Digiqole ad

“Gukorera hamwe byafasha urubyiruko guhanga udushya”- Shyerezo Norbert

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Shyerezo Norbert arasaba urubyiruko gutinyuka rugahanga imirimo kandi rugakorera hamwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, ngo ibi byatuma habaho guhanga udushya nk’uko yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi mu biganiro by’urubyiruko byabereye ku Kimisagara.

Shyerezo Norbert, Umuhuzabikorwa wa NYC
Shyerezo Norbert, Umuhuzabikorwa wa NYC

Ibi biganiro byari byifujwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga mu mahanga rugize itorero ‘Indangamirwa’ n’urubyiruko ruhagarariye urundi muri UN, bamwe mu rubyiruko rwabashije guhanga imirimo rwabasangije ubuzima bugoye rwanyuzemo n’amatunda ayo magorwa yajekubyara.

Urubyiruko rwatambagijwe ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara rubasha kwerekwa serivise nyinshi zihabwa urubyiruko kandi ku buntu.

Izi serivise zihabwa urubyiruko zirimo izo kubafasha kwiga uburyo babyaza umusaruro ikoranabuhanga rya Internet bashaka akazi, kubaha ubumenyi bwisumbuye ku bwo bafite mu bujyanye no gukoresha mu dasobwa, ndetse hari n’abiga kudoda no gukoresha imashini zitera borudero ku myenda.

Umwe mu bari bigisha ubudozi yatangarije Umuseke ko gahunda iriho ari iyo kwigisha Abanyarwanda ubudozi ku buryo ku isoko bazasimbura Abanyamahanga bakoraga ubudozi bugezweho mu Rwanda, cyane ngo ubudozi bukorwa n’Abanyasenegali mu Rwanda.

Indi serivise yeretswe urwo rubyiruko rwiganjemo urwiga cyangwa rwize mu mahanga, ni ijyanye no kwigisha urubyiruko kwirinda no kurwanya icyorezo cya SIDA, (VTC Servise).

Umukozi uhagarariye gahunda ya VTC mu kigo cy’Urubyiruko rwa Kimisagara, yabwiye urubyiruko ko mu byo bakora basaba urubyuko kwipimisha ubwandu bwa SIDA ku bushake, kwifata, gukoresha agakingirizo ariko bakanabagira inama yo kwisiramuza dore k obo batabikora.

Mukeshimana Seraphine yatangarije Umuseke ko buri kwezi bakira abajene 300 nibura baza kwipimisha muri hagati ya batatu na batanu ngo bakaba bagaragaraho ubwandu bw’agakoko ka HIV gatera SIDA.

Yadutangarije kandi ko mu mbogamizi bahura nazo, abakobwa batajya batinyuka gusaba udukingirizo, ikindi gikomeye ni uko hari bamwe baza kwipimisha bagasanga ari bazima ariko nyuma basubirayo bagasanga baranduye.

Ibi ni byo bituma Mukeshimana abwira urubyiruko ati “Aho umujene ari hose yakagombye kumenya uko ahagaze, usanze ari muzima akubaha inama za muganga kandi n’uwanduye agafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA neza uko abisabwa.”

Mutsindashyaka Marcel afite mikoro, Umuhoza Snadrine na Alexis bose bamaze kugera ku rwego rwiza mu guhanga imirimo
Mutsindashyaka Marcel afite mikoro, Umuhoza Snadrine na Alexis bose bamaze kugera ku rwego rwiza mu guhanga imirimo

Nyuma urubyiruko rw’Indangamirwa rwaje kuganirizwa na Marcel Mutsindashyaka, umaze kugera kuri byinshi ku myaka 25 y’amavuko akaba ari umuyobozi wa UM– USEKE IT Ltd ikora itangazamakuru n’ikoranabuganga, hari kandi Alexis Rugema washinze ISTAY CONNECTED na Umuhoza Sandrine washinze ikompanyi ikora ibijyanye n’Ububaji.

Aba bajeni bose uko ari batatu basangije abandi ibyo bagezeho n’inzira ndende banyuzemo, n’aho ubu bamaze kugera.

Benshi muribo bagaragaje ko batangiriye hasi cyane batangirana ubwenge bwabo nk’igishoro ariko ubu babasha kwinjiza za miliyoni. Umuhoza Snadrine yavuze ko batangiriye ku mafaranga 100 000 gusa ariko ubu ngo bamaze kugera ku rwego rwo kwinjiza abarirwa hagati ya miliyoni 1,5 na miliyoni 3.

Umuseke urabategurira inkuru zicukumbuye kuri aba bajene bamaze gutera imbere, Umuhoza Sandrine wamamaye ku maradiyo mu butumwa busaba urubyiruko kwitabira imyuga, na Alexis Rugema washinze ISTAY CONNECTED.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko yasabye aba bagize Itorero Indangamirwa biganjemo abiga hanze y’u Rwanda ko guhanga akazi bidasaba byinshi ko ahubwo icy’ingenzi ari ugutinyuka.

Yagize ati “Ntiwamenya imbogamizi ziri mu kintu utagikoze.”

Shyerezo Norbert yatangarije Umuseke ko uburyo nk’ubu bwo guhuza urubyiruko rukaganira ku mishinga ifitiye igihugu akamaro byafasha mu guhanga udushya.

Yagize ati “Ibi byungura urubyiruko ubumenyi bigatuma ibitekerezo bafite babibyazamo ibikorwa bitanga umusaruro.”

Iyi gahunda yo gusangira amateka mu rubyiruko ngo ikazava i Kigali ikanagera n’ahandi hose mu Rwanda.

Shyerezo Norbert yanasabye urubyiruko rwiga hanze kuzirikana amateka y’u Rwanda aho ruba ruri dore ko ngo hari abagera iyo mu mahanga bakiyahuza ibiyobyabwenge, bitewe no kunanirana bagasubizwa mu Rwanda baje amara masa.

Nkuranga Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko we yavuze ko urbyiruko rufite ibitekerezo bazarushyigikira kubibyaza umusaruro.

Bamwe mu banyeshuri b'Indangamirwa bateze amatwi inama z'urubyiruko rumaze kwiteza imbere binyuze mu guhanga akazi
Bamwe mu banyeshuri b’Indangamirwa bateze amatwi inama z’urubyiruko rumaze kwiteza imbere binyuze mu guhanga akazi
Uyu ni umwe mu bajene bafite icyerekezo cy'iterambere akaba yiga kudoda imipira
Uyu ni umwe mu bajene bafite icyerekezo cy’iterambere akaba yiga kudoda imipira
Aba bakobwa na bo harimo abafite n'abana ariko n'ubwo batagize amahirwe yo gukomeza kwiga bumva ko imyuga izabateza imbere
Aba bakobwa na bo harimo abafite n’abana ariko n’ubwo batagize amahirwe yo gukomeza kwiga bumva ko imyuga izabateza imbere

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish