Digiqole ad

Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro birashoboka, abashaka ko mvaho ndabumva… – Kagame

 Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro birashoboka, abashaka ko mvaho ndabumva… – Kagame

Perezida Kagame avuga ijambo mu nama ya Biro Politiki ya RPF-Inkotanyi ku cyumweru

Perezida Paul Kagame avuga ko mu Rwanda guhererekanya ubutegetsi mu mahoro bishoboka, gusa akavuga ko iyo ari intambwe ikwiye guterwa igihugu kimaze kugira umudendezo ndetse ubukungu bw’abagituye bwatejwe imbere. Ni bimwe yatangaje mu ijambo ryamaze isaha n’iminota 20 mu nama ya Biro politiki ya FPR-Inkotanyi yateranye ku cyumweru.

Perezida Kagame avuga ijambo mu nama ya Biro Politiki ya RPF-Inkotanyi ku cyumweru
Perezida Kagame avuga ijambo mu nama ya Biro Politiki ya RPF-Inkotanyi ku cyumweru

Muri uyu mwaka Abanyarwanda hafi miliyoni enye basabye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda guhindura Itegeko Nshinga, kugira ngo Perezida Kagame akurirweho inzitizi yamubuza kongera kwiyamamaza muri 2017, nk’uko Inteko Ishinga Amategeko yabitangaje.

Nk’uko ibivuga, Inteko yagendeye kuri ubu bushake, itera intambwe ubu Itegeko Nshinga ryaravuguruwe ndetse nta gihindutse kuwa gatanu tariki 18 Ukuboza riratorwa muri referendum.

Abanyarwanda bacye, na bamwe mu bategetsi b’ibihugu byo mu mahanga cyane cyane iby’Uburayi na Leta Zunze ubumwe za Amerika bagaragaje ko batishimiye izo mpinduka mu Itegeko Nshinga basaba muri 2017 Perezida Kagame atakwiyamamaza.

Abifuza ko agumaho bavuga ko bifuza gukomeza mu rugamba rw’iterambere, kuko yabashije gukura u Rwanda ku rwego rw’igihugu cyagaragazaga ibimenyetso ko cyasenyutse (failed state), akarugeza ku rwego rw’igihugu gitanga ikizere muri Afurika nk’uko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye aherutse kubivuga.

Ibirenze kuri ibi ariko ngo guhitamo kw’abanyarwanda niko gukwiye kuba imbere yo guhitirwamo n’abandi.

 

Perezida Kagame we abivugaho iki?

Mu by’ingenzi mu kiganiro cy’iminota hafi 80 yagejeje ku nama ya Biro Politiki yaguye ya RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yavuze ko aha agaciro impamvu ikomeye yatumye Abanyarwanda bifuza ko Itegeko Nshinga riruta andi mategeko rihinduka, binyuranye n’ibyo abantu bamwe bari bategereje.

Kagame nk’uko yabigaragarije mu nshingano yari yahaye abanyamuryango ba RFP-Inkotanyi mu mwaka wa 2012, yifuza ko habaho impinduka, ndetse hari n’impamvu ituma habaho impinduka; Gusa, ngo impinduka zigomba gushingira ku ituze n’amahoro arambye (stability), kuko ntawakora impinduka ashaka ibibazo, ahubwo ayikora kugira ngo ibe yakomeza cyangwa yakongera ibyagezweho.

Perezida, yavuze ko kuva ibi biganiro ku mpinduka byatangira, buri muntu wese yagize icyo abivugaho, ndetse ngo n’abanyamahanga bitareba bagize icyo babivugaho.

Ku ruhande rwe, ati “Icyo nagerageje gukora kubindeba, ni ugutega amatwi kandi amatwi yanjye arumva bisanzwe no ku buryo budasanzwe, mfata umwanya nkumva ngateka amatwi kugira ngo ku bindeba nanjye ningera ku gufata icyemezo ngifate kibe kinyuze,…mfashe icyemezo gishingiye ku kuri uko nkumva, uko abandi bumva ukuri nabo bazabiheraho bafata ibindi byemezo.”

Kugeza ubu ariko, Paul Kagame ntaremeza niba azongera akiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika muri 2017, cyangwa atazabikora kuko yivugiye ko azafata umwanzuro nyuma y’amatora ya referendum.

Perezida Kagame yavuze ko inzira impinduka zirimo kubanza kunyuramo, zigamije kugira ngo Abanyarwanda bumve neza niba icyo bakora gifite ishingiro rihagije, atari ibintu by’amarangamutima gusa, bumva ingaruka zabyo ugereranyije n’ingaruka zo kutabikora kugira ngo bafate inzira ibabereye kurusha izindi.

Ati “Abanyarwanda muri referendum nibo bafite icyo bazavuga cyerekana impungenge bafite, cyangwa icyo bashaka gukora, icyo bifuza. Ni uguha abantu umwanya kugira ngo bajye ku ruhande bashaka.”

 

Ibirimo kuba bifitanye isano n’amateka y’u Rwanda

Perezida yavuze ko gusubiramo Itegeko Nshinga, referendum n’ibizayivamo byose, nta kuntu byatandukanywa n’amateka y’u Rwanda, ndetse nta n’uko wabitandukanya n’amahame asanzwe ayobora abantu muri Politiki arimo Demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ubwisanzure, n’ibindi…

Ati “Ibyo byemezo byose bifatwa bishingiye ku mwihariko w’u Rwanda, ariko bitiyibagiza uko akarere, Afurika n’Isi yose biteye,…Ibiyobora Sosiyete bigendera ku ndangagaciro nyinshi, bishobora kuba byihariye ku Rwanda, ariko ntibivuze ko bidafitanye isano n’ibiba ahandi hose ku Isi.”

Aha niho yasabiye ko n’ibitekerezo bindi bitari iby’Abanyarwanda nabyo bigomba guhabwa agaciro, kugira ngo bifashe mu gufata ibyemezo, nubwo imyanzuro Abanyarwanda bafata ireba u Rwanda, kuko u Rwanda ruba mu Isi rusangiye n’abandi.

Kagame avuga ko ikibazo ari uko ya mahame arimo Demokarasi,uburenganzira bwa muntu, n’ibindi mu magambo bifite ubusobanuro bumwe, ariko byagera mu kubishyira mu bikorwa, ku nyungu z’abantu cyangwa ibihugu bashaka kugeraho bigahabwa ibisobanuro bitaribyo cyangwa bitandukanye.

Ati “Niyo mpamvu bafata urugero rw’abaturanyi, bakavuga ngo nti mureba, abaturanyi byagenze gutya, buriya no mu Rwanda niko bizagenda….ntabwo aribyo.”

Kagame akavuga ko bitangaje kuba ibihugu biteye imbere byigisha ko abantu bakwiye kugira uburenganzira bwo kwihitiramo no kwigenga, hanyuma babikora bagahindukira bakababwira ko badashobora kwihitiramo, ko bakoreshwa…. ko bahisemo nabi n’ibindi.

Ati ”Abantu ushaka kubahindura abawe, abawe nibo bakwiye kugenera abandi uko babaho cyangwa uko batekereza!

Ntabwo ba Banyarwanda bakiri abantu, abantu babaye babandi, wawundi uvuga ngo u Rwanda turashaka kurubona ruteye rutya, cyangwa dukwiye kuba turushyira indorerwamo imbere yarwo tukarwibonamo, rukwiye kuba ruteye nkatwe, kuki mu ndorerwamo nagaragara nkawe? Kuki mu ndorerwamo rugomba kugaragaza isura y’undi muntu itari iy’u Rwanda?”

Arongera ati “Kwiha agaciro bikwiye kuba umuco wacu, nibyo bikwiye kuba bituranga ibihe byose,…ibizava muri referendum….u Rwanda…. Abanyarwanda, ikintu dukwiye kuzigezaho kizatugeza kure, gihinyuza ibi bindi byose, ni ukwiha agaciro.”

 

U Rwanda ntirugomba gushingira ku muntu umwe

Kagame yabwiye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ko nyuma ya referendum buri wese abigizemo uruhare, abantu bakwiye kuganira kugira ngo bagire gahunda (plan) y’igihe kirekire, aho kujya bahora bahangayitse buri musozo wa manda y’umukuru w’igihugu bibaza niba avaho cyangwa agumaho.

Ati “Igihugu kigomba kugira plan, harimo n’uko izi gahunda za politiki zigenda zigira ibyo zizana, n’ibyo zihindura ibintu bigakomeza,…tugomba gutekereza birenze imyaka 20,30.

Twakemuye ibibazo biremereye cyane, turashaka amajyambere, turashaka amahoro, turashaka ko na gahunda za Politiki zagira ibyo tuvaho tukagera ku bindi, tukagera ku bandi, binyuze mu nzira ifite amahoro,…buri wese agize uruhare, buri wese akora ibyo ashinzwe neza, twiha ka gaciro ntacyo tutakwigezaho.”

Kagame akibutsa Abanyarwanda ko bagomba kwiyubakira ahazaza heza habakwiriye bashaka, kandi buri wese yagizemo uruhare hadashingiye ku muntu umwe.

Ati “Ahubwo hashingiye ku ruhare rwa buri umwe, Kagame ahari cyangwa adahari,…tugomba kugera ku rwego aho ikintu kitazajya gihinduka tugahangayika, nyuma y’imyaka 10 urahangayitse, nyuma y’imyaka 20, nyuma y’imyaka 30 urahangayitse, Oya, ntabwo tuzahora duhangayitse, bigomba guhinduka byihuse mu buryo bushoboka.”

 

Guhererekanya ubutegetsi neza mu gihugu cyacu birashoboka

Perezida Kagame avuga ko ihame ryo guhererekanya ubutegetsi bukava ku muntu umwe bukajya ku wundi bikwiye kandi bishoboka mu Rwanda, ariko kandi bishoboka gusa mu gihe hari amahoro arambye (stability).

Ati “…Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ni ingenzi cyane,  ariko se ni ikintu cyikora? ntabwo bifite icyo bishingiraho? Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ntabwo byikora, ntekereza ko kugira ngo tugere kuri urwo rwego hari ibyo dusabwa.”

Aha Kagame akavuga ko atemeranya n’abavuga ko guhererekanya ubutegetsi ari ngombwa kuruta ibintu nk’ubwenegihugu (national identity) n’ubukungu bw’abatuye igihugu kandi aribyo byakabaye ishingiro ryo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Ati “Ahubwo sibyo byakabaye bituma habaho uko guhererekanya ubutegetsi mu mahoro?…Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro bishingira ku mudendezo wubatse kandi umudendezo nawo ushingira ku musingi wo kuba ushobora kumva no kwisobanukirwa uwo uriwe.

Wambwira ute ukuntu n’umukene abaho neza iyo ubutetsi buhererekanywa mu mahoro; Oya nta munyarwanda ukwiye kubaho mu bukene haba hari uguhererekanye ubutegetsi mu mahoro cyangwa bidahari.”

Perezida Kagame anenga ibihugu bimaze imyaka myinshi bihererekanya ubutegetsi mu mahoro ariko ugasanga abaturage babyo baragize ubukene nk’uburyo bwo kubaho; Ndetse n’ibihugu bikize bizwiho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kandi Demokarasi iteye imbere, ariko ugasanga bifite Miliyoni nyinshi z’abaturage babayeho mu bukene.

Ati “Ni ikihe gikwiye kuza mbere y’ikindi, ni uguhererekanya ubutegetsi mu mahoro? Ni ukubanza gukemura ibi bibazo by’ubukungu? Cyangwa ni ugukomeza kubitwarira hamwe kugira ngo byose uzabigerereho rimwe, aho gutunganya kimwe ariko kikaryamira ikindi?”

Kubwa, Perezida ngo nta gihugu na kimwe gikomeye kitaciye mu bihe bikomeye u Rwanda ruri kunyuramo, cyangwa kitafashe imyanzuro ikomeye rwafashe n’iyo rugomba gufata; ngo ni ikibazo cy’igihe gusa.

Ati “Twe tubara duhereye 1995, mbere yaho hari iki? Mu myaka 20 ishize, turasabwa kugera ku rwego nk’urw’abamaze imyaka 200, 100, 50, bahangana n’ibi bibazo. Bakavuga ngo ni ikibazo cy’umuntu umwe, kandi nabo mu mateka yabo hari igihe bashingiye ku muntu umwe,…kugira ngo babashe guha umurongo Sosiyete yabo.”

Amateka agaragaza ko ibihugu byinshi birimo n’ibihangange ku Isi, hari igihe byagezemo bikizirika ku bayobozi babyo kugira ngo babashe kubikura mu ntambara cyangwa babashe kuzamura ubukungu bwabyo.

Ati “Turagerageza natwe kubaka igihugu kigendera ku mahame asanzwe ya Demokarasi, kandi bizagerwaho, ni ikibazo cy’igihe gusa,… Ntabwo aho wifuza kugera uhita uhagera uko ubishatse, bitwara igihe, hari ibyo ugomba gukora,…Iyaba ibintu byose byashobokaga ukagera ku rwego rwabo kuri buri kintu, tuba twarabigezeho kuko nibyo twifuza.”

Ikindi yatunzeho urutoki, ni igitutu ibihugu byateye imbere bishyira ku bihugu bikennye ngo bigere ku rwego rwa Demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ibindi bamaze imyaka bubaka, nyamara bagashimishwa n’uko ibyo bihugu byahora bikennye kugira ngo bahore babigaburira.

Perezida Kagame ati “Mu gihe Imana ikitwitayeho, mutwizere turi kumwe namwe mu kurwana intambara nziza, kandi kurwana intambara nziza ntabwo bisaba kuba turi mu biro cyangwa hanze yabyo, hari uburyo bwinshi ushobora kurwanamo izi ntambara nziza.”

Perezida Kagame kandi asanga Abanyarwanda bari mu nzira nziza bakwiye gukomeza, aho kugendera kubyo abantu runaka kubw’inyungu zabo bashaka cyangwa ubwoba bwa bamwe kugira ngo bitazatuma bafata imyanzuro igendeye ku bwoba, ahubwo ngo bakwiye guharanira kubaka uburyo bwo guhangana n’ubwo bwoba bagakomeza gutera imbere.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Ooh mr president u give me hope everyday yes we are proud of u

  • Ariko Ntabwo KP atubwira niba abo bahererekanya ubutegetsi mu mahoro ariko bagakomeza gukena ko noneho iyo umuntu umwe abugundira aribwo baba bakize!

  • Nyakubahwa President niba Guhererekanya ubutegetsi mumahoro bishoboka muri uru Rwanda, nabashaka ko uvaho ukaba ubumva, tubabarire uveho rwose turabigusabye. Waba utanz urugero rwiza kandi wubatse umusingi ukomeye wa Demokarasi kuhazaza h’igihugu cyacu. NtaNarimwe kugundira ubutegetsi byigeze biba byiza, haba kugihugu cyangwa kuwabikoze. Murakoze!

    • Ndagira ngusubize Karimunda, nimba wasomye uko yavuze, guhererekanya ubutegetsi mu mahoro birashoboka, ariko nanone hariho kubuhererekanya igihe abaturage bawe babayeho ubuzima bwiza ntago guhererekanya ubutegetsi uri mu bukene aribyo ngombwa, ahubwo niba koko bishoboka yagumaho agakomeza kubaka igihugu kuko ntanubwo yahita akigeza aho twifuza mu myaka 20 gusa agomba gufata igihe kirekire. Kandi n’ibihugu bindi bikize byanyuze mu nzira nkiyo nawe arimo. Reka tumurekere ibyo ashoboye igihe Imana ikimudutije.

      • Ntabwo wumvise neza ibyo Karimunda yavuze: yibajije niba kuguma ku butegetsi kwa HE PK aribyo ubwabyo bizatuma abanyarwanda bakennye bava muri ubwo bukene. Umenye kandi ko mu byo abanyarwanda bakennye ndetse babuze kuva imyaka n’imyaka ari ukubona umukuru w’igihugu yibwiriza guhererekanya ubutegetsi mu mahoro. Ikindi nakubwira ukwiriye kumenya ko impinduka z’imitegekere nziza zikozwe mu mahoro nazo zigira byinshi zihindura zigatanga umusaruro mwiza mu kugeza abenegihugu aheza harushijeho. Ntugire ngo n’ibya wa mugani ngo wirukana uguguna igufwa ukazana urumira bunguri kuko umuco wo kubaha amategeko abantu bishyiriyeho nta gisa nabyo bitari ibyo kuvuga ngo abaturage basabye ngo ….None se abaturage bakangukiye rimwe ngo ingingo ya 100 y’itegeko nshinga kuko ariyo izabamara ubukene bamaranye iyo myaka yose, ko nta zindi ngingo z’iryo tegeko risumba ayandi yose bari bahagurukira rimwe ngo bagire icyo bazivugaho. Ubyakire neza kuko sinanga HE PK ndamukunda ariko zinamurutisha igihugu cyatubyaye twese aricyo Urwanda. Komeza uterimbere Rwanda Rwatubyaye

        • Nonese niba abona mumyaka 20 amaze kubutegetsi niba atarashoboye kumaraho iyo nzara, biragoye rero kunyunvisha ko ubu aribwo azakora ibitanza atakoze ikyogihe kyose.

      • “Guhererekanya ubutegetsi abaturage bakennye si byiza nkuko HE abivuga. Tugendeye ku mateka yacu, ni ubwa mbere twari tugize amahirwe ko ubutegetsi bwasimburana mu mahoro: Ingoma ya Cyami yasimbuwe na republika ya 1 nyuma y’umuvu w’amaraso n’umuyonga: u Rwanda rubura abantu (Abatutsi beshi barishwe abandi barahunga) n’imitungo irangirika. Rep I isimburwa n’iya II muri coup d’etat yahitanye bamwe mu banyapolitiki ba Rep I, biba nyuma y’iyicwa ry’abatutsi abandi bagahunga. Perzida Habyarimana na Rep ye bavaho; nyuma y’intambara na jenoside yakorewe Abatutsi (<1K barishwe), umutungo w'igihugu ukangizwa bitavugwa, Abahutu beshi bagahunga igihugu, u Rwanda rugashyirwa ku murongo wa FAILED STATE.
        Duhereye kuri aya mateka, biraboneka ko iyo haza kuba isimburana ku butegetsi mu mahoro, igihugu n'iyo cyaba gifite abakene ariko batekanye, iterambere barishakira hamwe nkuko imyaka 21 tumaranye na HE Kagame yabigaragaje, Imana ntakabuza yatujya imbere, iterambere mu bukungu, uburezi n'ubuvuzi tukabigeraho ntakomyi kandi tukima n'urwaho amahanga duhora tugerekaho ibibazo byacu.

  • uko mbibona itegeko nshinga nirimara gutorwa Kagame azavuga ko aziyamamaza nibamunenga avuge ko mwabitoye mubimusaba.

  • Gahunda yararangiye komeza utuyobore Perezida…..njye umukino nawusomye kera 34 Yeats to go

  • None azabuhererekanya ari uko abaturage bavuye mu bukene ? Ryari? niba imyaka 21 abaturarwanda bari mu bukene, ubwo nuko ibyo yagezeho ari byo bite. Nareke abandi bakomereze aho agejeje.

  • hatatukode kama misumali nywere zetu zitoke kicwani hatueze kurudi nyuma tutasonga mbere president wacu dukunda cyane wivuga byishi intego niyayindi wadutoje kuva tukiri ku murindi abarukunda ntituzagutenguha abo bazungu bikuvugisha meshi badatuma usaza tutaragera ku ntego. kandi nabo baratuzi nuko bigiza nkana bava amaraso kandi nabonye batinya nukubona uva amaraso komera ku muheto ntutinye please comment yanjye itambuke murakoze

    • Karungi ibyo kuva amaraso ubizanye ute muri iki kiganiro kivuga guhererekanya ubutegetsi ?

  • Paul Kagame azadutegeka kugeza twese tuvuye mu bukene. Ese tuzabuvamo ryali??? Hari uwambwira imyaka isigaye ngo tubuvemo?? Genda Africa uranshimisha. Ese ijambo kuva mu bukene risobanura iki?? Hari uwamfasha kuryumva neza??

    • HE PK ati ”…Bakavuga ngo ni ikibazo cy’umuntu umwe, kandi nabo mu mateka yabo hari igihe bashingiye ku muntu umwe…”’ Kubera iki ibintu bibi ibihugu bikomeye byanyuzemo (USA …) aribyo twahitamo tukabyigana tukabishakira inzira binyuzwamo n’ibisobanuro ARIKO byagera ku byiza by’ibyo bihugu bikomeye (Democracy, Human rights,…) tuti: URWANDA RUFITE UMWIHARIKO USHINGIYE KU MATEKA, ABANYARWANDA NTIBARAVA MU BUKENE n’ibindi bisobanuro binyuranye.

  • uzanyoborawese nzamwemera kuko bose ntahobataniniye ubutegetsibwose nikimwe ntanaho butaniye

  • Muzehe wacu uri umuyobozi mwiza turakwemera, abo bazungu bazajye guhinda mu bibareba. Umurongo wahaye iki gihugu urasobanutse. God bless Rwanda.

  • Mbega ijambo ryiza weee! Niba Imana ikidushyigikiye…
    Hari ngo abifuza ko HE avaho ngo kugira ngo adakoma rutenderi y’abazungu bakatwima inkunga cyangwa hakaduka akaduruvayo mu gihugu. Ariko mwasubije amaso inyuma koko mukareba aho tuvuye naho tugeze. Harya amahoro atuyoboresha twayanganya iki? Turaryama tugasinzira tutikanga ikibi, tukabyuka tujya guhahira imiryango yacu nta bwoba… Jye musabiye kutuyobora kugeza igihe azumva ananiwe. Nkunda ukuntu yifuriza abanyarwanda kuva mu bukene.
    Iwacu twari abantu basanzwe, nti twari abakire cg abakene twari hagati. Ariko twari dufite ibyibanze, icyo kurya, icyo kunywa, icyo kwambara, inzu yacu…
    Ariko nabonye n’abaturanyi babakene,
    Mu gihe cy’amahoro n’umukene abona umufungurira ariko mu gihe cy’ibibazo ntawutinyuka undi… Mureke kwibagirwa vuba.

  • Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ni ngombwa kandi ni ikintu cy’ingenzi mu Rwanda. Biranshimishije cyane kubona H.E Paul Kagame abibwira bariya banyamuryango ba FPR bari muri iriya nama.

    Ariko ikibazo nibaza ni iki: “Ese kugeza ubu habuze iki kugira ngo mu Rwanda abategetsi bajye bahererekanya ubutegetsi mu mahoro?”.

    Reka tugerageze kureba mu mateka y’u Rwanda uko byagiye bigenda duhereye ku gihe cya kera cy’ingoma ya Cyami.

    Mu gihe cy’ingoma ya cyami, umwami wategekaga u Rwanda yabaga aturutse mu bwoko bw’abatutsi kandi akaba aturuka mu muryango w’abanyiginya. Igihe yabaga amaze kwima, uwo mwami yagumagaho kugeza apfuye agasimburwa n’undi mwami ariko nawe uturuka mu muryango we. Bityo rero, byabaye uruhererekane kugeza muri 1959 aho umwami Rudahigwa yitabye Imana agasimburwa n’Umwami Kigeli Ndahindurwa. Uyu mwami Kigeli Ndahindurwa, ariwe mwami wa nyuma w’u Rwanda, yagize ibyago byo gukurwa ku ngoma ya cyami bitewe n’impamvu zitamuturutseho. Yavuyeho biturutse kucyo bise “REVOLUTION” ngo ya rubanda yabaye muri Ugushyingo 1959. Iyo “REVOLUTION” ngo ikaba yarabaye iturutse ku myivumbagatanyo y’abahutu ngo bumvaga barakandamijwe, kandi ngo bumvaga barahejwe no ku butegetsi.

    Umwami Kigeli Ndahindurwa amaze kuvaho, hajeho icyo bise Repubulika, hanyuma hatorwa Perezida wa Repubulika ya mbere ariwe Gregoire Kayibanda.

    Hari abavuga ko Mbonyumutwa Dominique ariwe wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda ariko ibi ntabwo aribyo, kuko Mbonyumutwa yashyizweho ngo abe Perezida w’agateganyo bamaze gukuraho umwami mu nama yabereye i Gitarama tariki ya 28/01/1961 (bamwe bise Coup d’Etat de Gitarama) kandi ibyemezo byafatiwe muri iyo nama ntabwo ONU yigeze ibyemera, ku buryo umwami yaje kuvaho habanje kuba amatora muri “Referndum” yabaye tariki ya 25/09/1961 ihagarariwe na ONU, iyo “Referendum” ikaba ariyo yemeje ku umwami avaho.

    Perezida wa Repubulika ya mbere rero ariwe Gregoire Kayibanda ytegetse u Rwanda kugeza muri 1973 ubwo yahirikwaga na Coup d’Etat yari iyobowe na Habyarimana Juvenal ari nawe wabaye Perezida wa Repubulika ya kabiri.

    Bavuga ko Kayibanda Gregoire mandat ye ya nyuma yo gutorerwa kuba umukuru w’igihugu yarangiye muri 1973 nk’uko byari biteganyijwe n’itegekonshinga ry’icyo gihe, ariko ngo Inteko ishingamategeko y’icyo gihe ifata icyemezo cyo guhindura itegekonshinga ngo Kayibanda Gregoire ashobora kongera kwiyamamaza. Ariko ntibyabahiriye kuko guhindura iryo tegekonshinga byabaye mu kwezi kwa gatanu 1973 hanyuma Kayibanada ahirikwa ku butegetsi mu kwezi kwa Karindwi 1973 amatora ntiyashobora kuba.

    Habyarimana Juvenal amaze gufata ubutegetsi muri 1973 nawe yabugumyeho kugeza muri 1994 aho indege yarimo avuye muri Tanzaniya yahanuwe akitaba Imana.

    Habyarimana amaze kwitaba Imana hashyizweho Perezida Sindikubwabo Theodore akaba yari Perezida w’agateganyo mu gihe u Rwanda rwari rwaguye mu kaga kubera ibyabaye muri icyo gihe birimo n’ubwicanyi ndengakamere (GENOCIDE yakorewe Abatutsi).

    Uwo Perezida w’agateganyo Sindikubwabo Theodore yahunganye n’icyo bise Guverinoma y’Abatabazi mu kwezi kwa karindwi 1994 bahungira mu gihugu cyitwaga Zaire akaba ari naho yaguye (yapfiriye).

    Nyuma ya Perezida Sindikubwabo Theodore haje uwitwa Perezida Bizimungu Pasteur washyizweho nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi mu Rwanda Uwo Perezida Bizimungu Pasteur yagize ibibazo bitoroshye bimuviramo gusezera ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2000, nyuma aranafungwa akatiwe imyaka 15 y’igifungo muri 2004, ariko aza kuva mu buroko muri 2007 ku bw’imbabazi, ubu akaba ari mu Rwanda ariko ntacyo avuga.

    Nyuma ya Perezida Bizimungu Pasteur hashyizweho Perezida Paul Kagame muri 2000 akaomeza kuyobora inzibacyuho kugeza muri 2003 ubwo yatorwaga ku mugaragaro n’abaturage nyuma y’uko hemejwe Itegekonshinga rishya. Iryo tegekonshinga rimwemerera kwiyamamaza mandats ebyiri gusa, buri mandat ikamara imyaka irindwi (7).

    Muri 2010 nyuma ya mandat ya mbere y’imyaka irindwi Perezida Kagame Paul yongeye kwiyamamaza atsinda amatora akaba ariwe ubu ukiyobora u Rwanda kuzageza muri 2017.

    Ese nyuma ya 2017 bizagenda gute? Byaba se bishoboka ko bwa mbere mu mateka y’u Rwanda abanyarwanda bashobora kubona undi Perezida wa Repubulika binyuze mu nzira y’uguhererekanya ubutegetsi mu mahoro muri uwo mwaka wa 2017?

    Perezida Paul Kagame se, muri 2017, aziyamamariza kongera kuyobora igihugu mu gihe “Referendum” igamije guhindura itegekonshinga izaramuka yemejwe n’abaturage tariki ya 18/12/2015??

    Muiri iriya “Referendum” yo itariki ya 18/12/2015 niharamuka hemejwe ko itegekonshinga rihinduka, hanyuma muri 2017 Perezida Paul Kagame Paul akaziyamamaza agatsinda amatora akemererwa kongera kuyobora kugeza muri 2024, ubwo se twavuga ko hazaba habaye ihererekanya ry’ubutegetsi/isimburana ku butegetsi mu mahoro? cyangwa abantu bazabyita ko Perezida yagumye ku butegetsi?

    Iki kibazo cyo mu Rwanda ni ingorabahizi, ibyo aribyo byose, abanyarwanda baca umugani ngo “ntawe ubeshya ku manywa”.

    Ubutegetsi mu Rwanda busa naho iyo umaze kubugeraho utamenya neza uko uzabuvaho, ariko ahanini bigaterwa n’uko n’abanyarwanda ubwabo batavugisha ukuri ngo bereke abo bategetsi igikwiye gukorwa mu nyungu rusange z’abenegihugu bose.

    N’ubwo bwose Imana dusenga itatwiyereka, ariko ndizera ko yumva amasengesho yacu, kandi Imana ikunda abanyarwanda nk’uko ikunda abandi bantu bose yaremye baba hano kuri iyi si. Niba Perezida Kagame Paul yaravuze ko gusimburana ku butegetsi mu mahoro mu Rwanda bishoboka, reka tubitege amaso, tureke kurambirwa, tureke gushyushya imitwe, tureke kumutega iminsi, ariko tunareke kumubeshya kandi natwe twibeshya.

  • muri macye nawe arivugira ko nta mahoro ahari kdi hari n inzara??

  • None se nkuko yabyivugiye, ibyiza suguhererekanya ubutegetsi mu mahoro? Niyirinde rero kuzagwa mu mutego abandi baguyemo ageze uwo muco mu Rwanda abanyarwanda bazabimwubahira we numuryango we.

  • Nukumenya niba abajyanama be, bavuga biturutse ku mutima. Ese batari muri iriya myanya bakomeza gushyigikira iyi process y’ihindurwa ry’itegeko nshinga?

  • Ariko ndumva atari mu Rwanda gusa byabaye! Jyewe ndumva iyi debate twayireka, agakomeza akatuyobora, abavuga bakavuga kuko n’iyo yabutanga ntibyababuza kuvuga

    Ben F.

  • twemere yuko nta plan in long term twigeze dukora along this 21 years.jye ndunva aho guhubuka duhererekanya ububasha mumahoro twaba duhubutse kuko ntabwo twigeze dutekereza ko harundimuntu watuyobora atari Kagame.nidukora ibyo abazungu badusabye twe tutabona impanvu impanvu yabyo,twasenya ibyo twari tumaze kugeraho byose.tureke his excellence akomeze atuyobore,noneho dutangire turebe kuri atari kuzuru.kkuburyo azajya kurangiza natwe twaramenye icyo bita democratie.jye mumirebere yanjya iyo ndebye nzeza mbona nta tutazi icyo bita democratie.tuyizi kurugero rwa 0.005%,.kugeza ubu jye mbona ntana democratie dukeneye pe.our critical thinking point is very low.inama nuko twabanza tukiga tukamenya icyo democratie bisobanura.fin bref Kagame Paul nakomeze atuyobore niba tudashaka gusenya ibyo twari tumaze kugeraho.

  • Ibi byose bizagaragara muri referandum kuko aho bigeze nta kibisubiza inyuma. Murata umwanya wanyu for nothing. Ibitekerezo byanyu muri referandum please .

  • HE yari akwiye kutumara amatsiko: ese ni tayari gutahererekanya ubutegetsi mu mahoro? Harasabwa iki? Hasigaye igihe kingana iki?
    NB: Hari abibwira ko iyo uvuze ko KP yava ku butegetsi ari ukuba inyangarwanda. Abanyarwanda bakeneye kubona abayobozi basimburana nta maraso amenetse. PK abidufashijemo bigashoboka, yaba atsinze ikindi gitego.

  • ngaho re ibi se bitandukaniye he na demokarasi responsable ya Muvoma.Dusimburane ku butegetsi nawe ugeho niba ubifitiye ubushobozi naho ubundi imbuto yo gukoma amashyi tuyime amayira.

Comments are closed.

en_USEnglish