Digiqole ad

Gicumbi: Abaturiye ku Murindi w’Intwari barasabwa kuhabungabunga

 Gicumbi: Abaturiye ku Murindi w’Intwari barasabwa kuhabungabunga

Mu mukino wo kunyabana bemeje ko bazakomeza kurinda aya mateka

Abaturage bo mu murenge wa Kaniga by’umwihariko abaturiye inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda ahazwi nko ku Murindi w’Intwari basuwe n’itsinda ryoherejwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo ribasaba kubungabunga aya mateka afite igisobanuro gikomeye ku Rwanda.

Mu mukino wo kunyabana bemeje ko bazakomeza kurinda aya mateka
Mu mukino wo kunyabana bemeje ko bazakomeza kurinda aya mateka

Aba baturage baganirijwe ku mateka yo kubohora u Rwanda, banakoze imyitozo ngororamubiri aho bakoze siporo yo kwiruka baturutse ku muhanda wa kaburimbo berekeza ku Murindi.

Umunyamabanga uhoraho ushinzwe Imyidagaduro muri MINISPOC,  Bugingo Emanuel watanze ubutumwa bwo kubakangurira gukora siporo, yababwiye ko imyitozo ngororamubiri yafashije ingabo zari iza RPA kugera ku ntsinzi yo kubohora u Rwanda.

Yabasabye kubungabunga ibimenyetso bigaragaza amateka yo kubohora u Rwanda biri aha ku Murindi kuko bifite igisobanuro gikomeye ku buzima bw’igihugu cyakuwe mu menyo ya rubamba. Ati “Nyuma y’Imyaka 23 igihugu aho kigeze murahabona.”

Uretse imyidagaduro n’ibiganiro bagiranye, habaye n’Igikorwa cyo gusura bimwe mu bikorwa bigaragaza neza aya mateka.

Iri tsinda ryaturutse muri MINISPOC ryanasuye zimwe mu nyubako zabagamo bamwe mu bari abasirikare bakomeye, bamwe ubu bakaba ari abayobozi mu nzego zo hejuru nka Perezida Paul Kagame.

Abaturage bo muri uyu murenge wa Kaniga bavuga ko nyuma yo gukuraho ingoma y’ubutegetsi bubi, ubu bamaze gucengerwa n’ibyiza by’imiyoborere myiza ku buryo ntawe ushobora kugira icyo ababeshyesha abacengezamo ingengabitekerezo y’urwangano.

Abayobozi muri Minisiteri n'abahagarariye akarere
Abayobozi muri Minisiteri n’abahagarariye akarere
Babasobanurira amateka yo kubohora igihugu
Babasobanurira amateka yo kubohora igihugu
Abaturage ba Kaniga bacishijeho akadiho bakira abayobozi babasuye
Abaturage ba Kaniga bacishijeho akadiho bakira abayobozi babasuye

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish