Digiqole ad

Gitwe: Wa musore w’Inzuki ku mutwe noneho yazanye Inzoka

Mu minsi ishize yatangaje abantu ubwo yamaraga amasaha 10 yikoreye inzuki ku mutwe we muri centre ya Gitwe mu karere ka Ruhango, yongeye gutungura abantu kuri uyu wa 06 Kanama ubwo yazaga atwaye inzoka y’incarwatsi.

Arerekana inzoka yazanye

Nyuma yo kuzana inzuki arerekana inzoka yazanye

Ni Jean de la Paix Habanabakize umusore w’imyaka 29, abantu bamaze kumwibazaho byinshi bamwe bati ni umurozi abandi ngo akorana n’amashitani, abandi bati ni ubuhanga bwe n’ibindi.

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa kabiri uyu musore yagaragaye i Gitwe afite inzoka mu ntoki ze abantu baje kureba ari benshi, bamwe bamukurikiye kugeza nubwo asubiye iwabo mu murenge wa Kabagali naho mu karere ka Ruhango aho asanzwe aba.

Tumubajije ikimugenza yagize ati “ Naje kwereka abantu ba hano i Gitwe ko usibye kuba nabakiza inzuki zabarembeje mbasha no kubagombora mu gihe bariwe n’inzoka. Umuntu wese muzumva yariwe n’inzoka muzampamagare mukize ubumara butazamuhitana.”

Habanabakize avuga ko ntaho ahuriye n’abarozi cyangwa amashitani, yabwiye Umuseke ko ari umurimo we w’ubuvumvu avanga gusa n’ubugombozi.

Yagize ati “ndamutse ndi umurozi ntabwo nabana n’abaturanyi amahoro, bose baranzi nta muntu numwe nahemukiye yewe ntawe nzahemukira, aka n’akazi kanjye abantu bagomba kumenya ko ntaho mpuriye n’amarozi”.

Inshiira yari yazanye ngo yayivanye mu ishyamba

Incarwatsi yari yazanye ngo yayivanye mu ishyamba

Iyi nzoka y’incarwatsi yagendanaga avuga ko ari inzoka nzima yavanye mu ishyamba akabasha kuyigumana akoresheje ubuhanga bwe bw’ubugombozi.

Uyu munsi ngo ntiwamupfiriye ubusa kuko yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa kabiri yabonye abantu bane bamusabye kubigisha iby’ubuvumvu n’ubugombozi ndetse n’abandi benshi basigaranye telephone ze bashobora kumuhamagaraho mu gihe babonye uwariwe n’inzoka.

Kuwa 29 Nyakanga 2013 yari yatunguye abantu benshi ku gasantre ka Gitwe ubwo yagendanaga inzuki nyinshi ku mutwe we. Ubu n’inzoka abo muri ako gace ngo azajya akiza abo zariye.

Uwo yayerekaga muri amballage yayikubitaga amaso agataruka

Uwo yayerekaga muri amballage yayikubitaga amaso agataruka

Abantu benshi bari baje kwihera ijisho uyu musore.

Abantu benshi bari baje kwihera ijisho uyu musore.

Photos/Damyxson

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

0 Comment

  • Uwo mutipe numurozi ahubwo yamaganirwe kure cyane, 

Comments are closed.

en_USEnglish