Digiqole ad

Gushinja u Rwanda sibyo bizakemura ibibazo byaCongo – Mushikiwabo

Minisitiri w’ububanyinamahanga w’u Rwanda wari uhagarariye u Rwanda mu nama ku bibazo byo mu karere yaberaga i Nairobi yongeye kwibutsa ko ibibazo bya Congo bidakwiye kubazwa u Rwanda, kandi ko ibibazo bya Congo umuti wabyo washakirwa mu nzira z’amahoro.

Ministre w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda

Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda

Mu nama ya International Conference on the Great Lakes Region (ICGLR) abayobozi bari bayirimo bavuze ko umwanzuro w’ingabo za MONUSCO wo guha amasaha 48 abitwaje intwaro mu gace kegereye Goma, ubangamiye ibiganiro byo gukemura ibibazo mu mahoro.

Biteganyijwe ko ayo masaha arangira uyu munsi ku isaha ya saa kumi za nimugoroba, izi ngabo zikaba zari zavuze ko zizahita zikoresha imbaraga, ibintu abanyecongo kugeza ubu ngo baba bategerezanyije ubwoba bwinshi bw’imirwano ikunze gutuma bahunga.

Ministre Mushikiwabo mu nama i Nairobi akaba yaratangaje ko ingufu za gisirikare nta gihe zizakemura ibibazo bya Congo nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Eastandard.

Ministre Mushikiwabo yemeza ko kandi kuba Congo ihora ishinja u Rwanda ibibazo byayo ntacyo bimaze kuko bidakemura ikibazo ahubwo biteza ubwimvikane bucye n’imibanire idahwitse hagati y’ibihugu byombi n’ababibutuye.

Icyo u Rwanda rwakomeje gutangaza ko rwikanga kuri Congo ni umutwe wa FDLR washinze imizi mu burasirazuba bw’iki gihugu, u Rwanda ruvuga ko Congo nta bushake bufatika igira mu kurwanya uyu mutwe, ndetse hambere rukaba rwarareze muri UN ko ingabo za Leta ya Congo zagize ubufatanye n’abarwanyi ba FDLR mu ntambara barimo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo Raymond Tshibanda we akaba yarabwiye Reuters ko imvururu zibera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa hakaba kure y’umurwa mukuru ari ikimenyetso kigaragaza ko impamvu zituruka hanze y’igihugu.

Aka karere k’uburasirazuba bwa Congo kakaba mu ntangiriro z’uyu mwaka karabaruwemo imitwe yitwaje intwaro igera kuri 24 irimo cyane cyane irwanya Leta ya Kinshasa ndetse n’irwanya Leta ya Bujumbura, iya Kigali n’iya Kampala.

Aka karere k’uburasirazuba bwa Congo nyamara kakaba ariko konyine ku Isi karimo ingabo nyinshi (zisaga 17 000) zaje kubungabunga amahoro no kurind aabaturage.

Abaturage ba Congo ariko basaga 90 000 bakaba bamaze guhungira imirwano itewe n’izo nyeshyamba zitandukanye, muri Uganda n’u Rwanda.

Abakuru b’ibihugu by’akarere mu nama ibahuza bashyizeho inzira zitandukanye zishingiye ku biganiro zo gushaka umuti w’iki kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo ugira ingaruka ku bihugu bituranyi.

Umuryango w’Abibumbye ariko ukaba nawo waratekereje gukoresha imbaraga wohereza ingabo zidasanzwe (Force Intervention Brigade) zo kurwanya iyo mitwe yose, nubwo ababikurikirana bavuga ko M23 ngo ariyo irebwa cyane kuko ubu ariyo ivugwa.

Izo nzira zose abatuye aka karere bategereje kureba iha amahoro arambye abanyecongo n’abaturanyi babo.

BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW

en_USEnglish