Digiqole ad

Gisagara barifuza iki kuri Perezida uzatorwa?

 Gisagara barifuza iki kuri Perezida uzatorwa?

Centre ta Nkunamo muri Gishubi imihanda nta kibazo ariko amashanyarazi ntarabageraho

Bishimira ko ubu nta kibazo cy’imihanda mibi bafite kuko myinshi muri aka karere yakozwe neza, amashanyarazi yariyongereye bigaragara, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 abana batiga ni bacye cyane, gahunda zo kubavana mu bukene nka “Gira Inka”,VUP n’izindi bishimira… Ariko hari n’ibyo bagikeneye bifuza kuri Perezida uzatorerwa manda itaha.

Centre ta Nkunamo muri Gishubi imihanda nta kibazo ariko amashanyarazi ntarabageraho
Centre ta Nkunamo muri Gishubi imihanda nta kibazo ariko amashanyarazi ntarabageraho

UBUZIMA

Umuseke wasanze ab’i Gushubi bavuga ko bagikora urugendo rurerure cyane bajya i Mamba ku bitaro bya Gakoma ari byo bikuru bibari hafi. Ntabwo ari kure cyane ahubwo ni uko ubu bibasaba kuzenguraka bagaca i Musha bakazamuka i Gakoma aho batanga kuri moto ibihumbi 10 yose. Nyamara ngo umuhanda wambuka igishanga cy’Akanyaru bemerewe ubaye wuzuye byakoroha kuko i Gakoma atari kure cyane uvuye i Gishubi nko mu kagari ka Nyabitare cyangwa Nyakibungo.

Habinshuti Innocent utuye mu kagari ka Nyakabungo yabwiye Umuseke ko abaturage ba hano bafite ikibazo gikomeye cy’amakosa ari mu byiciro by’Ubudehe kandi atarakosorwa bibaka bifite ingaruka zikomeye kuri benshi mu baturage. Hari benshi bashyizwe mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo.

 

UBUREZI

Urubyiruko rwo muri aka karere rwabwiye Umuseke ko bafite ikibazo cy’amashuri yigisha ubumenyingiro macye cyane. Nk’ibyo kwiga amategeko y’umuhanda byo bisaba kujya mu karere ka Huye. Mu mirenge ya Mugombwa, Mukindo, Muganza, Mamba na Gishubi amashuri y’imyuga arakenewe cyane.

 

UBUKUNGU

Bafite ibishanga byagenewe guhingwamo umuceri bitaratunganywa, abaturage barifuza ko bitunganywa vuba kuko ubukungu bwabo bushingiye ku buhinzi.

Igishanga cya Mirayi n’igishanga cya Nkunamo gihuza Gishubi na Mamba ntibigitanga umusaruro kuko byakamye cyane, basaba ko byubakwaho ingomero zigezweho zigafasha kubyuhira bigahingwa bigatanga umusaruro kuko byari bitunze benshi.

Bifuza cyane ko iki gishanga cya Nkunamo gitunganywa neza ntikizongere kubura amazi
Bifuza cyane ko iki gishanga cya Nkunamo gitunganywa neza ntikizongere kubura amazi

IBINDI…

Muganza na Gishubi hari henshi batarabona amashanyarazi, mu kagari ka Saga mu murenge wa Muganza bo nta mashanyarazi bazi habe n’ibiti (poteaux) byayo byahashinzwe nyamara ibigo by’amashuri bihari babihaye za mudasobwa…

Aka gace kandi hari abaturage bakivoma ibishanga, barifuza ko Perezida uzatorwa azabitaho bakagerwaho n’amazi meza.

Aha mu kagari ka Saga bakora urugendwo rw’amasaha atatu n’amaguru bajya ku kigo nderabuzima cya Mugombwa ari nacyo kiri hafi yabo. Barifuza nibura Poste de sante.

Umumotari witwa Emmanuel Habiyambere we ati “Natwe ariko dukeneye umuhanda muzima nk’abandi bose. Iyi mnda Perezida uzajyaho ahubwo azahere kuri iki kifuzo cyacu.”

Bishimira ko mu myidagaduro bujurijwe Gymanse igezweho
Bishimira ko mu myidagaduro bujurijwe Gymanse igezweho
Urubyiruko rw’aha rurifuza ko rugezwaho amashuri yigisha ubumenyingiro
Urubyiruko rw’aha rurifuza ko rugezwaho amashuri yigisha ubumenyingiro
Imihanda myinshi yaratunganyijwe ariko niko karere katarageramo kaburimbo, barayifuza
Imihanda myinshi yaratunganyijwe ariko niko karere katarageramo kaburimbo, barayifuza

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/GISAGARA

5 Comments

  • Ibyifuzo byo ni byinshi ariko ibikorwa ni bike, ntabwo ibyo bifuza byose bazabibona kuko iwo babisaba ni umuntu nkabo.

    • Yego ye!! Nonese wari uziko babisaba Imana?
      Kuki wumva ko bakwifuza bicye se kandi ukumva ko bitazagerwaho ibyo bifuje.

      Negativism is a right but it’s a bad thought. Ok

  • Nibyo, guhora wumva ko ibintu bitazagenda neza cg bitazashoboka ni esprit mbi ituma mu buzima ntacyo unageraho. Gusa ntibyitiranywe no kugira amakenga.

    Noneho nk’uyu we uba ufite kumva ko abafite ibyifuzo rusange nk’ibi bitazagerwaho we aba anakabije.

  • Hari n’ayandi mafoto yu Rwanda muri 1958 abitse henshi.Iyo tuvuga iterambere ntabwo ari iryabamwe.Umuhanda Gigali Gitarama Kibuye Cyangugu, Butare…byubatswe mu bukoloni ari ibitaka muzarebe aho kaburimbo bazishyize ntacyo bigeze bahinduraho.Kandi burya ushyiraho fondation niwe uba wubatse.

    • Muyango wowe wacyishe. URwanda rwabayeho kuva 1994 kuko ibintu byose ubona byabayeho cyangwa byubatswe mu myaka 23 gusa. Izindi ngoma ntacyo zakoze uretse kwigisha urwango mu banyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish