Digiqole ad

Gutora Perezida ni ngombwa kuko bifitiye akamaro nyir’ugutora

 Gutora Perezida ni ngombwa kuko bifitiye akamaro nyir’ugutora

Dr Christopher Kayumba, umusesenguzi mubya Politike.

Ku matariki ya 03 na 04 Kanama 2017, Abanyarwanda baba mu mahanga no mu Rwanda bazatora Perezida wa Repubulika ku nshuro ya gatatu, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  yo mu 1994. Nubwo benshi batoye muribyo bihe, ariko si benshi bazi impamvu n’akamaro ko gutora. Impuguke Dr  Kayumba Christophe yabwiye Umeseke impamvu buri Munyarwanda ugejeje imyaka yo gutora agomba kwizitabira itora rya Perezida.

Dr Christopher Kayumba, umusesenguzi mubya Politike.
Dr Christopher Kayumba, umusesenguzi mubya Politike.

Mubifuza kuzahatana muri aya matora, harimo na Perezida uriho ubu Paul Kagame uzaba wiyamamariza manda ya gatatu.

Hari benshi bibaza ngo “kuba Paul Kagame yaragaragarijwe n’Abanyarwanda ko bamushaka, byari ngombwa ko Leta isohora miliyari zirenga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zijya mu matora kandi abaturage baragaragaje uwo bashaka. Ese amatora yari ngombwa?”

Dr  Kayumba Christophe, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’itangazamakuru ndetse akaba n’umusesenguzi wa Politike, yatubwiye ko uko biri kose aya matora yari ngombwa kubera y’uko ariko itegeko nshinga ribivuga.

Ati ″Niko bimera muri demokarasi, amategeko agomba gukurikizwa, ibi nibyo bita ″Rule of law″, ubuyobozi bugendera ku mategeko bukurikiza ibyanditse mu Itegeko Nshinga n’ubwo abaturage bose babisaba mu buryo busanzwe bandika amabaruwa, ibyo ntabwo bishobora gutuma amatora ataba.”

Dr Kayumva asobanura ko kuba Itegeko Nshinga riteganya uburyo Perezida wa Repubulika ajyaho, kugira ngo abone ingufu ziva mu Itegeko Nshinga.

Ati ″Ingingo ya kabiri y’Itegeko Nshinga ivuga ko abaturage aribo baba batanze ubwo butegetsi. Biriya byabaye muri ″référendum″ bahindura ingingo ya 101 kugira ngo habe manda ya gatatu, ntabwo aribyo biha Perezida ububasha, biriya bituma habaho manda ya gatatu kuko ubundi ntabwo Itegeko Nshinga ryayiteganyaga, ahubwo ryateganyaga ukuntu bibaye bisabwe uko byamera″.

Manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame irangiye ntihabe amatora, haba ibyo bita ″constitutional crisis″ cyangwa se ″icyuho″, niyo mpamvu rero hagomba kuba amatora kugira ngo habeho isimburana ry’ubutegetsi bikurikije itegeko nshinga.”

Perezida wagiyeho atowe n’uwagiyeho adatowe, inshingano n’imikorere yabo byaba bitandukanye?

Dr Kayumba avuga Perezida wagiyeho atowe aba afite manda y’abaturage, aba agiyeho byemewe n’amategeko.

Ati ″Uwagiyeho atowe aba akoresha ingufu ahabwa n’abaturage. Uwagiyeho adatowe aba adakurikije amategeko, ntabwo aba afite izo ngufu z’abaturage ni ukuvuga ko biba ari ibintu by’igitugu ibyo rero ntabwo ari Demokarasi″.

Muri Demokarasi gutora Perezida bivuze iki ku baturage ?

Dr Kayumba Christophe avuga ko gutora bivuze y’uko umuyobozi nka Perezida wagiyeho ashyizweho n’abaturage, ibyemezo byose afata aba abifashe mu izina ryabo kuko baba bamaze kumushyiraho ngo abakorere.

Ati  ″Icyemezo afashe ni nk’aho abaturage baba bagifashe kiba gifite icyo mu cyongereza bita ″legitimacy″, ni ukuvuga ko kiba gifite ishingiro rishingiye ku baturage. Ikindi bivuze ni uko ubwo buyobozi kubera ko bufite ishingiro ry’abaturage buraramba kandi butuma haza amahoro kubera ko abaturage baba bavuga bati: nitwebwe twamushyizeho″.

Uyu musesenguzi kandi avuga ko gutora Perezida bituma habaho umuco wo kujya ku butegetsi hakurikijwe amategeko n’umuco wo gusimburana ku butegetsi hakurikijwe amategeko, bigatuma kujya ku butegetsi hakoreshejwe ingufu bivaho.

Ati ″Uzi ko hari ibihugu ubutegetsi busimburana abantu babanje kurwana, ibyo rero ntabwo ari ibintu byiza″.

Urubyiruko cyangwa umuturage udatoye aba ahombye iki?

Dr Kayumba avuga ko umuturage udatoye aba ahombye uburenganzira bwe, kuko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko buri Munyarwanda wese ufite imyaka 18 afite uburenganzira bwo gutora.

Ikindi ngo ahomba, ni uko atabasha kwihitiramo umuyobozi bahuje ibitekerezo kandi uzashyiraho amategeko azamukemurira ibibazo.

Ati ″Ubundi umuntu wese ujya gutora yakabaye atora umuntu akurikije uwo yabonye ufite porogaramu n’ibitekerezo bimeze nk’ibye, uzashyiraho gahunda na za politiki zikemura ibibazo afite. Iyo umuturage adatoye aba ahaye ingufu abandi bazatora kandi wenda badahuje ibitekerezo cyangwa badahuje ibibazo kumuhitiramo abayobozi, kandi iyo umuyobozi yamaze gutorwa waba wamutoye cyangwa utamutoye, politike zose azashyiraho zizamugiraho ingaruka″.

Dr Kayumba agasaba by’umwihariko urubyiruko kujya rwitabira amatora kuko iyo rudatoye bituma hashobora kujyaho umuntu uzashyiraho za politiki zidakuraho ibibazo bafite byaba iby’akazi, ibibazo byo kwiga, ibibazo bya ruswa.

Ati″Nkibaza ko umuturage usanzwe ushaka kugira ngo mu gihugu cye hajyeho politiki zishingiye ku myemerere ye agomba gutora″.

Umuturage utuye mu Mujyi wa Kigali witwa Nteziryayo Saver twaganiriye, we yatubwiye ko aya matora asanga byari ngombwa kugira ngo bahamye ibyo bifuzaga binyuze mu matora.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Sibyo kuko uzitirirwa intsinzi arazwi. Ku bifuzaga gutora undi mukandida ntacyo bibamariye uretse guta igihe n’amafaranga.

    • Ibyo uvuga ubishingira kuki? iyo myumvire yawe iri hasi nk’umusambi, kuba wumva ko umukandida azatsindwa ntibisobanuye guhagarika amatora.
      Kuvuga ngo uzitirirwa intsinzi nawe ni ikigaragaza imitekerereze yawe iri hasi, kuki wumva ko azayitirirwa?
      Ibitekerezo nk’icyawe bituma hari abantu benshi badatera imbere, ngo ntitwagira gutya kuko bizagenda gutya…. mujye munaryama ntimubyuke kugira ngo mudakora mugasaza! Pagari we

      • Muvandimwe wikwiteranya na Claude kuko ibi mu Rwanda turabimenyereye kandi si kuri perezida Kagame gusa.Gucisha make ngo bucye kabili.

      • Wowe Claude, icyo mvuze kitumvikana ni iki ? Abari bashyigikiye abakandida batemejwe na Komisiyo ntibazirirwe bajya gutora. Kandi ntimuzabatorere. Ikigoyemo ni iki ?

    • sha ubwo urahaze kandi umurengwe usiginzara.ubwo she icyo about bakandida bawe bazanye Niki NGO turebereho.None arubatse asizirangi ashyizemo plafo arapavomye agize ngo akomeze amarembo yurugo namwe NGO reka! Muragahinduka!!

  • ariko mfite akabazo k’amatsiko kugirango umuntu yitwe impuguke bisaba iki?ese Dr uwo yize iki ni itangazamakuru cg ni politiki?

  • Nanjye nkawe njya nibaza uwamugize impuguke muri politiki? Yahug use ryari muri politiki? Ahuguwe na nde?

  • Muri kwiyamamaza dufite Andou Mwanda udusobanurira mu cyongereza no mu Kintarwanda tukagira uyu.Ikipe ndabona ihagaze neza…Ntimuzatore ikijuju muzatore icyatsi mutora ingirakamaro Paul Kagame.

  • Docteur Kayumba ati “Uwagiyeho adatowe aba adakurikije amategeko, ntabwo aba afite izo ngufu z’abaturage ni ukuvuga ko biba ari ibintu by’igitugu”. Ubwo arashaka kutubwira ko Kagame aba Prezida muri 2000 ariko byari bimeze se?

  • Mu Rwanda urabanza ugafata ubutegetsi, wakumva washinze ibirindiro ntawe mugihanganye ukabona gukoresha amatora. Abaparmehutu babanje guhirika umwami babifashijwemo n’ababiligi muri 1959, ariko bakoze amatora muri 1961. Habyarimana yahiritse Kayibanda muri 1973, ariko amatora ya mbere yiyamamajemo yabaye muri 1978. FPR yahiritse ingoma ya Habyarimana na Guverinoma y’abiyise abaaatabazi muri Nyakanga 1994, ariko amatora ya mbere yabaye muri 2003. Ubusesebguzi bwa Kayumba se ubwo ntacyo buzi kuri ayo mateka?

    • Reka da! Ibya 1961 nabyo byari coup d’Etat. Kayibanda se ntiyatorewe kuba Prezida muri Nyakanga 1962?

      • Oya nyabwo yari kudeta kuko bisa nibyo Kagame yakoreye Bizimungu usibyeko uyu yahise ajya mabuso.

    • Muri ayo manjwe yanyu ntukazanemo abademocrates. Kuva 1959 kugera 1962 harimo imyaka 3 gusa.

    • Harya ibibiri muri ya mateka bashaka ko ababyeyi bigisha abana babo nkuko babisabwa na Murekezi? Cyangwa bazavugako ibimuri kuvuga arugupinga muterwa nipfunwe mufite muterwa n’amarasao yabatutsi mwamennye muri 1994? Ko ubuturi muri leta yubumwe nubwiyunge. Ko u Rwanda kuva 1959 rwari rwarapfuye rukongera kuzuka muri 1994.Nkuko njya mbyumvana abayobozi benshi.Abanyarwanda bari barishwe na bwaki,Batiga, batuye muri nyakatsi nta terambere bagira bibera mu bwicanyi nomukuvangura amoko nakarere.

  • Nukuri hari abateye nkabo MWe Rut na Hit mumyumvire yabo ntanakimwe babona kubandi mbese imyumvire yabo nukunenga mbese nibyo bibanezeza gusa.Niyo mufatanyije ntimutera kabiri batakwihindutse.Ntabwo mugomba kudukereza mwiterambere.Muza regereta.

  • MASOBONA NDABONA UZI UTUNTU KOMEZA KWAYO MATEKA!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Hari ibyo mbona nkabona bidakwiye :

    1/ NEC kuki itabona ko hari ikintu kiswe ngo ibiganiro byabo bita IMPUGUKE ,bajya kuri TVR bagasenya abandi ba Kandida , amagambo yo guca intege abayoboke babo cg se abashaka kubayoboka bijyanye n’imigabo n’imigambi yabo ,bakabikora ba Nyirubwite badahari ngo nibura bisobanure?!!! Ese biriya si ukwica amatora ? Abo mwita impuguke bajya kuri TVR gupfobya no gusebya abandi bakandida ,mubonako Abanyarwanda ari injiji kuburyo bakurikira propagande yabo ???? Ese kuki mudatekereza ko abo bita Impuguke bataribuvuge ibijyanye n’amarangamutima yabo cg bijyanye n’aho babogamiye bagasenya abandi nk’ibyo bamaze iminsi bavuga ?

    2/ Kuki Abatanze Candidature zabo iyo bazanye ibyangombwa bisabwa kugirango yemerwwe ,kuki mudahita mubigenzura ngo mumubwire ibituzuye cg se ibirimo amakosa , mukazategereza igihe hazaba hasigaye iminsi micye ngo deadline irangire ,noneho abe aribwo bajya gukosoza utwo dukosa ??????

    ————–
    Abanyarwanda ntago dukeneye abatwereka uwo dutora kuko ,bafite ubunararibonye mu mateka y’u Rwanda busumba amashuli y’abo mwita impuguke ,bazi Uwabagirira akamaro.

    Mureke amatora abe mu mucyo kdi rwose mworohereze buri mu Kandida kugera aho yiyamamaza maze amahitamo y’Abanyarwanda azabe ariyo atanga igisubizo.

    • Ndemeranya nawe ku kijyanye n’impuguke, usanga zidasesengura kinyamwuga ahubwo nazo zigasa nizikina politique.

      kuri NEC ntacyo twayishinja kuko igihe uzaniye candidatire yawe niho bahita banakubwira ibyo ubura, uzakwirikirane urebe abo ba candidat bose basohoka kuri NEC babwiwe ibyo batazanye, nukuvuga ko byose biterwa n’umu candidat uko yihuse kubona ibyo yasabwe.

    • Ubivuze neza izi ntampuguke zirimo cyangwa se ninjiji zize iryo jambo nditiye ahandi siryanjye.Izi mpuguke zitagira na esprit critique ni mpuguke nyabaki? Izi nizo zoreka igihugu kwikubitiro iyo kigeze mu mahina.

  • impuguke hahahaaaaa! Rwanda waragowe!

Comments are closed.

en_USEnglish