Digiqole ad

Gutsindwa kwa Rayon Sport ntaho bihuriye na Ruswa ya APR FC

Ni umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda hagati ya  Rayon Sport na APR FC kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata, umukino warangiye ari 2 bya Rayon Sport kuri 3 bya APR.

Umukinnyi St Preux Lionel amaze kwishyura Rayon
Umukinnyi St Preux Lionel amaze kwishyura Rayon

Nkuko bisanzwe umukino hagati ya APR FC na Rayon Sport uba wagiye uvugwaho byinshi, umukino wo kuri iki cyumweru bikaba byari byavuzwe ko abakinnyi ba Rayon Sport bagurishije umukino (gufata akantu) n’ikipe ya APR FC.

Nyuma y’umukino umutoza Jean Marie Ntagwabira akaba yatangarije itangazamakuru ko ikipe ye yatsinzwe kuko itabashije kurinda neza izamu ryayo.

Umutoza wa Rayon Sport yagize ati “Mwabonye ko ibyari byavuzwe ko twariye akantu atari byo, umukino watangiye uryoshye dufite ishyaka tunatsinda ibitego 2. Kuba twatsinzwe ni uburangare bwo kurinda izamu twagize”.

Ikipe ya Rayon Sport nyuma yo gutsindwa na Kiyovu mu mukino wa shampiyona wabanjirije uyu 1-0, ikaba yari yakaniye umukino wa APR FC ndetse ku munota wa 4 w’umukino umukinnyi Sina Jerome yari yamaze kunyeganyeza inshundura, nyuma gato yongera kurunguruka uko Bakame ahagaze ashyiramo igitego cya 2 ku munota wa 15.

Karekezi Olivier yariyazonze abinyuma ba Rayon Sport
Karekezi Olivier yariyazonze abinyuma ba Rayon Sport

Ikipe ya APR FC imaze iminsi ibasha Rayon Sport yaje gukanguka maze ku mutwe watewe nyuma y’iminota itanu gusa y’igitego cya 2 cya Rayon, umukinnyi ukomoka muri Haiti St Preux Lionel wigaragaje cyane mu mukino, ariko akaza kwerekwa ikarita itukura umukino wenda kurangira, yahise agombara igitego ku munota wa 20, igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Abafana ba Rayon Sport bakomeje gusenga ariko amasengesho yabo umenya atumviswe, kuko umukinnyi Lionel no 9 wa APR FC yahise akuramo igitego cy’ikinyuranyo nyuma y’iminota micye igice cya kabiri gitangiye biba 2-2.

Umutoza wa APR FC akaba yatangarije abanyamakuru ko ikipe ye yarangaye nyuma ikikosora ariko bitewe n’uko izi icyo iharanira.

Umutoza wa APR FC Brandt
Umutoza wa APR FC Brandt

Ernie Brandt wa APR FC yagize ati “Twarangaye dutsindwa ibitego 2 hakiri kare, ariko kuko twakinaga nk’abashaka igikombe twabyishyuye turanatsinda”.

Uyu mutoza ukomoka mu Buholandi akaba yirinze kuvuga ku ikarita itukura ya Lionel. Yisobanura agira ati “Ntabwo nzi ibyo yabwiye umusifuzi, ndaza kumubaza”. Bivugwa ko Lionel yaba yatutse umusifuzi wo kuruhande Kabanda, nawe amusabira ikarita itukura.

Umunota wa 77 w’umukino waje kuba mubi ku ikpe ifite abafana benshi dore ko Stade Amahoro yari hafi kuzura ibitari biherutse, umukinnyi ubusanze ukina hagati muri APR FC Kabange Twite akaba yazamukanye umupira atsinda igitego cya 3 kuri APR cyari icyagashyingura cumu.

Umutoza Jean Marie Ntagwabira akaba yatangaje ko ikipe yakoze ibishoboka byose ikananirwa gutsinda umukino.

Umutoza wa Rayon Sport, J.M Ntagwabira
Umutoza wa Rayon Sport, J.M Ntagwabira

Ntagwabira ati: “Utemera gutsindwa si umukinnyi. Sinarenganya umuzamu n’undi mukinnyi wese”. Ku bijyanye n’ibyo kuguma cyangwa kuva muri Rayon Ntagwabira mu ijambo rimwe ati: “Muzambaze iki kibazo shampiyona irangiye!”

APR FC amanota 3 yakuye kuri Rayon Sports yahise ayicaza ku ntebe y’icyubahiro aho iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46 n’imikino 21 imaze gukina, Police FC yahise ijya ku mwanya wa 2 n’amanota 44 ariko yo ikaba ifite imikino 20 imaze gukina.

 

Kuri Stade Regional i Nyamirambo Kiyovu Sports yatsinze y’ishyura igitego yari yatsinzwe na Espoir FC, umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze ibitego 2-1 Espoir FC.

Umufana wa Rayon ugendera ku mbago afite impungenge
Umufana wa Rayon ugendera ku mbago afite impungenge

Ese Rayon Sport yaba izihorera mu mukino w’igikombe cy’Amahoro izakina na APR FC?

Ngo nubwo Rayon Sport yansinzwe ariko ntibazayivaho
Ngo nubwo Rayon Sport yansinzwe ariko ntibazayivaho

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • reyo naho mwaragera geje ntaburyo mwahembwa mugitondo ngo mubone imbaraga zo gukina nagikundiro ikipe ihembwakare ikarya kare igakora imyi tozo kare naho mwebwe muhembwa mutinze mukarya nabi kandi mutinze naho muragera geza ahubwo ndetse naho mwarababago peee!!!!!!

    • ESE uwo uvuga abakinyi batagombaga gukina ba APR YIRENGAGIJE KO HARIHO UMUKINO WABAHUJE NA ESPOIR RUSIZI CYANGWA YARAZI KO BANDIKIWE KUDA KINA NA RAYON SPOIR

  • Ni gute Lionnel Preux yakinnye kandi twari tuziko atagomba gukina none se iyo umukino usubitwe amakarita aba ateshejwe agaciro kayo muza dusobanurire kuko abakinnyi b’ APR benshi bakinnye kandi iyo udasubikwa nabwo baba barakinnye

  • barya ubugari na dodo .ariko se ko ari gikundiro mwagiye mubagemurira cg buri mukire yitange kuzajya atunga umukinnyi umwe maze turebe niba muzadutsinda. yewe ngo uwatsinze ntaho yagiye.

    • ako nshuti urakagira inka nabana.

  • Aba rayon ariko ko badakoma ra? uru rubuga ni urwanyu nimugire icyo mubwira abafana ba APR

  • Rayon yari iya Kera sha naho abubungubu barajandajanda. Poku, Ndike, Mapike, Rongine, Pierro, Bayingana nabandi.

    Noho utwo twana twuyi munsi

  • niko sha Iyakaremye FIDEL we.GIKUNDIRO ni RAYON mwe muri IBIKONA muteteri. niyo tutarya cyangwa ngo duhembere igihe Rayon izahora ari Gikundiro mumitima yaBanyarwanda. wivanga amadosiye rero mwe muri IBIKONA nimutezekuba GIKUNDIRO

    • Gukundwa se utagaragaza imbaraga bikumariye iki?

  • APR oyee !!Rayons nizere ko yemeye ko ibitego byose byagiyemo neza nta cyamahugu.

  • ariko abareyo muransetsa cyane gukina umu pira byarabananiye ahubwo mwahi ndutse abasifuzi mwese ngaho nimunyemeze uburyo Lionel atagombaga gukina uriya mukino? murashaka ko ariya manota bayabihera? nimuru shinge niba mwiyizeye!!! ariko inama nziza nabaha nimwiturize mudaseba incuro zirenze imwe.

  • Yewe naremeye kweri,abafana ba RAYON babyinye mbere y’umuziki,gusa abafana ba rayon bari mu karere ka RWAMAGANA,umurenge wa NYAKARIRO bihangane!

  • Byonyine kuba Ntagwabira yarisobanuye ngo gutsindwa nta Ruswa yari irimo, ahubwo mugomba kuririraho mwibaza impanvu yabivuze! Ni ubwambere avuze iryo jambo, kandi siyo match yonyine atsinzwe! Ntakuntu nkumutoza watoje APR yari kwemera gusubiza abakinnyi bose inyuma, ngo bakinishwe 1/2 terrain kandi ari ikipe azi neza imikinire yayo! Muri iyi minsi Rayon ikennye, Ntagwabira umuhaye agafaranga ntiyakanga sha! kandi staff ya APR yose ndetse no kugera kuri ba boss ni inshuti magara za JM, no kumusaba byonyi favor yo gutwara amanota 3 birahagije ngo ayibahe, byaterwa na boss wabivuze! Ikindi kandi Police yari guhita ibatwara igikombe iyo bibeshya bagatsindwa! Nikimenyimenyi murebe ukuntu umukino wa Police na Isonga urimo amanyanga menshi, nubu banze kunvikana uburyo uzakinwa, kuko bashatse gutera mpaga Isonga FC, babanza kwitonda ngo barebe uko umukino hagati ya APR na Rayon uzagenda! Babonye bigenze uko babigenjeje, none bari kugaraguza agati Police, ngo itegetswe gukina uwo mukino w’isonga!! Ubwo nabwo nibaramuka bemejwe gukina ku ngufu, muzacunge imisifurire yawo muzambwira!

  • ariko ubundi mbere yo kwandika mubanza gusoma amategeko agenga imyandikire ya coment?mufite amagambo mabi mukanwa kanyu mujye mugira discipline mu mvugo zanyu.APR ntabwo ari ubwambere ibikoze ayo ni amateka ashaje kandi na Rayon irabizi uretse abasakuza gusa bajye batuza.

    • Ubwo rero wowe ukoresheje amagambo meza da?! Ni nde se usakuza? hahahaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish