Digiqole ad

Green Party yahawe icyemezo nk’ishyaka ryemewe mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu ku kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera Ibidukikije mu rwanda niho ryahawe icyemezo nk’umutwe wa Politiki wemewe n’itegeko rigenga imitwe ya politikimu Rwanda. Ribaye ishyaka rya 11 ryemerewe gukorera mu Rwanda. Green Party ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta.

Bizimana wari uhagarariye Green Party na Prof Shyaka Anastase uyobora RGB

Bizimana wari uhagarariye Green Party na Prof Shyaka Anastase uyobora RGB

Bizimana Jean Claude umunyamabanga mukuru w’iri shyaka yatangaje ko kuba iri shyaka ryakiriwe bimeze nk’umubyeyi wabyaye amaze ku bise amezi icyenda ariko ko bo bamaze imyaka igera kuri itanu.

Bizimana yavuze ko iri shyaka barishinze kuwa 14 Kanama 2008, ubu nyuma y’imyaka itanu bakaba aribwo bemerewe gukorera mu Rwanda nk’ishyaka ryemewe nubwo agaragaza impungenge z’uko ritazashobora kwitabira amatora y’abadepite muri Nzeli kuko habura umunsi umwe ngo gutanga abakandida birangire.

Umuhango wabereye ku kicaro cya RGB wari uyobowe na Prof. Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB (Rwanda Governance Board) wavuze ko babonye ubusabe kuwa 26 Nyakanga bagatangira kubwigaho guhera tariki 29 Nyakanga.

Prof Shyaka avuga ko bakoze iyo bwabaga ngo kuko tariki 30 z’uko kwezi bahamagaye abayobozi ba Green Party ngo babereke ibigomba kunozwa n’ubwo ngo bitagombaga kubabuza kubona ibyangombwa.

Mu ijambo rye Prof Shyaka Anastase yagize ati“Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) dushingiye ku bubasha duhabwa n’amategeko y’u Rwanda duhaye icyemezo cy’iyandikwa ry’ishyaka riharanira Demukarasi n’ibidukikije nk’umutwe wa politiki wemewe mu Rwanda”.

Prof Shyaka mu ijambo rye kandi yabwiye abayobozi n’abanyamuryango b’ishyaka rya Green Party ko ingingo ya 54 niya 55 by’Itegekonshinga bivuga ko umutwe wa Politiki utagomba gushingira ku kintu icyaricyo cyose kizana ivangura mu banyarwanda.

Bizimana Jean Clude akaba yijeje RGB ko ishyaka Green Party intego zaryo atari guca abanyarwandanda mo ibice.

Umuyobozi wa green party we yavuze ko ishyaka ryabo ritaje gutanya abanyarwanda , yasabye RGB kubaha indi minsi yo kwitegura ayo amatora n’abagomba kubahagararira.

Prof Shyaka Anastase uyobora RGB avuga ko bishimira ibyo bagezeho Ati “Twakoze ibyo twagombaga gukora ariko ntitwabwira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora guhindura itegeko.”

Bizimana ntiyemeza niba bazajya mu ihuriro ry’imitwe ya politiki kuko atazi niba nk’umutwe wa politiki utavuga rumwe na Leta bizabagirira akamaro,ndetse batazi n’uburyo ibitekerezo byabo byakwakirwa ndetse n’ubwisanzure burimo uko bungana.

Ariko ngo bazakomeza kugerageza kurengera ibidukikije kuko mu bidukikije asanga harimo n’abantu.

IMG_8667

Uhagarariye Green Party n’uhagarariye RGB nyuma y;uko iri shyakaryeme

IMG_8670

Mu muhango wo gusinya ku byangombwa bishya

IMG_8676

Bizimana ati ” Nk’ishyaka ritavuga rumwe na Leta turibaza icyo twakura mu ihuriro ry’imitwe ya politiki”

IMG_8678

Prof Shyaka yasabye iri shyaka kwirinda ibishobora gucamo ibice abanyarwanda

Photos/E Birori

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish