Digiqole ad

Gitwe:  Kaminuza ya Gitwe yibutse abatutsi bazize Jenoside mu 1994

 Gitwe:  Kaminuza ya Gitwe yibutse abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Kwibuka byabimburiwe n’ijoro ryo kwibuka.

Kaminuza ya Gitwe yifatanije n’ibitaro bya Gitwe n’ishuri ryisumbuye rya ESAPAG mu kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994, iyi Kaminuza yaboneyeho umwanya wo kuremera imiryango itatu iyiha inka zo kubunganira.

Kwibuka byabimburiwe n’ijoro ryo kwibuka.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyatangiye kuwa 12 Kamena 2017, aho hateguwe ijoro ryo kwibuka, ryitabiriwe n’abakozi, abanyeshuri n’abayobozi b’ibigo bitatu byashinzwe n’umuryango APAG.

Urubyiruko rwasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda n’Abanyarwanda kuva ku ngoma ya Cyami kugeza kuri Repubulika, aho Abanyarwanda mbere bari bunze ubumwe ariko nyuma Abakoloni baza kubiba urwango rukomeye bagendereye kubacamo ibice.

Nkuko byavuzwe na Prof. Nyagahene, Umwarimu w’amateka muri Kaminuza ya Gitwe yavuze ko igikorwa Abakoloni bakoze cyo gucamo ibice Abanyarwanda ari cyo cyatumye Abanyarwanda bica bagenzi babo kugeza aho Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu 1994.

Ibitaro bya Gitwe byifatanyije na Kaminuza ya Gitwe mu kwibuka abari abaganga, abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abicanyi batabagiriye impuhwe.

Ishuri ryisumbuye rya ESAPAG na ryo ryashinzwe n’ishyirahamwe ry’ababyeyi bibutse abanyeshuri b’Abatutsi, n’abarimu bishwe muri Jenoside bazira ubusa.

Mu ijambo rye Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe Dr. Jéred Rugengande, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cyiza kigomba kwitabirwa na buri Munyarwanda wese, yongeraho ko mu kwibuka hakwiye kujya hashimwa ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatabaye Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange bari mu kangaratete.

Abari baje kwifatanya na Kaminuza ya Gitwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakoze urugendo rwo kwibuka ruva kuri Kaminuza ya Gitwe rugera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rushyinguyemo abapasitoro basaga 75 n’imiryango yabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Habimana Felicien wari umushyitsi mukuru yashimiye ibigo byateguye iki gikorwa asaba urubyiruko kwirinda umuntu wese warujya mu matwi arushuka, yasabye abantu bose kwibuka bashyigikira ibyiza u Rwanda rwagezeho.

Imiryango ibiri yarokotse Jenoside yorojwe inka ebyiri, Ubuyobozi bwa Kaminuza bwongera guha umwe mu miryango worojwe umwaka ushize, ariko nyuma inka bahawe ikaza gupfa, Kaminuza ya Gitwe ikaba yamushumbushije indi nka.

Mu rugendo rwo Kwibuka buri wese yazirikanaga abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Urubyiruko rwazirikanye bagenzi barwo bazize uko Imana yabaremye.
Dr. Jered Rugengande, Umuyobozi wa Kaminuza avuga ko ingabo zatabaye zikwiye gushimirwa.
Habimana Felicien, Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana.

Photos-Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Ruhango

9 Comments

  • Mwakoze cyane Imana ibahe umugisha, abo bantu mwahaye inka bazazifate neza.

  • ariko mujye mureka kutubeshya ISPG NGO iribuka ibyo baba bakora nagakingirizo ndahamyako ubuyobozi bwabo bwabipanze bitabari kumutima bagirango barangize umuhango ahantu huzuye ingengabitekerezo Imana igihe kimwe muzabazwa abapasiteri 60 bashyinguye murwibutso amaraso yabo azakomeza kubagendaho njye ndimunyeshuri uhiga uba muri comite yabanyeshuri

    • Kwibuka abatutsi bazize jenoside mu 1994 bireba Umunyarwanda wese: uwaruriho icyo gihe ndetse n’uwavutse nyuma kugirango aya mateka atazibagirana.Nubwo rero bimwe mu bigo ya APAG byari bitarabaho mu 1994; kwibuka ni ngombwa cyane cyane kugirango turwanye ingengabitekerezo ya jenoside kandi tuyirimburane n’imizi yayo yose.

  • ubaye kure mgangukoze mu ntoki uvuze ukuli

    • Ariko murasetsa ibyo uvuze wari uhahagaze abishe ababyeyi ndetse n’abapasiteri bacu barazwi ntampamvu rero yo kubeshya kuko ari kaminuza n’ibitaro byari bitarashingwa mbere ya Genocide

  • Abana b’Imana turangwa n’ukuri iyo tubeshyeye abandi tuba twishyiraho urubanza.Kwibuka n’ibyiza kandi ni ibyaburi mu nyarwanda wese.

  • Mwitondere amatiku y’abahirika Gitwe genda waragowe, barayirangije da

  • UYU MUVANDIMWE pazzo AJYA ANTANGAZA KURI COMMENTS ZE IYO BAVUZE INKURU IREBANA NA GITWE!!! UBONA AFITE UMUJINYA MWINSHI!!! AYA NI AMATEKA YACU ABANYARWANDA MUVANDIMWE!! TUGOMBA KWIBUKA ITEKA!! RERO WISHINJA ABANTU NGO NI UKWIYERURUTSA KUKO SINZI NIBA UFITE IGIPIMO KIBIPIMA!! KDI NGUSABE NTUGAKUNDE KUGARAGAZA IMITEKEREREZE IRI HASI BIGEZE NAHO UMUNTU WESE ABIBONA!!

  • Uwampa ubushobozi iriya ngirwa nsengero za badive naziha abasilamu kumanywa. interahamwe gusa zihisha mwitorero. agahuru rero nakotsa zikajya kumugaragaro aho kwihishahisha

Comments are closed.

en_USEnglish