Digiqole ad

Ghana: Umugabo amaze kubyara abana 100 ku bagore 12 arashaka n’abandi

 Ghana: Umugabo amaze kubyara abana 100 ku bagore 12 arashaka n’abandi

Kofi Asilenu, w’imyaka 80 y’amavuko ni umugabo wabyaye abana 100 ku bagore be 12

Isi yizihije umunsi mpuzamhanga wahariwe abaturage, BBC yasuye umugabo wo muri Ghana umaze kubyara abana 100 avuga ko azakomeza kubyara n’abandi.

Kofi Asilenu, w’imyaka 80 y’amavuko ni umugabo wabyaye abana 100 ku bagore be 12

Kofi Asilenu, w’imyaka 80 y’amavuko ni umugabo wabyaye abana 100 ku bagore be 12. Atuye, we n’umuryango we mu cyaro kitwa Amankrom, kuhagera mu modoka ni iminota 45 uvuye ku murwa mukuru wa Accra.

Abamukomokaho bagize 1/3 cy’abatuye umudugudu atuyemo.

Yatangarije BBC ko yifuza kugira umuryango wagutse kurutaho kuko atigeze agira abandi bavandimwe.

Ati “Ntamuvandimwe ngira, nta marume, niyo mpamvu nahisemo kugira abana benshi ku buryo bazansezeraho mu cyubahiro igihe nzaba napfuye. Iwacu iyo wabyaye umwana bavuga ko uri umuntu wubashywe, ndifuza kugira abana benshi cyane.”

Kofi Asilenu avuga ko yakennye kubera kwita ku muryango w’abantu bangana gutyo ariko ngo abana be ubu babasha kumufasha.

Uyu mugabo agaragara nk’ugikomeye gusa mu myaka itatu ishize ngo yigeze kwibeshya ku muri umwe mu bakobwa be amusaba ko yamubera umugore.

Icyo gihe ngo byamurwaye imbaraga nyinshi yisobanura ndetse anasaba imbabazi umukobwa we amubwira ko asigaye atabona neza.

Abagore b’uyu mugabo ngo barishimye, umwe muri bo witwa Nayome Asilenu yabiganirije BBC.

Ati “Umugabo wanjye twashakanaga agahitamo kurongora abandi bagore nta yandi mahitamo narimfite. Ashoboye kutwitaho, yishyurira abana amafaranga y’ishuri. Abana bameze neza, barakomeye, rwose nta cyo mbona kibi kibirimo.”

Mu mico yo muri Ghana, umugabo kurongora abagore benshi ntibayari ikibazo mu bihe byashize, gusa ngo muri iyi minsi abagore baboneza imbyaro kandi babikangirirwa na Leta.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish