Digiqole ad

Gutangira kwa GoTV hatarebwe ubushobozi bwayo byateye ikibazo muri StarTimes

Ibi byavuzwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri Star Times mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa mbere mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda bafite insakazamashusho (Televiziyo) zifashisha ifatabuguzi ry’iyi sosiyeti impamvu habaye ibibazo byo kitabona amashusho neza mu minsi ishize.

Muhire Hussein ushinzwe ubucuruzi n'imenyekanishabikorwa muri Star Times
Kamanzi Hussein ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Star Times

Kamanzi Hussein yagarutse ku bibazo ikigo akorera cyatewe n’itangizwa ry’ibikorwa bw’isosiyete nshya ya GoTV ngo yatumye ubwinshi bw’amashusho n’amajwi bakoreshaga baha serivise  abakiriya babo bugabanuka.

Impamvu ngo ni uko GoTV yaje igahita ihabwa uburenganzira bwo gukora batabanje kureba ububasha ifite bwo gutangaza amashusho n’amajwi, byatumwe yohereza amashusho n’amajwi byinshi ku buryo byabereye imbogamizi abakiriya ba Star Times bituma batabona serivise bari basanzwe bahabwa nk’uko byatangajwe na Kamanzi.

Uyu muyobozi yabwiye abanyamaukuru ko kuva babona iki kibazo bakimenyesheje inzego bireba kandi ko RURA (Rwanda Utility Regulation Authority) yabijeje ko nta kigo cya Leta cyangwa icyigenga kizongera gufungura kitabanje gupimwa ubushobozi bwacyo kugira ngo bitazateza ikibazo ku mikorere y’ibindi bigo byari bisanzwe muri ako kazi.

Yagize ati “GoTV yafunguriwe imirongo idakorewe isuzuma bituma imirongo yacu icika intege ntiyabasha kugera ku bakiriya bacu cyane cyane abatuye mu duce twa Gatsata, Kivugiza, Rebero, Gahanga, Masaka , Kabeza ariko cyane cyane mu duce twa Nyamirambo.”

Yongeyeho ko kubera ko ikigo akorera gikorana na Televiziyo y’u Rwanda ndetse n’ibindi bigo by’itumanaho harimo na TV 10 kandi kikaba cyaragezweho na ziriya ngorane, byatumwe abareba ziriya Televiziyo batazibona neza.

Yongeyeho ko ikigo akorera cyashyizeho uburyo abaturage bafite ibibazo bazajya bohereza ubutumwa bugufi cyangwa bagahamagara kuri nomero zihariye kugira ngo bahabwe ubufasha bakeneye, muri izo harimo 0783274553 y’umuyobozi wa Star Times.

Star Times ni ikigo c’itumanaho cyatangijwe mu Rwanda guhera  ku tariki ya 26 Kanama 2008, kuva icyo gihe kugeza ubu giha serivise z’itumanaho Abanyarwanda barenga ibihumbi 86 mu gihugu hose.

GoTV yo  ni isosiyete y’itumanaho ry’amajwi n’amashusho ije vuba mu Rwanda ariko ikaba yari isanzwe ikorera mu  bihugu umunani by’Afurika birimo Ghana, Malawi, Kenya, n’ibindi.

Leta y’u Rwanda iherutse gutangiza uburyo bushya bwo kureba amashusho n’amajwi ku nsakazamashusho, bwiswe ‘Digital system.’

Ubu buryo bufatwa nk’ubuzihutisha imikorere ya serivise zitangwa  n’ibitangazamakuru bikoresha amashusho mu Rwanda.

Star Times ariko yateganyije icyumweru cyo gusobanurira abafatabuguzi bayo icyakorwa ngo babone serivise neza uko bazifuza, iki cyumweru cyiswe ‘Open Week’  kizatangira ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Sebastian Gashugi ushinzwe Tekinike muri Star Times
Sebastian Gashugi ushinzwe Tekinike muri Star Times
Abanyamakuru basiobanurirwa impamvu z'ibibazo Star Times yahuye nabyo
Abanyamakuru basiobanurirwa impamvu z’ibibazo Star Times yahuye nabyo
Abanyamakuru babajije icyateye ibi byose n'ikigiye gukorwa ngo bikosorwe
Abanyamakuru babajije icyateye ibi byose n’ikigiye gukorwa ngo bikosorwe
Umwe mu bayobozi wa Star Times wari  mu kiganiro
Umuyobozi mukuru (CEO)wa Star Times Hans Huo  mu kiganiro

NIZEYIMANA Jean Pierre
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubwo se musobanuye ko iherezo ryabyo ari irihe? none se urwanda n’akarima ka star times? nkaho bakongereye imbaraga none ngo nuko haje uwohereza amajwi n’amashusho byinshi???? sha reka nyivemo nigurire GoTV kabisa, iyi mikorere irarambiranye.

  • hari project , programs zishyirwahanze, ari nziza cyane in nature , ariko zitarakorewe ubushakashaki ngo bare kuri imikorere(feasibility ) yazo , ariho usanga nkiz za GoTV zigira imbogamizi nizi mumigendere yayo yakaye myiza

  • Ni bakireke kibe kirindagirariraho mu buroko,narwo si ruto. harya ngo abatutsi bazabanyuza iyubusamo bagerehe ? ariko se ubu we ntiyaciye iyubusamo agaruka aho atarazi ko azongera kuhakoza ikirenge, za nkotanyi zari zaramuhahamuye ubu ngirango mpaka zimwizaniye tu yoooo gaseke weee ngo avuka ikibirira harya yeee isuku igira isoko ,ingabire kibirira ,mugesera kibirira,mwararutanze pe ,harageze ko mwegera uwiteka cyangwa mugahitamo shitani.

  • ibi bisobanuro ntabwo binyuze kuko niba umuntu afite ubushobozi bukurenze ntabwo ariwe uba afite ikibazo kandi si na rura ifite ikibazo ahubwo dukwiye gukomeza gahunda ya BYE BYE NYAKATSI.

  • NABAGIRA INAMA YO KUGANA CANAL SAT BYOSE HAMWE NI 55,000RWF HARIMO NA ABONNEMENT Y’UKWEZI …PARABOLIQUE YO BAYIGUHERA UBUNTU

  • Mu Gatsata rwose dufite ikibazo gikomeye. Kurebe TVR ubu ntibigishoboka kubera ko amashusho acigakurika buri kanya. Ubundi ukabona ngo “no service”.

    Ibi rwose birarambiranye, STAR Times yari ikwiye kurangiza iki kibazo, bitabaye ibyo abantu barayivamo.

Comments are closed.

en_USEnglish