Digiqole ad

Gicumbi: Imbabura yishe umugore n’umwana we

 Gicumbi: Imbabura yishe umugore n’umwana we

Musabyimana Francois w’imyaka 26 n’umwana we Sonia Muhorakeye w’imyaka ine (4) bashyinguwe kuri iki cyumweru nyuma y’uko bapfuye babuze umwuka kubera imbabura mu ijoro ryo kuwa gatandatu mu murenge wa Byumba akagari ka Gacurabwenge.

Imbabura mu nzu ishobora guhitana ubuzima bw'abayiryamyemo mu gihe yaka
Imbabura mu nzu ishobora guhitana ubuzima bw’abayiryamyemo mu gihe yaka

Mu ijoro rya tariki 03 Kamena uyu mugore ngo yamaze guteka agaburira umuryango ariko bagiye kuryama ashyira ibishyimbo ku mbabura ngo aze kubikurikirana kugeza bihiye.
Bararyamye, ariko umugabo aza gukanguka asanga abo baryamanye badahumeka aratabaza bose babajyana kwa muganga ariko bahita bapfa nyuma y’umwanya muto bahageze.
Ukurikiyeyezu Etienne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacurabwenge yabwiye Umuseke ko uyu wari umuryango mushya ariko umugabo ubu yasigaye wenyine.
Ukurikiyeyezu avuga ko uyu mugabo nawe yatabaje ariko nawe amerewe nabi ku bw’amahirwe nawe yagejejwe kwa muganga akitabwaho akarokoka naho abe bagapfa.
Uyu muyobozi ati “byabaye nko mu masaa yine z’ijoro, ubushyuhe bwinshi no kubura umwuka nibyo byabiteye, n’abaturanyi kugira ngo binjire mu nzu babanje kumenamo amazi menshi ngo barebe ko ubushyuhe bugabanuka.”
Uyu muyobozi avuga ko yumvise ko umugabo yatashye nyuma gato umugore n’umwana bamaze kuryama ariko nawe amaze kuryama umwanya muto abura umwuka maze aratabaza abaturanyi babajyana kwa muganga bose.
Abaturanyi babo babwiye Umuseke ko iyo batinda gutabara umwanya muto bari gusanga bose bashizemo umwuka.
Umuyobozi w’Akagari ariko avuga ko hari iperereza ryimbitse riri gukorwa kuri uru rupfu ngo hamenyekana impamvu nyayo yarwo. Gusa agasaba abaturage kwirinda gushyira Imbabura mu nzu birinda ibyago nk’ibi.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

0 Comment

  • Birababaje cyane.Uyu mudamu yali akili muto cyane.Ndihanganisha umugabo we.IMBABURA yica abantu benshi kubera kutamenya ko amakara acanye azana Carbon mu nzu,Oxygen ikaba nkeya kandi tuyikeneye mu maraso.Nk’umukristu,ndibutsa ko abantu bapfa bakoraga ibyo imana ishaka,Yesu azabazura ku munsi w’imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yavuze muli Yohana 6:40.Niyo mpamvu tugomba kumvira imana mu gihe tugifite ubuzima.Iyo dupfuye,ntabwo tuba twitabye imana nkuko benshi bavuga.Ahubwo dusinzirira mu gitaka.Abantu bakora ibyo imana itubuza,iyo bapfuye biba birangiye nta kuzuka.

  • @ HABIMANA Ese ubwo umuntu wandikisha Imana inyuguti ntoya nawe koko utegereje kuzajya mu ijuru? Ikindi kandi mujye mureka gushinyagurira uwagize ibyago ngo abe bazahurira mu ijuru!Ese nkwibarize: umaze kubona bangahe bazutse aho umenyeye ubwenge?

Comments are closed.

en_USEnglish