruteza imbere.

Miss Colombe by’umwihariko yavuze ko yiteguye gufatanya n’ubuyobozi muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere  igihugu.

Ifoto y'urwibutso ya ba Nyampinga bombi nyuma yo kwakirwa n'intara bakomokamo.
Ba Nyampinga bombi nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi n’intara bakomokamo.
DSCN0519
Abayobozi basabye ba Nyampinga gukomeza kuba intangarugero

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bien fait maman governeur il faut encourager les filles !

  • Kariya kambaye ikanzu ko ndeba ari ihogiza ra, abatoye bagendeye kuki koko!!??

  • Uyu ni miss Rwanda koko?!! wagira ngo ni miss w’ikigo cya secondaire

  • Uyu siwe Miss Rwanda nabakobwa beza buzuye kweri muzabisubiremo nta Miss twarabigaye cg muzasubizeho uwavuyeho .

    • wowe keza uvugango basubizeho uwavuyeho.buri wese agira igihecye kandi ubwiza si kuruhu gusa kuko aburuhu nibenshi.ese woweko utajemo?mujye mureka ishyari nawe mumureke aryeho.

      • Dushaka Miss abantu bose batangarira bakabaririza Miss ukonje nta Miss urimo baribeshye uyu se azagera he ? ?? asa nimodoka bamuhaye musubiremo mutore Miss nya miss .

  • Iki gitekerezo governor yagize ni inyamibwa bitere. ibi bitume n’abandi bayobozi bakira abantu baba bahesheje ishema uduce bakomokamo.

  • Ooh, ubu erega ibyo mwita ubwiza ni relatif, kuko icya mbere ni mu mutwe ndetse n’ikinyabupfura ningeso zikwiye. naho ikimero cyuzuye ubuhemu n’ubugoryi ndetse nubupfapfa ibyo ni ubusa. tx

    • Ariko se Rutikuzi we, muri ibi byose uvuga, ni ikihe uyu mu miss yahize bagenzi be bahataniraga ikamba? Ku bwiza se? Mu gusubiza ibyo bamubajije se? Mu biki? Nibwira ko abantu baba bakwiye kugira akanya gato ko gutekereza, imbere yo kwandika ibisa n’inzozi!!!

  • iriya photo ya mbere, ndabona uriya musirikare bari kurebana icyoroshye ahhhh

  • Turashize!!!!! miss nakabuno nkak’ihene yurir’urugo?Ahaaa

    • Yewe uri sugabo koko ntawakurenganya.

  • Governor ndamushimiye pe! Kariya kana (Colombe) karakeye pe. Yarushijeho kuba mwiza yambaye gikobwa!!! Uyu mubyeyi-yobozi yagize neza guha bariya bana impanuro pe!

    • None se yigeze aza kukubwira ngo umunere? kuba miss n’ akabuno bihuriye he??!!! ubwenge bwawe niba buba mu kibuno ntabwo n’ abandi ariho buba!!1

      • Ibyo wanditse se bihuriye he n’ibyo Richard yanditse. bagufatire hafi!!!!lol

  • iki gikorwa ni cyiza kuko Miss colombe&yvonne bahesheje icyubahiro intara y’iburasirazuba

  • abavuga nabi nishyari mumureke buriya nyine Imana yamutunze inkoni kdi nyine nigihe cye rero sinumva impamvu mutamuha mahoro ko byarangiye se , ariko kd hari nimpamvu bamutoye uko ameze kuriya ,muge mwirinda kugira sympaty cyane sibyiza

    • Ahubwo se Rina, hatabayemo sympathy (tutazi icyo yavuyeho), wa mugani wawe, uyu mu miss yajyaga gutorwa? I doubt…Niyo wivugira amarangamutima basi…

  • Njye ndabona gouverneur n’ubwo amaze gukura nawe yaba miss da! icyo jury itakwemera ni imyaka ye gusa. naho ibindi arabarya!!! hahahahaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish